Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


106

Ineza Imana yagiriye Israheli, n’ubuhemu Israheli yayituye106.0 . . . Israheli yayituye: kimwe na zaburi 105, iyi na yo irasubiramo ibihe by’ingenzi byo mu mateka ya Israheli, ariko igahera gusa igihe bavaga mu Misiri (7–12). Umuryango uriyibutsa utyo ukuntu wacumuye kenshi mu gihe cyashize, ariko cyane cyane mu butayu (13–33), n’igihe waturaga ibitambo ibigirwamana by’Abakanahani (34–39). Ibyo byatumye Uhoraho abagabiza abanzi babo, bigeza n’aho babajyanye bunyago mu mahanga (40–46). Iyi zaburi irasozwa n’isengesho ritakambira Imana ngo ibagarure (47–48).

1Alleluya!

Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

2Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho,

akamamaza ibisingizo bye byose?

3Hahirwa abita ku mategeko y’Uhoraho,

igihe cyose bagakurikiza ubutabera!

4Uhoraho, uranyibuke, wowe ugirira neza umuryango wawe,

maze uze untabare,

5kugira ngo niyumvemo ihirwe ry’intore zawe,

mpimbazwe n’ibyishimo by’umuryango wawe,

nsangire umunezero n’abo wagize ingarigari zawe!

6Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu,

twaragomye duteshuka inzira!

7Abasekuruza bacu mu Misiri

ntibigeze bumva ibitangaza byawe;

biyibagije impuhwe zawe nyinshi,

bivumbura ku Musumbabyose hafi y’inyanja y’Urufunzo.

8Nyamara we, agirira izina rye arabarokora,

kugira ngo yerekane ubushobozi bwe.

9Akangara inyanja y’Urufunzo, maze irumuka;

abanyuza mu ndiri yayo,

bayigendamo nk’uko bagenda mu butayu.

10Yabakijije abari babibasiye,

abagobotora mu nzara z’umwanzi;

11amazi arenga ku banzi babo,

ntihasigara n’umwe;

12nuko bemera ijambo ry’Uhoraho,

baririmba ibisingizo bye.

13Ariko ntibatindiganyije kwibagirwa ibikorwa bye,

ndetse ntibarindira ko yuzuza umugambi we;

14batangira kurarikira ibyo badafite,

maze bagondoza Uhoraho mu butayu;

15na we abaha ibyo bifuzaga,

ariko bibatera umurengwe.

16Hanyuma bagiriye Musa ishyari mu ngando,

na Aroni, intungane y’Uhoraho;

17nuko isi irasama, imira Datani,

iyongobeza n’abo mu ishyaka rya Abiramu;

18umuriro utwika igico cyabo,

ikibatsi cyawo gitsemba abo bagiranabi.

19Kuri Horebu bacuze inyana,

bapfukama imbere y’icyo cyuma;

20Uhoraho, we kuzo ryabo,

bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi!

21Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,

we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,

22ibitangaza mu gihugu cya Kamu,

n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.

23Yari mu migambi yo kubatsemba,

iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere,

ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.

24Nyuma birozonze igihugu cyiganjemo ibyiza,

ntibizera ijambo rye;

25bijujutira mu mahema yabo,

ntibumvira ijwi ry’Uhoraho.

26Ni bwo abanguye ukuboko ararahira

ko azabararika mu butayu,

27akazatatanya inkomoko yabo,

bakazagwa mu bihugu by’amahanga.

28Nyuma bohotse kuri Behali w’i Pewori,

biha kurya ku nyama zatuwe abazimu;

29imigenzereze yabo ishavuza Uhoraho,

maze icyorezo kibadukamo.

30Ubwo ngubwo Pineyasi arahaguruka, arabahana,

maze icyorezo kirahosha;

31ibyo bimuviramo ubutungane ku Mana,

bwamuranzweho mu mbyaro zose zakurikiye.

32Bagomeye Uhoraho ku mazi y’i Meriba,

batuma Musa ahagirira akaga;

33bamutesheje umutwe,

maze avuga ibiterekeranye.

34Ntibatsembye ya miryango

Uhoraho yari yababwiye;

35ahubwo bivangavanze n’abanyamahanga,

maze biha gukurikiza imico yabo.

36Bagaragiye ibigirwamana byabo,

maze bibagusha mu mutego;

37abahungu babo n’abakobwa babo,

babaturaho ibitambo by’ibigirwamana!

38Koko bamennye amaraso y’abatacumuye,

bamena amaraso y’abahungu babo n’ay’abakobwa babo

batambiriwe ibigirwamana by’i Kanahani;

nuko igihugu cyanduzwa n’umuvu w’ayo maraso.

39Barihumanyije kubera ibyo bakora,

imigenzereze irabandarika;

40nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we,

azinukwa abo yari yaragize abe.

41Ni ko kubagabiza ibiganza by’abanyamahanga,

maze ababangaga, barabigarurira;

42abanzi babo babisha agahato,

bashikamirwa n’ikiganza cyabo.

43Kenshi na kenshi Uhoraho yarabagobotoraga,

ariko bo bagakomeza kumugomera,

bakarushaho gusaya mu cyaha cyabo.

44Nyamara Uhoraho yareba akaga barimo,

akumva amaganya yabo;

45yazirikana isezerano yari yarabagiriye,

ubudahemuka bwe bukamutera kwisubiraho;

46maze abari barabigaruriye bose,

akabatera kubagirira impuhwe.

47Uhoraho, Mana yacu, dukorakoranye,

utuvane mu bihugu by’amahanga,

maze tuzahimbaze izina ryawe ritagatifu,

twizihirwe no kugusingiza.

48Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli,

kuva iteka n’iteka ryose!

Maze imbaga yose izavuge iti «Amen!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda