Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Gushakashaka Imana no kwirinda icyaha

1Nimukunde ubutabera, mwebwe bategetsi b’isi1.1 bategetsi b’isi: uyu mwanditsi uvuga nk’aho yabaye Salomoni ubwe, arasa n’ubwira abami bose, kimwe n’ibikomerezwa byo ku isi. Mu by’ukuri ariko, iki gitabo cye yacyandikiye bene wabo b’Abayahudi babaga mu mahanga, akaba yari agamije kubafasha kugira ngo batohokera ibigirwamana byari bibugarije impande zose.,

muzirikane Nyagasani mu buryo buboneye,

mumushakashake n’umutima utaryarya,

2kuko yiyereka abantu batamwinja,

akigaragariza abatamwima ukwemera kwabo.

3Koko ibitekerezo bitaboneye bicisha ukubiri n’Imana,

maze Nyir’ububasha akamwaza ibipfamutima bimwiyenzaho.

4Ubuhanga ntibwinjira mu mutima ugira nabi,

ntibutura mu mubiri ushikamiwe n’icyaha1.4 mu mubiri . . . n’icyaha: umubiri w’umuntu ubwawo si mubi, ariko ushobora kuba igikoresho cy’icyaha, ukabangamira utyo umutimanama we.,

5kuko Umwuka mutagatifu1.5 Umwuka mutagatifu: ku bw’ubuhanga, ububasha n’umwuka wayo, Imana icengera imitima y’abantu ikamenya n’ibiri ku isi byose, kugira ngo ibiyobore kandi ibibumbatire mu gihe cyose bikiriho (1.7). Igitabo cy’Ubuhanga kivuga ibyerekeye Umwuka w’Imana, ku buryo gitegurira ibyo Yezu azaduhishurira kuri Roho Mutagatifu, we Mana y’ukuri, kimwe n’Imana Data na Mwana. wo ujijura, uhunga uburiganya,

ukagendera kure ibitekerezo bihubutse,

akarengane kaba gahingutse, ugapfukiranwa.

6Ubuhanga ni umwuka ugwira abantu neza,

ariko ntibiwubuza guhanira umuntu amagambo ye atuka Imana,

kuko Imana ari yo imuzi wese uko yakabaye,

igacengera umutima we ikurikije ukuri

kandi igatega amatwi amagambo amuva mu kanwa.

7Ni koko, umwuka wa Nyagasani usendereye isi,

maze wo ubumbatiye ibintu byose, ukamenya n’ibivuzwe byose.

8Uvugana ubugome wese ntateze kuwucika,

ubutabera bumushinja ntibuzatuma arokoka.

9Ibitekerezo by’umugome bizagenzurwa,

urusaku rw’amagambo ye rugere kuri Nyagasani,

kugira ngo ahanirwe inabi ye.

10Ugutwi k’umuntu ufuha kumva byose,

ndetse n’ibyo bahwihwisa ntibiguca inyuma.

11Nimwirinde rero imyijujuto itagira shinge,

mwifate mu mvugo yanyu kugira ngo mudasebanya,

kuko ijambo rififitse ritabura ingaruka,

n’umunwa usebanya ukica umutimanama.

12Mwikwishakira urupfu muyobya ubuzima bwanyu,

ngo mwikururire ukurimbuka, bitewe n’ibikorwa by’ibiganza byanyu,

13kuko Imana atari yo yaremye urupfu1.13 yaremye urupfu: aha ngaha umwanditsi aratekereza urupfu rusanzwe no gupfa kuri roho. Azi ko icyaha cy’umuntu ari yo mvano y’ububabare n’agahinda biterwa n’urupfu, ari na byo ubu byokamye umuntu. Ni yo nyigisho dusanga mu gitabo cy’Intangiriro 2–3.,

ntinashimishwe n’ukurimbuka kw’ibiriho.

14Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho,

kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima;

nta burozi bwica bubirangwamo,

n’ububasha bw’Ukuzimu ntibutegeka ku isi,

15kuko ubutabera budashobora gupfa.

Imibereho y’abagome ugereranyije n’iy’intungane

16Ariko abagome1.16 abagome: mbere na mbere abavugwa hano ni Abayahudi bataye ukwemera kwabo, bakaba abanyamurengwe ntibagire icyo bikanga, kugeza n’aho batoteje abavandimwe babo ndetse bakiha no gushotora Imana. Ubundi kandi iryo jambo «abagome», rivuga ba banyamahanga Abayahudi bigannye, bagatora umuco wabo. barembuje Urupfu, bararuhamagara,

barugira incuti kandi bararuharanira,

hanyuma bagirana na rwo isezerano,

mbese ku buryo barwiyegurira koko.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda