Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Ruta ajya guhumba ingano mu murima wa Bowozi

1Ubwo rero Nawomi akaba yari afite mwene wabo w’umugabo we, wari umukungu ukomeye wo mu muryango wa Elimeleki, akitwa Bowozi. 2Ruta w’Umumowabukazi abwira Nawomi, ati «Ndagira ngo njye mu mirima guhumba ingano2.2 guhumba ingano: abo bagore bombi ntibagiraga ikibatunga. Nyamara, kimwe n’abandi bakene bose bari bafite uburenganzira bwo kujya kwihumbira mu mirima basaruyemo, nk’uko itegeko rya Musa ryabigenaga (Ivug 24,19–22; Lev 19,9–10). Ariko akenshi, ba nyir’imirima bakabibemerera bagononwa. inyuma y’umusaruzi uri bunkundire akanyemerera.» Aramusubiza ati «Ngaho genda, mwana wanjye.» 3Nuko aragenda ajya guhumba mu murima inyuma y’abasaruzi. Iby’ amahirwe, ajya guhumba mu murima wa Bowozi mwene wabo wa Elimeleki. 4Hashize umwanya Bowozi aba arahageze avuye i Betelehemu. Aramutsa abasaruzi be, ati «Nimugire Uhoraho!» Bati «Uhoraho aguhunde imigisha!» 5Bowozi abaza umutware w’abasaruzi, ati «Ese uriya mugore ni uwa nde?» 6Umutware w’abasaruzi aramusubiza ati «Uriya mugore ni Umumowabukazi, ni wawundi wazanye na Nawomi avuye i Mowabu. 7Yanyinginze ati ’Nagira ngo nihumbire ingano, ngende ntoragura izatakaye hagati y’imiba, aho abasaruzi bavuye.’ Yaje aguma hano kuva mu gitondo; kandi kugeza n’ubu ntiyigeze aruhuka!»

8Nuko Bowozi abwira Ruta, ati «Urumva, mwana wa? Ntugire ahandi ujya guhumba. Rwose ntuve hano. Ukomeze ukurikire abakozi banjye; 9umurima basarura ntuwukureho amaso, ubagende inyuma. Nihanangirije bariya basore ngo ntihagire ugushotora, si byo se? Kandi nugira inyota ugende, hariya hari ibibindi abakozi banjye bavomeyemo, maze winywere.» 10Nuko Ruta amupfukama imbere, maze yubama ku butaka, aramubwira ati «Ni iki kiguteye kungirira neza utyo, ukanyitaho kandi ndi Umunyamahangakazi?» 11Bowozi aramusubiza ati «Bambwiye ibyawe, bantekerereza ukuntu wafashe neza nyokobukwe nyuma y’aho umugabo wawe apfiriye; bambwira n’ukuntu wasize so na nyoko, ugasiga n’igihugu cyakubyaye, ukemera kujya mu gihugu utari uzi na gato. 12Rwose Uhoraho azaguhe ingororano y’ibyo wakoze byose. Uhoraho Imana ya Israheli azakwihere igihembo cyuzuye, kuko ari we wahungiyeho ngo aguhishe mu mababa ye.» 13Nuko Ruta aramubwira ati «Rero uranyiteho, mubyeyi, ubwo wampumurije, ukambwira amagambo meza angera ku mutima, jyewe umuja wawe; ndetse sinkwiye no kuba umuja wawe!»

14Igihe cyo gufungura kigeze, Bowozi aramubwira ati «Ngwino urye umugati, maze tuguhe n’uburisho.» Nuko yicara iruhande rw’abasaruzi. Bowozi amuha umugati ukaranze, ararya arahaga, ndetse aranasigaza. 15Igihe ahagurutse asubiye guhumba, Bowozi ategeka abakozi be, ababwira ati «Mumureke ahumbe no ku miba mwarunze, ntimumukoze isoni. 16Ndetse mujye mukora no ku miba mute amahundo hasi, maze abone icyo ahumba. Kandi ntihagire umubwira nabi.»

Nawomi ashima Ruta ko yagiye guhumba kwa Bowozi

17Ruta arakomeza ahumba muri uwo murima, kugeza ku mugoroba; amaze guhura ibyo yahumbye, yuzuza umufuka w’ingano. 18Arikorera arataha, asubira mu mugi. Yereka nyirabukwe ibyo yahumbye byose. Ndetse ahambura ibyasigaye ku ifunguro yahawe, abiha nyirabukwe. 19Nyirabukwe aramubaza ati «Wahumbye mu murima wa nde, mwana wa? Wiriwe mu kwa nde? Imana ihe umugisha uwo mugiraneza!» Ruta abwira nyirabukwe nyir’umurima yiriwe ahumbamo, ati «Niriwe mu murima w’umugabo witwa Bowozi.» 20Nawomi abwira umukazana we, ati «Arakagira umugisha w’Uhoraho, we utibagirwa kugirira neza abazima n’abapfuye.» Nuko Nawomi aramubwira ati «Erega urya ni mwene wacu, ni umwe mu bagomba kugaruza2.20 kugaruza ibyacu: iyo umuntu yapfaga nta kana asize, mwene wabo wa bugufi ni we mbere na mbere wabaga afite uburenganzira bwo kugaruza ibye, kugira ngo isambu ye abo mu miryango yindi batayigabagabana (Lev 25,25–28). Byongeye kandi, yagombaga no gucyura uwo mupfakazi kugira ngo acikure umuvandimwe we (Ivug 25,5–10). Ariko ibyo byose yashoboraga no kubyanga, noneho bwa burenganzira bugahabwa undi wo muri uwo muryango. Bowozi rero, si we wari umuvandimwe wabo wa bugufi (3.12). ibyacu.» 21Ruta Umumowabukazi ati «Ahubwo yanambwiye ngo nzakomeze mpumbe inyuma y’abakozi be, kugeza igihe bazarangiriza gusarura imirima ye yose.» 22Nawomi abwira umukazana we, ati «Nuko, mwana wanjye, jya ukomeza ujye inyuma y’abakozi be, hato utazajya no mu k’undi hakagira uhagucunaguriza.» 23Bityo Ruta akomeza guhumba mu kwa Bowozi, akurikiye abakozi, kugeza igihe isarura ry’ingano za bushoki rirangiye, n’isarura ry’ingano zisanzwe2.23 ingano zisanzwe: ingano za bushoki bazisaruraga mu kwezi twebwe twita Gicurasi, naho izisanzwe zigasarurwa nyuma, hashize nk’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu.. Akomeza kubana na nyirabukwe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda