Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


71

Isengesho ry’umusaza71.0 Isengesho ry'umusaza : umusaza ugeze mu zabukuru (17–18), wahagurukiwe n’abanzi b’abagome, aratakambira Imana ngo imurengere kandi imukomereze ubuzima; arayisezeranya ko azayisingiza ubudahwema ahimbawe.

1Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,

sinzateterezwa bibaho.

2Mu butabera bwawe unkiranure, undengere,

untege amatwi maze undokore.

3Umbere urutare negamira,

nshobora guhungiramo buri gihe; wiyemeje kunkiza,

wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.

4Mana yanjye, urankize abagiranabi,

unkure mu minwe y’ababisha n’abagome.

5Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani,

Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye.

6Narakwisunze kuva nkivuka,

unyitorera nkiva mu nda ya mama,

ni cyo gituma nzahora ngusingiza.

7Abenshi baketse ko wamvumye,

kandi ari wowe buhungiro bwanjye.

8Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe,

iminsi yose ndirimba ikuzo ryawe.

9Ntunyibagirwe ngeze mu zabukuru,

ngo untererane imbaraga zincika.

10Abanzi banjye baramvuga,

n’abangenza banyumvikaniyeho.

11Baravuga bati «Imana yaramutereranye,

nimumuhige, mumusumire, nta we uzamutabara!»

12Mana, ntunjye kure,

Mana yanjye, ubanguke undengere!

13Abahiga amagara yanjye,

nibagende bakorwe n’isoni!

Abanyifuriza nabi,

nibahazwe agasuzuguro n’ikimwaro!

14Naho jyewe, nzahora nkwizera,

nkuririmbire ubudahwema ibisingizo.

15Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,

iminsi yose namamaze agakiza kawe,

kuko ibyiza byawe bitagira ingano.

16Nzageza n’aho ndata ibigwi byawe, Uhoraho,

ahasigaye namamaze ubudahemuka bwawe.

17Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye,

na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

18None ubwo ngeze mu zabukuru,

Mana, ntuzantererane,

kugira ngo nzashobore kumenyesha urubyiruko,

kimwe n’imbyaro zose zizaza

ibikorwa by’ububasha bwawe.

19Mana, ubudahemuka bwawe burahebuje,

wowe wakoze ibintu by’agatangaza,

Mana, ni nde uhwanye nawe?

20Ku mpamvu yawe nemeye amakuba n’ibyago;

nyamara uzangarukira umbesheho,

maze unzikure mu nyenga y’ikuzimu.

21Uzansubiza agaciro kanjye,

maze wongere umpumurize.

22Nanjye nzagusingiriza ku murya w’inanga,

nzagushimire ubudahemuka bwawe,

Mana yanjye, nzagucurangira umuduri,

wowe Nyir’ubutagatifu wa Israheli.

23Nzagusingiriza mu ndirimbo,

nkuvugirize impundu kuko wanyunamuye.

24Iminsi yose nzamamaza ubutabera bwawe,

kuko abanyifuriza nabi, bahagijwe agasuzuguro n’ikimwaro!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda