Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


73

Amahirwe y’abagiranabi bafite ubu azaherukwa n’igihano gikomeye73.0 . . . n’igihano gikomeye: umuhimbyi w’iyi zaburi yashavujwe cyane no kubona abagiranabi ari bo bene amahirwe; arazirikana rero kuri icyo kibazo giteye inkeke (1–12). Hari ubwo yanibajije niba kugumana ubupfura, hari icyo byamumariye (13–15); nyamara, igihe yari mu Ngoro y’Uhoraho asenga, aza gusobanukirwa kuri icyo kibazo (16–17). Yumvise ko abagiranabi bazarimbuka mu kanya gato (18–20), naho intungane zikazashimishwa no kwibanira n’Imana iteka ryose, maze ikazazigeza mu ikuzo ryayo (23–28). Ahari icyo gihe ni bwo bamwe na bamwe batangiye kwizera ko hari n’ubundi bugingo buzaza, iruhande rw’Imana.

1Ni zaburi ya Asafu.

Koko, Imana ikunda Israheli,

n’abafite umutima ukeye bose.

2Nyamara hari hato ngasitara,

habuze gato ngo ngwe;

3kubera ishyari nari mfitiye abagiranabi,

kubona byose ari bo bihira!

4Nta cyo bigomwa kugeza bapfa,

igifu cyabo gihora cyuzuye;

5nta cyo bazi mu miruho y’abantu,

ibyago bibacaho bikagwira abandi.

6Ubwirasi burababereye nk’umutako,

urugomo rubizihiye nk’umwambaro;

7umurengwe ubatera kurebana agasuzuguro,

ubucakura bukabasaguka umutima.

8Barannyegana, bakavugana ububisha,

bigamba uko bari buhemuke;

9imvugo yabo itera no mu ijuru,

akarimi kabo kararitse ibyo ku isi.

10Ni yo mpamvu umuryango wanjye ubohokaho,

bakawuhira amagambo yabo nk’amazi,

11bavuga bati «Imana izabimenya ite?

Uwo hejuru iriya hari icyo yimenyera?»

12None ngaha abagiranabi,

baragwiza umutungo, nta cyo bikanga.

13Naho jye kugumana ubupfura byamariye iki,

ngo aha ndaharanira ubuziranenge!

14Buri munsi ndakubitwa,

kandi buri gitondo ngahabwa igihano;

15nyamara iyo niyemeza kuvuga nka bo,

najyaga kuba ngambaniye abana bawe tuva inda imwe!

16Nuko mbanza gutekereza ngo mbyumve;

ariko nsanga bimbereye urujijo,

17kugeza ubwo ninjira mu Ngoro y’Uhoraho,

maze nsobanukirwa iby’amaherezo yabo.

18Ni koko, wabaganishije aharindimuka,

ngo ubagushe mu mutego!

19Mbega ngo baracemererwa mu kanya gato!

Bahindutse ubusa bishwe n’ubwoba!

20Nk’uko umuntu arota inzozi yakanguka akazibagirwa,

nawe Nyagasani, uzabasuzugure, woye no kwibuka uko basa.

21Igihe umutima wanjye wari wuzuye amaganya,

nashengutse umubiri wose,

22bwari ubugoryi bwo kutabyumva,

nari igicucu mu maso yawe!

23Koko icyo gihe cyose nari kumwe nawe,

umfashe ukuboko kw’iburyo.

24Uzanyoboresha inama zawe,

maze uzangeze mu ikuzo ryawe.

25Ni nde wundi ngira mu ijuru wo kuntabara?

Nta kindi kindi nakwifuza hano ku isi, kandi ngufite!

26Umubiri wanjye n’umutima wanjye bishobora gucogora,

ariko wowe, Mana yanjye, uri urutare negamiye

n’umugabane wanjye iteka ryose!

27Ngaha abakujya kure bararimbuka,

abaguhungaho ukabatsemba.

28Naho jyewe, kwegera Imana ni yo mahirwe yanjye;

Nyagasani Uhoraho, ni we niringiye,

kugira ngo nzarate ibyiza byose yakoze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda