Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

Ruta abona umugabo

1Nawomi abwira umukazana we, ati «Ni ko mwana wa, ese si jye ugomba kukurebera uburyo wabaho ngo ugubwe neza? 2None se uriya Bowozi, shebuja wa ba bakozi mwiriranywe, si mwene wacu? Dore kandi iri joro arajya kugosoza ingano ze ku mbuga aho bazihuriye. 3Umva rero, nkubwire: wiyuhagire, wisige amavuta ahumura, wambare neza, maze umanuke ujye aho bagosorera. Ariko umenye ntumwiyereke atararangiza kurya no kunywa. 4Najya kuryama, umenye aho aryamye3.4 aho aryamye: Bowozi ntiyagiye kuryama imuhira, ahubwo yirariye aho ku gasozi nk’uko byari umuco, araririye imyaka ye ngo abajura batayiba., ugende worosore ku birenge bye maze uryame. Na we arakwereka uko ugomba kubigenza.» 5Ruta aramusubiza ati «Ibyo umbwiye byose ndabikora.»

6Nuko aramanuka ajya aho bagosorera, abigenza uko nyirabukwe yamubwiye. 7Bowozi ararya, aranywa, amererwa neza, maze ajya kuryama hafi y’ikirundo cy’ingano. Ruta aromboka, amworosora ibirenge, araryama. 8Nuko mu gicuku, Bowozi arashiguka, arebye imbere ye, abona umugore uryamye ku birenge bye. 9Ati «Yewe, uri nde?» Undi ati «Erega ndi Ruta, umuja wawe.» Yungamo ati «Ese wancyuye3.9 Ese wancyuye: kuba Ruta yararyamye atyo ku birenge bya Bowozi, byerekana ko yari amwiyeguriye ngo amurinde; hanyuma amusabana ubwitonzi ko yakuzuza icyo umuco umutegeka ku byerekeye mwene wabo wapfuye. ko ari wowe ugomba kugaruza ibyo mu muryango?» 10Bowozi ati «Urakagira umugisha w’Uhoraho, mwana wanjye. Ubu rwose unyeretse ubupfura bwawe, kurusha uko wabwerekanye mbere hose. Ngushimye rwose ko utirutse ku basore, baba abakire cyangwa abakene. 11None rero, mwana wanjye, ushyire umutima hamwe: icyo uzansaba cyose nzakigukorera. Abantu b’ino bose bazi ko uri umugore w’intwari. 12Cyakora n’ubwo ndi mu bagomba kugaruza iby’umuryango, hari undi wa bugufi ubifitiye uburenganzira kundusha. 13Iryamire; ejo nagutwara, ni byiza, azagutware. Ariko navuga ko adashaka kugucyura, jyewe nzagucyura. Ndahije Uhoraho Imana nzima! Ngaho iryamire, uzagenda hakeye.»

14Nuko umugore arara aho ku birenge bye, burinda bucya. Ariko abyuka mu ruturuturu, igihe umuntu aba ataramenya undi. Bowozi yaribwiraga ati «Hatagira umenya ko uyu mugore yaraye aha bagosorera3.14 aha bagosorera: Bowozi ntiyashakaga ko bazatera urubwa Ruta, kandi azi neza ko azamugira umugore..» 15Aramubwira ati «Zana uwo mwitero wawe, uwurambure neza.» Undi arawutega. Amusukiramo incuro makumyabiri z’ingano za bushoki, aramukorera. Nuko Ruta arataha, asubira mu mugi.

16Agitunguka, nyirabukwe ati «Byagenze bite, mwana wa?» Amutekerereza ibyo uwo mugabo yamugiriye byose. 17Ati «Yampaye n’uyu mutwaro w’ingano, arambwira ngo ’Ntiwasubira kwa nyokobukwe nta cyo ujyanye’!» 18Nawomi aramubwira ati «Igumire aha, mwana wanjye, kugeza igihe umenyeye amaherezo yabyo. Uriya mugabo ntaruhuka atabitunganyije byose, uyu munsi ndetse!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda