Blog

Posted by: BSR

GUSABIRA UBUMWE BW'ABEMERA KRISTO MU RWANDA 2025

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, nk’uko bisanzwe wateguye Icyumweru cyo Gusengera Ubumwe bw’Abemera Kristo mu Rwanda aho Kiliziya n’amatorero ya giprotestanti hirya no hino mu gihugu bateranira hamwe bizihiza ubumwe bahuriyeho nk’Abakristo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri 14 Mutarama 2025 cyitabiriwe n’umuvugizi wungirije w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda Bishop Samuel Kayinamura, hamwe n’Umuyobozi w’Inama y’ubuyobozi Rev. Julie Kandema, na Padiri Cyril Uwimana uba mu nama y’ubuyobozi, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Rev.Viateur Ruzibiza, batangarije itangazamukuru ko gahunda itangiza ku mugaragaro icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo ari tariki 18 Mutarama 2025 kuri St.John Bosco Catholic Parish ku Kicukiro, naho Gusoza iki cyumweru bikazaba tariki 25 Mutarama 2025 Kuri  St.Peter Anglican Parish mu Giporoso.

Mu bibazo babajijwe n’abanyamakuru, byagarutse ku bumwe buvugwa ndetse n’icyitarusange gihuza abakristo ndetse n’umusaruro w’iki cyumweru urebye mu myaka itambutse, bavuze ko mbere na mbere nk’Abakristo duhurira kuri Kristo kandi twese tukaba dukoresha Bibiliya ari nayo kwemera kwacu gushingiyeho, bityo ikatubera icyitarusange nk’abemera Kristo twese mu Rwanda baherereye mu matorero atandukanye na Kiliziya.

Bagaragaje kandi ko uko umwaka ushira undi ukaza, iki cyumweru kigenda kigira imbaraga muburyo cyitabirwa aho kiba cyatangirijwe, n’aho gikomereza mu turere hirya no hino mu gihugu,  Kuko imibare y’abitabira ikomeje  kwiyongera, bikaba ari icyerekana ko abantu koko bafitiye inyota kwizihiza iki cyumweru cyo gusengera no guhimbaza ubumwe bw’abemera Kristo.

Iki kiganiro cyashojwe abayobozi b’Umuryango wa Bibiliya bashishikariza Abakristo bose kwitabira iki Cyumweru cyo gusengera ubumwe bw’abemera Kristo kuko hari inyigisho zihatangirwa zifasha umukristo gukura no gutera imbere mu bumwe n’abandi.

 

Soma izindi nkuru bifitanye isano : umuseke.com

reba ikiganiro kuri YouTube 

Ubutumwa bwo Kwitabira UnityWeek 2025

Ubutumire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

For security, use of Google's reCAPTCHA service is required which is subject to the Google Privacy Policy and Terms of Use.