Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Umuryango wa Elimeleki usuhukira i Mowabu

1Kera, igihugu kigitegekwa n’abacamanza, inzara yarateye, maze umugabo wari utuye i Betelehemu muri Yuda arasuhuka, we n’umugore we, n’abahungu be babiri. Basuhukira mu gihugu cy’i Mowabu1.1 i Mowabu: cyari igihugu kirumbuka, kikaba hakurya y’inyanja y’Umunyu, mu burasirazuba bw’umunani wa Yuda. Inzara yatumye bahasuhukira, yari yatewe n’amapfa.. 2Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be bakaba Mahiloni na Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu mu gihugu cya Yuda. Nuko bajya mu gihugu cya Mowabu, maze barahatura. 3Elimeleki, umugabo wa Nawomi, aza gupfa; Nawomi asigara aho n’abahungu be bombi. 4Abo basore bashaka abagore b’Abamowabukazi: umwe yitwaga Oripa, undi akitwa Ruta. Batura muri icyo gihugu imyaka igera ku icumi. 5Nyuma, Mahiloni na Kiliyoni na bo baza gupfa. Nuko uwo mugore asigara aho, nta bana nta mugabo.

Ruta yiyemeza kugumana na Nawomi

6Nawomi arahaguruka n’abakazana be bombi, bava mu gihugu cya Mowabu, kuko aho i Mowabu yari yarumvise bavuga ko Uhoraho Imana yari yaragobotse umuryango wayo ikawuha icyo kurya. 7Nuko rero ava aho yari atuye, ajyana n’abakazana be bombi, bashyira nzira basubira mu gihugu cya Yuda. 8Bakigenda Nawomi abwira abakazana be, ati «Ngaho nimusubire iwanyu, buri wese asange nyina. Uhoraho arabagirire ubuntu nk’uko namwe mwabungiriye, mukabugirira n’abo twapfushije. 9Uhoraho azabahe kugira ituze mu rugo rwanyu hamwe n’uwo muzashakana.» Nuko abasezeraho. Bo baraturika bararira. 10Bati «Oya rwose, turagukurikira tujyane mu muryango wawe.» 11Ariko Nawomi arababwira ati «Nimusubire iwanyu, bana banjye, kuki mwakwirushya munkurikira? None se iyi nda yanjye yabasha kubabyarira abagabo1.11 kubabyarira abagabo: ukurikije umuco w’Abayisraheli iyo Nawomi aza kugira abandi bahungu, ni bo baba baragombye gucyura abo bapfakazi ba bakuru babo (Intg 38,8–9; Ivug 25,5–10). Nawomi abwira rero abakazana be ko ashaje atacyongeye kubyara; ibyiza ari uko bakwisubirira iwabo.? 12Ngaho nimwigendere musubire iwanyu, bana banjye. Dore nanjye ndashaje sinkiri uwo gushaka! Kandi rero, n’iyo navuga nti ’Iri joro ndarara mbonye umugabo’, nti ’Nzabyara abandi bahungu’, 13ese mwazategereza kugera igihe bazakurira? Murumva se ibyo ari byo byababuza kujya kwishakira abagabo? Oya, bana banjye. Agahinda mfite si ako kuvugwa, kararuta akanyu kure! Ukuboko k’Uhoraho kwarampagurukiye.» 14Abakazana barushaho kurira. Hanyuma Oripa asezera kuri nyirabukwe, ariko Ruta we amwihambiraho.

15Nawomi aramubwira ati «Dore mukeba wawe asubiye iwabo, asanze umuryango we n’imana z’iwabo1.15 imana z’iwabo: muri ibyo bihe bya kera cyane, abanyamahanga bose (ndetse n’Abayisraheli) bemeraga bakomeje ko buri bwoko bwifitiye imana bwihariye, zikaba ibihangange mu gihugu bazubahirizamo. Nyamara, Abayisraheli bagiye bumva buhoro buhoro ko Uhoraho ari we Mana imwe y’ukuri igenga hose, nta zindi mana babangikanye.. Ngaho nawe kurikira mukeba wawe.» 16Nuko Ruta aramusubiza ati «Wikomeza kumpatira kugusiga ngo nisubirire iwacu, kuko aho uzajya nzajya aho, aho uzarara nkarara aho. Igihugu cyawe kizaba icyanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye; 17aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe! Nihagira ikindi kidutandukanya usibye urupfu, Uhoraho azampane, ndetse akube kangahe!» 18Nuko Nawomi abonye ko Ruta yiyemeje rwose ibyo kujyana na we, ntiyagira ikindi yongeraho.

19Nuko barajyana bagera i Betelehemu. Batungutse i Betelehemu, umugi wose urahurura uza kubareba. Abagore bati «Mbega uyu ni Nawomi?» 20Ariko we arababwira ati «Mwinyita Nawomi (Umutoni), ahubwo noneho mujye munyita Mara (Maganya), kuko Ushoborabyose yampaye agahinda k’akamenamutima. 21Navuye ino mfite byinshi, none Uhoraho angaruye nta na busa. Kuki mwakomeza kunyita Nawomi kandi Uhoraho yararivuguruje; Ushoborabyose akaba yarangize umunyabyago!»

22Nguko uko Nawomi yagarutse, we n’umukazana we Ruta w’Umumowabukazi, bavuye mu gihugu cya Mowabu. Icyo gihe bagera i Betelehemu, hari ku mwero w’ingano za bushoki.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda