Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

1Mu bitekerezo byabo bifutamye barabwirana bati

«Imibereho yacu ni iy’igihe gito kandi iteye agahinda,

nta muti ujya uboneka iyo umuntu ageze ku maherezo ye,

ndetse nta n’umwe tuzi wigeze kugaruka avuye ikuzimu.

2Twavutse ku buryo butumvikana,

hanyuma tukazamera nk’abatigeze kubaho.

Umwuka duhumeka ni nk’umwotsi,

ibitekerezo byacu bikaba nk’igishashi cy’umuriro

cyaka uko umutima wacu utera;

3iyo kizimye, umubiri uhinduka ivu,

umwuka ukayoyoka nk’umuyaga utagira ireme.

4Izina ryacu rizagenda ryibagirana uko ibihe bihita,

nta n’umuntu n’umwe uzibuka ibikorwa byacu;

ubuzima bwacu buzamera nk’igicu gihita ntikigaruke,

buzayoyoka nk’igihu kirukanywe n’imirase y’izuba,

cyangwa gikubiswe n’ubushyuhe bwaryo.

5Yego, iminsi yacu ni nk’igicucu gihita,

n’amaherezo yacu ntateze kwigizwayo,

kuko yaciriweho iteka ridasibangana,

kandi nta we uhindukira.

6Nimuze rero, twishimishe mu byiza by’iyi si,

dukoreshe ibyaremwe nk’abasore batagira icyo bikanga:

7dusinde divayi iruta izindi, twisige n’imibavu y’agaciro,

indabyo zihumura neza ntituzitangweho,

8dutamirize indabyo za roza zitari zarabirana;

9higira n’umwe utakubwa umunsi mukuru wacu,

hose tuhasige ibimenyetso by’umunezero wacu,

kuko ari wo mugabane wacu n’umunani wacu!

10Nimureke turenganye intungane ikennye,

umupfakazi ntitukamugirire impuhwe,

umusaza wamazwe n’imvi twoye kumureba n’irihumye,

11maze ingufu zacu abe ari zo tugenderaho,

kuko intege nke nta cyo zimaze.

12Twibasire intungane kuko itubangamiye,

ikarwanya ibikorwa byacu,

ikanadushinja ko twarenze Amategeko,

tugahemukira umuco mwiza badutoje.

13Yirata ko yifitemo ubumenyi bw’Imana,

ikaniyita umwana wa Nyagasani.

14Ntituza kutugayira ibitekerezo,

no kuyirabukwa byonyine biratubangamiye;

15kuko imibereho yayo idasa n’iy’abandi,

imyifatire yayo ikaba idasanzwe.

16Yo ibona turi nk’ikintu cyataye ibara,

ikitaza inzira zacu nk’aho zuzuye imyanda.

Itangaza ko amaherezo y’intungane ari amahirwe2.16 amaherezo . . . ari amahirwe: abagome bumvise intungane zihamya icyizere cyazo cy’uko Imana izazigobotora mbere y’urupfu, cyangwa se ikazazihemba nyuma yarwo. None barazinnyega ko icyizere cyazo nta ho gishingiye, bagira bati «Reka turebe niba Imana izabadukura mu nzara».,

ikirata ko ifite Imana ho umubyeyi.

17Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri,

dusuzume uko ibyayo bizarangira.

18Niba intungane ari umwana w’Imana koko,

izayitabara, iyigobotore mu nzara z’abanzi bayo.

19Tuyigeragereshe ibitutsi n’ibitotezo,

kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo,

turebe n’ukwihangana kwayo.

20Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni,

kuko icyo gihe Imana izayihagararaho,

dukurikije nanone uko ibyivugira.»

Abagome barayoba

21Nguko uko batekereza, nyamara barayoba,

ubugome bwabo bwabagize impumyi:

22ntibamenya amabanga y’umugambi w’Imana,

ntibanazi ikuzo rizigamiwe abakeye ku mutima!

23Koko rero, Imana yaremeye muntu kudashanguka,

imurema ari ishusho2.23 imurema mu ishusho ryayo: reba Intangiriro 1,26. ryayo bwite;

24nyamara kubera ishyari rya Sekibi2.24 ishyari rya Sekibi: mu mutwe wa 3 w’igitabo cy’Intangiriro, uwo bise «inzoka» ishuka abantu, umwanditsi w’igitabo cy’Ubuhanga we aramwita «Sekibi», ari na ryo zina rye ry’ukuri. Ni we wazanye urupfu mu bantu, abakururira gupfa kuri roho, ari rwo rupfu rw’iteka ryose. Abahisemo kuyoboka Sekibi ni rwo bazapfa, naho intungane zo zizarurokoka., urupfu rwinjiye mu isi,

bityo rwigarurira abamuyoboka!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda