1
Ubucakara bw’Abayisraheli mu Misiri
1Dore amazina y’abana ba Israheli baje mu Misiri hamwe na Yakobo. Bahageze buri muntu ari kumwe n’urugo rwe. 2Abo ni Rubeni, Simewoni, Levi na Yuda, 3Isakari, Zabuloni na Benyamini; 4Dani na Nefutali; Gadi na Asheri. 5Abantu bakomoka kuri Yakobo bari mirongo irindwi bose hamwe; Yozefu we yari asanzwe atuye mu Misiri. 6Nuko Yozefu arapfa kimwe n’abavandimwe be bose, n’igisekuru cye cyose. 7Abayisraheli barororoka, baragwira, bahinduka ishyano1.7 bahinduka ishyano ryose: Abayisraheli bamaze imyaka magana ane na mirongo itatu mu Misiri (reba 12,40); muri icyo gihe cyose, bashoboye kororoka no kugwira. Nuko Isezerano Imana yagiranye na Abrahamu ryo kugwiza abazamukomokaho bakangana n’inyenyeri zo mu kirere (Intg 15,5) riruzuzwa. ryose, bagenda bunguka amaboko, kugeza aho buzura igihugu.
8Ubwo mu gihugu cya Misiri haza kwima undi mwami utari waramenye Yozefu. 9Abwira ingabo ze, ati «Dore umuryango w’Abayisraheli uranga ukaturuta ubwinshi, kandi ukaturusha amaboko. 10Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu, ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu!» 11Ubwo Abanyamisiri bashyiriraho Abayisraheli abategeka b’akazi, kugira ngo babicishe imirimo y’agahato. Ni bwo bubakiye batyo Farawo1.11 Farawo: ni izina ry’ubugabe bitaga abami bose bo mu Misiri. Rigasobanura ngo «Inzu ikomeye» cyangwa «Umuryango usumba iyindi». imigi y’ibihunikwa: uwa Pitomu n’uwa Ramusesi1.11 Pitomu na Ramusesi: ni imigi ibiri iherereye hafi y’uruzi rwa Nili, ahagana ku mupaka w’iburasirazuba. Farawo yashakaga gukomeza iyo migi no kuyishyiramo abasirikare barinda igihugu.. 12Nyamara uko babakandamizaga, ni ko umubare wabo warushagaho kwiyongera, bagakwira hose. Nuko Abanyamisiri batangira kwanga urunuka Abayisraheli. 13Abanyamisiri bakoresha Abayisraheli by’agahato n’ubugome, 14babatera kuzinukwa ubuzima bwabo ku mpamvu y’uburetwa bukabije: nko gukata ibumba, kubumba amatafari, kuvunwa n’ubuhinzi, n’indi mirimo yose inaniza babagerekagaho ku gahato.
Farawo atoteza Abayisraheli
15Mu Bahebureyi1.15 Abahebureyi: ni irindi zina rivuga Abayisraheli; ahari riva kuri Eberi cyangwa Heburi (Intg 10,25), umwe mu bakurambere ba Abrahamu. Iryo jambo kandi rikaba ryasobanura ngo «abatuye hakurya» (y’imipaka y’igihugu?); ni ukuvuga abanyamahanga. hari abagore babiri bazi kubyaza, umwe akitwa Shifira, undi akitwa Puwa. Umwami wa Misiri arababwira, ati 16«Igihe muzajya mubyaza abagore b’Abahebureyi, maze mwakwitegereza igitsina cy’umwana mugasanga ari umuhungu, mujye mumwica; naho naba umukobwa, mujye mumureka abeho.» 17Ariko abo bagore b’ababyaza batinya Imana; ntibagenza uko umwami wa Misiri yari yarababwiye, maze abahungu barabareka babaho. 18Umwami wa Misiri ahamagaza abo bagore bazi kubyaza, arabatonganya ati «Mwabigiriye iki kureka abahungu babaho?» 19Abagore basubiza Farawo, bati «Ni uko abagore b’Abahebureyi batameze nk’Abanyamisirikazi: ni abanyangufu, maze bakabyara umubyaza atarahagera!» 20Imana igirira neza abo babyaza. Nuko umuryango uriyongera, ugwiza amaboko.
21Abo bagore babiri b’ababyaza, Imana ibahembera ko bayitinye, ibaha urubyaro. 22Ni bwo Farawo ahaye igihugu cye cyose itegeko, agira ati «Umuhungu wese w’Umuhebureyi uzavuka, mujye mumujugunya mu Ruzi, naho abakobwa bo mujye mubareka babeho.»