Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Ubucakara bw’Abayisraheli mu Misiri

1Dore amazina y’abana ba Israheli baje mu Misiri hamwe na Yakobo. Bahageze buri muntu ari kumwe n’urugo rwe. 2Abo ni Rubeni, Simewoni, Levi na Yuda, 3Isakari, Zabuloni na Benyamini; 4Dani na Nefutali; Gadi na Asheri. 5Abantu bakomoka kuri Yakobo bari mirongo irindwi bose hamwe; Yozefu we yari asanzwe atuye mu Misiri. 6Nuko Yozefu arapfa kimwe n’abavandimwe be bose, n’igisekuru cye cyose. 7Abayisraheli barororoka, baragwira, bahinduka ishyano1.7 bahinduka ishyano ryose: Abayisraheli bamaze imyaka magana ane na mirongo itatu mu Misiri (reba 12,40); muri icyo gihe cyose, bashoboye kororoka no kugwira. Nuko Isezerano Imana yagiranye na Abrahamu ryo kugwiza abazamukomokaho bakangana n’inyenyeri zo mu kirere (Intg 15,5) riruzuzwa. ryose, bagenda bunguka amaboko, kugeza aho buzura igihugu.

8Ubwo mu gihugu cya Misiri haza kwima undi mwami utari waramenye Yozefu. 9Abwira ingabo ze, ati «Dore umuryango w’Abayisraheli uranga ukaturuta ubwinshi, kandi ukaturusha amaboko. 10Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu, ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu!» 11Ubwo Abanyamisiri bashyiriraho Abayisraheli abategeka b’akazi, kugira ngo babicishe imirimo y’agahato. Ni bwo bubakiye batyo Farawo1.11 Farawo: ni izina ry’ubugabe bitaga abami bose bo mu Misiri. Rigasobanura ngo «Inzu ikomeye» cyangwa «Umuryango usumba iyindi». imigi y’ibihunikwa: uwa Pitomu n’uwa Ramusesi1.11 Pitomu na Ramusesi: ni imigi ibiri iherereye hafi y’uruzi rwa Nili, ahagana ku mupaka w’iburasirazuba. Farawo yashakaga gukomeza iyo migi no kuyishyiramo abasirikare barinda igihugu.. 12Nyamara uko babakandamizaga, ni ko umubare wabo warushagaho kwiyongera, bagakwira hose. Nuko Abanyamisiri batangira kwanga urunuka Abayisraheli. 13Abanyamisiri bakoresha Abayisraheli by’agahato n’ubugome, 14babatera kuzinukwa ubuzima bwabo ku mpamvu y’uburetwa bukabije: nko gukata ibumba, kubumba amatafari, kuvunwa n’ubuhinzi, n’indi mirimo yose inaniza babagerekagaho ku gahato.

Farawo atoteza Abayisraheli

15Mu Bahebureyi1.15 Abahebureyi: ni irindi zina rivuga Abayisraheli; ahari riva kuri Eberi cyangwa Heburi (Intg 10,25), umwe mu bakurambere ba Abrahamu. Iryo jambo kandi rikaba ryasobanura ngo «abatuye hakurya» (y’imipaka y’igihugu?); ni ukuvuga abanyamahanga. hari abagore babiri bazi kubyaza, umwe akitwa Shifira, undi akitwa Puwa. Umwami wa Misiri arababwira, ati 16«Igihe muzajya mubyaza abagore b’Abahebureyi, maze mwakwitegereza igitsina cy’umwana mugasanga ari umuhungu, mujye mumwica; naho naba umukobwa, mujye mumureka abeho.» 17Ariko abo bagore b’ababyaza batinya Imana; ntibagenza uko umwami wa Misiri yari yarababwiye, maze abahungu barabareka babaho. 18Umwami wa Misiri ahamagaza abo bagore bazi kubyaza, arabatonganya ati «Mwabigiriye iki kureka abahungu babaho?» 19Abagore basubiza Farawo, bati «Ni uko abagore b’Abahebureyi batameze nk’Abanyamisirikazi: ni abanyangufu, maze bakabyara umubyaza atarahagera!» 20Imana igirira neza abo babyaza. Nuko umuryango uriyongera, ugwiza amaboko.

21Abo bagore babiri b’ababyaza, Imana ibahembera ko bayitinye, ibaha urubyaro. 22Ni bwo Farawo ahaye igihugu cye cyose itegeko, agira ati «Umuhungu wese w’Umuhebureyi uzavuka, mujye mumujugunya mu Ruzi, naho abakobwa bo mujye mubareka babeho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda