Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Igitabo cya Ruta

IJAMBO RY’IBANZE

Aka gatabo ka Ruta ni kamwe mu bitoya byo muri Bibiliya. Kabanziriza ibitabo byombi bya Samweli, kuko kavuga inkomoko ya Dawudi, ari na we ibyo bitabo byibandaho cyane: Ruta ni nyirakuruza wa Dawudi.

1. Ibikubiye muri aka gatabo

Katurondorera inkuru y’umuryango w’i Betelehemu wasuhukiye mu gihugu cya Mowabu kubera inzara. Elimeleki, umugabo wa Nawomi, arahapfira, kimwe n’abahungu be bombi bari barashatse abakobwa b’Abamowabukazi, ari bo Oripa na Ruta. Hashize imyaka cumi, Nawomi yiyemeza gusubira mu gihugu cye. Oripa amusezeraho ataha iwabo, naho Ruta yanga gutererana nyirabukwe; ni ko kumukurikira i Betelehemu. Abo bagore bombi barakundanaga cyane. Ruta yashishikariraga gushaka icyabatunga, akajya guhumba ingano mu mirima. Nuko aza guhura na Bowozi, mwene wabo wa Nawomi; uwo mugabo amwitaho, hanyuma amushakaho umugore. Ruta amubyarira umuhungu, witwa Obedi, ari we se wa Yese wabyaye Dawudi.

Biragaragara, iyi nkuru igamije no kwerekana urugero rwiza rw’ubudahemuka mu mibanire y’abantu, ikatwigisha kugira ubutwari no kwiringira Imana mu bigeragezo, kandi ikatwibutsa ko Imana idatererana na rimwe «abayihungiyeho ngo ibahishe mu mababa yayo» (2,12).

2. Aka gatabo kanditswe ryari?

Ntituzi neza igihe aka gatabo ka Ruta kandikiwe, ariko birumvikana ko hari hashize igihe kirekire ibyo iyi nkuru idutekerereza bibaye. Koko rero, muri aka gatabo usangamo amagambo menshi atigeze akoreshwa mu gihebureyi, uretse nyuma y’ijyanwabunyago. Nta n’ubwo tuzi uwanditse igitabo cya Ruta uwo ari we.

Nyamara, nta washidikanya ko iyi nkuru ishingiye ku ruhererekane nyakuri: umwami Dawudi yari afitanye isano n’Abamowabu (reba 1 Sam 22,3–4, aho bavuga ko yahungishirije se na nyina ku mwami wa Mowabu).

3. Izindi nyigisho z’ingirakamaro ziri muri aka gatabo

Umwanditsi, ahereye kuri urwo ruhererekane, yashatse kudutekerereza ibya Ruta ku buryo bushimishije, bukananyura abasomyi. Ashishikajwe no kubacengezamo inyigisho ze zerekeye kwakira abanyamahanga, kwiyumanganya mu kaga, kugirira neza abakene, no kubana mu rukundo.

Urugero rwa Ruta w’Umumowabukazi wegukiye Imana nyakuri akanaba intwari mu bigeragezo, hanyuma agahembwa kugira amahirwe, no muri iki gihe rukwiye rwose kuzirikanwa n’abakristu bose. Ndetse n’Ivanjili ya Matayo (1,5) yishimiye kuvuga umwanya Ruta yagize mu bakurambere ba Kristu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda