Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


107

Umuvugo ushimira Imana, yo ikura abantu ahaga107.0 . . . abantu ahaga: iyi zaburi iravuga amatsinda ane y’abantu bahonotse ibyago bikomeye, bakaba bagomba gushimira Imana: hari abagenzi bayobeye mu butayu (4–9); n’abanyururu bakuwe ku ngoyi (10–16); hakaba n’itsinda ry’abarwayi bakijijwe (17–22) n’iry’abasare bahonotse umuhengeri wo mu nyanja (23–32). Hanyuma zaburi igasozwa n’igisingizo cy’Imana, yo Mutegetsi w’ibiremwa byose ikaba igenga n’ibihe (33–43).

1Alleluya!

Nimushimire Uhoraho kuko agwa neza,

n’urukundo rwe rugahoraho iteka.

2Abo Uhoraho yarwanyeho nibabyivugire,

bo yakuye mu maboko y’umwanzi,

3maze akabakorakoranya abavana mu bihugu byose,

mu burasirazuba no mu burengerazuba,

mu majyaruguru no mu majyepfo.

4Hari ababungeraga mu butayu, bakagenda ahantu hataba na mba,

ntibabone inzira yerekera mu mugi utuwe;

5bakicwa n’inzara n’inyota,

bakumva imitima yabo yaguye isari.

6Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo,

na we abakiza imibabaro yabo;

7abayobora mu nzira ibangutse,

kugira ngo bagere mu mugi utuwe.

8Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze,

n’ibitangaza akorera bene muntu!

9Kuko yahaye icyo kunywa uwicwaga n’inyota,

uwari ushonje akamufungurira, akijuta.

10Hari abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,

bafungiranye mu byago no mu minyururu,

11kubera ko bari bigize ibigande ntibumvire Imana,

maze bagasuzugura imigambi y’Umusumbabyose.

12Ni bwo imitima yabo ayicishije agahinda,

bagwa umudari batagira kirengera.

13Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo,

na we abakiza imibabaro yabo;

14abasohora mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,

acagagura ingoyi zari zibaboshye.

15Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze,

n’ibitangaza akorera bene muntu!

16Kuko yamenaguye inzugi z’imiringa,

akajanjagura ibihindizo by’ibyuma.

17Hari abandi bari ibirimarima kubera ubusare bwabo,

bahinduka nabi kubera ibyaha bahoragamo;

18imitima yabo ihurwa icyitwa ibyo kurya,

byanga hato ngo barenge amarembo y’ikuzimu.

19Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo,

na we abakiza imibabaro yabo;

20avuga ijambo ryo kubakiza,

abarinda kujya mu mva.

21Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze,

n’ibitangaza akorera bene muntu!

22Nibature ibitambo byo kumusingiza,

bamamaze ibikorwa bye bishimye.

23Abakunda kugenda mu nyanja batwawe n’amato manini,

bagacururiza mu mazi y’isanzure,

24abo ngabo biboneye ibikorwa by’Uhoraho,

n’ibitangaza agaragariza mu ngeri y’inyanja.

25Yavuze rimwe, maze habyuka umuyaga w’inkubi,

ututumbisha ibitunda mu nyanja.

26Nuko bakajya mu birere, hanyuma bagacubira ikuzimu,

bakarwara bakamererwa nabi cyane;

27bakagira isereri bakadandabirana nk’abasinzi,

ubuhanga bari basanganywe bukayoyoka.

28Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo,

na we abakiza imibabaro yabo;

29wa muyaga w’inkubi awugaruramo ituze,

ibitunda by’inyanja birahwama.

30Nuko bishimira ko ituze rigarutse,

maze Uhoraho abajyana mu mwaro bashakaga.

31Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze,

n’ibitangaza akorera bene muntu!

32Nibamuratire mu ikoraniro rya rubanda,

bamusingirize no mu iteraniro ry’abakuru b’imiryango.

33Inzuzi azihindura ubutayu,

ahari amasoko y’amazi hakumagara,

34n’igihugu cyera akagihindura ubutaka bw’umunyu,

ku mpamvu y’ubugiranabi bw’abahatuye.

35Ubundi kandi ubutayu akabuhindura ikidendezi cy’amazi,

n’ahantu h’imburamazi akahahindura amasoko;

36maze akahatuza abari bashonje,

bakahubaka umugi wo kubamo,

37bagahinga imirima, bagatera imizabibu,

bagasarura imbuto zeze.

38Uhoraho akabaha umugisha, bakororoka uko bukeye,

kandi ntareke amatungo yabo agabanuka.

39Nyuma bakaza kugenda bagabanuka, bakazahara,

babitewe n’ubutindahare, ibyago n’ububabare.

40Nuko agasuzuguza abakomeye,

akababungereza ku gasi batazi iyo bajya.

41Nyamara akazamura umukene amukuye mu butindahare,

n’imiryango akayiha kugwira nk’amashyo y’amatungo.

42Abantu b’intungane barabireba, bakishima,

naho abagizi ba nabi bakaruca bakarumira.

43Mbese hari uwaba ashaka kumenya ubwenge?

Niyitondere rero ibyo byose,

maze azasobanukirwe n’ukuntu Uhoraho agira neza!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda