Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


74

Amaganya y’imbaga ntagatifu, Ingoro imaze gutwikwa no gusahurwa74.0 . . . gutwikwa no gusahurwa: ibyago bikomeye byugarije imbaga: ibitero by’abanzi byayogoje igihugu n’umugi mutagatifu, basenya amasengero yose, ndetse n’Ingoro y’Uhoraho barayandavuza, barayisenya kandi baranayitwika (1–9). Hakurikiraho isengesho ritakambira Imana, yo yabatsindiye intambara nyinshi mu bihe byahise, kugira ngo igirire impuhwe umuryango wayo (10–23). Isenywa ry’Ingoro rivugwa muri iyi zaburi, birashoboka ko ari iryakozwe n’igitero cyagabwe n’umwami w’i Babiloni muri 587 (2 Bami 25,9), cyangwa isahurwa ry’Ingoro ryabaye mu gihe cy’Abamakabe (1 Mak 1,21–23; 4,38).

1Ni igisigo cya Asafu.

Nyagasani, ni iki cyatumye uduta burundu?

Ni iki cyatumye uburakari bwawe

bugurumanira ubushyo bwo mu nkome yawe?

2Ibuka ikoraniro ryawe wironkeye kuva kera,

ubwoko wishakiye ko bukubera imbata,

wibuke n’umusozi wa Siyoni washinzeho Ingoro yawe!

3Zamuka werekeza muri ayo matongo;

wirebere ibyo umwanzi yononnye byose mu Rusengero.

4Abagutambamiye bavugirije induru

mu ijabiro ryawe watwakiriragamo,

bahashinga amabendera yabo.

5Basaga n’abatutizi

babanguye intorezo zabo mu ishyamba,

6bamenagurira icyarimwe amashusho,

bayakubita intorezo n’amafuni!

7Ingoro yawe bayihereje inkongi,

bahirika ku butaka inteko y’izina ryawe!

8Ubwo abo bagome banoza umugambi

wo gutwika aho bagusengeraga hose mu gihugu.

9Nta hakiboneka ibimenyetso bikuranga,

nta n’umuhanuzi ukibaho,

kandi nta n’umwe muri twe uzi aho bizahereza!

10Mana, umwanzi azadutuka bihereze hehe?

Mbese umwanzi azakomeza agusuzugure na ryari?

11Ni iki gituma udukuraho amaboko,

ugakomeza kwipfumbata, nta cyo utumarira?

12Nyamara, Mana, uri umwami wanjye kuva kera na kare,

ni wowe wagobotoye igihugu cyacu!

13Ni wowe wasatuye inyanja ku bubasha bwawe,

ikiyoka cyo mu mazi, ukimenagura imitwe.

14Ni wowe wajanjaguye imitwe ya cya Leviyatani74.14 Leviyatani: reba Yobu 3,8 na Z 104.26.,

ukigaburira inyamaswa zo mu nyanja.

15Ni wowe wavubuye isoko n’umugezi,

wumisha inzuzi zidakama.

16Umunsi ni uwawe, ijoro na ryo ni iryawe;

ni wowe wahanze ukwezi n’izuba;

17ni wowe washinze imipaka yose y’isi,

icyi n’itumba, ni wowe wabishyizeho.

18Uhoraho, uribuke ko umwanzi yagututse,

ko inyoko y’abasazi yandavuje izina ryawe!

19Ubuzima bw’abagukunda, ntubugabize ibikoko,

ntutererane buheriheri ingorwa zawe zagirijwe.

20Ibuka Isezerano ryawe, maze wirebere:

amikingo yose y’igihugu yabaye indiri y’urugomo!

21Ntutume urenganywa atahana ikimwaro,

ahubwo umukene n’imbabare bagende bakuramya!

22Uhoraho, tabara; urengere ibyawe,

wibuke ibitutsi bidahosha bya bariya basazi!

23Ntiwibagirwe induru y’abanzi bawe,

n’akamu kiyongera k’abagusembura!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda