Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


72

Umwami wasezeranyijwe72.0 Umwami wasezeranyijwe: iyi zaburi yahimbiwe kuririmbwa mbere na mbere mu mihango yo kwimika umwami mushya cyangwa mu birori byo kwizihiza isabukuru ye. Umusizi aramwibutsa ibyo umuryango wose umutezeho: ubutabera, gufasha abaciye bugufi no gukwiza umutekano mu gihugu (1–7). Hanyuma akamubwira mu magambo amuryohereza kandi anakabiriza; akamusezeranya ko Imana izamuha gutsinda abanzi be bose akazaramba ku ngoma, n’ubutaka bukazarumbuka maze ikuzo rye rikazahoraho (8–17). Nyuma y’ijyanwabunyago ariko, Abayisraheli batakigira umwami, iyi zaburi baje kuyibonamo ibyahanuwe ku Umwami‐Mucunguzi Imana izoherereza umuryango wayo, mbese nk’uko byari byaravuzwe na Izayi 11,2–9; 32,1 kimwe na Zakariya 9,9.

1Yitiriwe Salomoni

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,

uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;

2acire umuryango wawe imanza ziboneye

kandi arengere n’ingorwa zawe.

3Imisozi nikwize rubanda amahoro,

n’imirenge ibazanire ubutabera.

4Azarenganura rubanda rugufi,

arokore abatindahare,

kandi aribate uwabakandamizaga.

5Azaramba ak’izuba,

amare ibihe bitabarika nk’ukwezi;

6amere nk’imvura igwa mu rwuri,

mbese nk’imvura y’umurindi ibobeza ubutaka!

7Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,

n’amahoro asesure, mu mezi atabarika.

8Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,

avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.

9Abamutambamiye bazapfukama imbere ye,

maze abanzi be bazarigate umukungugu.

10Abami b’i Tarishishi n’ab’ibirwa bazamutura,

abami b’i Seba, n’ab’i Saba bamurabukire.

11Abami bose bazapfukama imbere ye,

amahanga yose amuyoboke.

12Azarokora ingorwa zitakamba,

n’indushyi zitagira kirengera.

13Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,

aramire ubuzima bwabo.

14Azabakiza ububisha n’agahato,

kuko we abona amagara yabo afite agaciro.

15Azaramba bamuture zahabu y’i Saba;

bazamusabire ubudahwema,

bamwifurize umugisha iminsi yose.

16Hazaba uburumbuke bw’ingano mu gihugu,

amahundo ahungabane kugeza mu mpinga z’imisozi,

atubuke nk’indabyo zo muri Libani,

umusaruro ungane n’ibyatsi byo mu mirima!

17Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,

ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba!

Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,

amahanga yose amwite umunyahirwe!

18Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli,

we wenyine ukora ibitangaza!

19Izina rye ry’ikuzo riragasingizwa ubuziraherezo,

ikuzo rye riragasakara ku isi yose! Amen! Amen!

20Ngiri iherezo ry’amasengesho ya Dawudi, mwene Yese.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda