Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

Amaherezo y’intungane anyuranye n’ay’abagome

1Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,

kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.

2Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,

barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,

3bagiye kure byitwa ko barimbutse,

nyamara bo bibereye mu mahoro.

4Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,

bahorana amizero yo kutazapfa3.4 amizero yo kutazapfa: aha ngaha umwanditsi aratubwira ibyerekeye urupfu rw’intungane nk’uko abantu barubona; nyamara intungane yo yizera ko nyuma y’urupfu, izakomeza kwibanira n’Imana. Aka gace ka 3,1–5, natwe abakristu dukunda kugakoresha, mbese nko mu mihango yo guhamba gikristu, kugira ngo duhamye ko twemera izuka ry’abapfuye, kimwe n’igihembo cy’ubugingo buzahoraho..

5Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,

bazahabwa ingororano zitagereranywa.

Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;

6yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,

ibakira nk’igitambo kitagira inenge.

7Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana,

barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye.

8Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu,

maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose.

9Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,

abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo3.9 na we mu rukundo: muri uyu muvugo utagira uko usa, umwanditsi aratubwira ibyerekeye ihirwe abatowe bazagira: bazamenya Imana by’ukuri kandi bibanire na yo mu rukundo. Reba na 5,15.,

kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,

ntanareke gusura abo yitoreye.

10Ariko abagome bazahanishwa igihano gikwiranye n’ibitekerezo byabo,

kuko bahinyuye umuntu w’intungane kandi bakitarura Nyagasani.

11Koko rero, baragowe abasuzugura ubuhanga n’inyigisho zabwo;

amizero yabo nta cyo ashingiyeho,

imiruho yabo nta cyo imaze,

ibyo bakora bararuhira ubusa;

12abagore babo ni ibipfamutima,

abana babo ni abagome,

urubyaro rwabo ni ibivume!

Ikiruta ni ukwibera ingumba aho kubyara abagome

13Hahirwa umugore w’ingumba utarigeze agira amakemwa,

kandi ntabonane n’umugabo bakorana icyaha,

kuko azaronka umugisha igihe imitima yose izasuzumwa3.13 izasuzumwa: kimwe no muri 3,7, aha ngaha umwanditsi arashaka kuvuga ko Imana izagenderera intungane ikazirenganura, haba ku munsi w’urupfu rwazo, cyangwa se igihe izacira abantu bose urubanza..

14Arahirwa nanone umukone3.14 umukone: kimwe n’umugore w’ingumba, umukone na we ntagira abana; nyamara ibikorwa byabo byiza bishobora kubahesha ikuzo n’icyubahiro cyinshi mu maso y’Imana, bisumbye kure iby’uwagwije abana. utigeze gukora ikibi,

kandi ntatekereze ibinyuranyije n’ugushaka kw’Imana,

kuko aziturwa ineza y’ubwo budahemuka bwe,

agahabwa umwanya ushimishije mu Ngoro ya Nyagasani.

15Koko rero, imbuto y’ibikorwa byiza isendereye ikuzo,

n’umuzi w’ubwenge ntushobora kumungwa.

16Ariko abana bavutse mu busambanyi bazakenyuka,

urubyaro rukomoka ku mibanire itemewe, ruzarimbuka.

17Kabone n’ubwo baramba igihe kirekire, ntibazitabwaho,

ndetse no mu busaza bwabo, ntibazubahwa.

18Nibakenyuka nta cyizere bazapfana,

ntibazanahozwa ku munsi w’urubanza,

19kuko ububabare ari yo maherezo y’inyoko y’abagome.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda