Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


105

Amateka y’umuryango wa Israheli agaragaza impuhwe z’Imana105.0 . . . impuhwe z’Imana: iyi zaburi irasubiramo ibihe by’ingenzi byo mu mateka ya Israheli, kuva kuri Abrahamu kugeza igihe binjiye mu gihugu basezeranyijwe. Icyakora ntaho ivuga iby’ubuhemu bwa Israheli, nk’uko babyibandaho muri 74 n’iya 106; ahubwo iratsindagiriza ku buryo Uhoraho adahemuka ku masezerano ye, kandi agahora yitaye ku muryango we.

1Alleluya!

Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,

nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga;

2nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze;

3nimwishimire izina rye ritagatifu,

muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!

4Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

5Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,

ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye,

6mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be!

7Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

8Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

9rya sezerano yagiranye na Abrahamu,

akarisubiriramo Izaki mu ndahiro,

10rikaba umugambi yakomereje Yakobo,

n’isezerano ry’iteka yagiriye Israheli,

11igihe avuze ati «Nzaguha igihugu cya Kanahani,

kibe umugabane wegukanye!»

12N’ubwo bari bakiri mbarwa,

ari agatsinda k’abasuhuke,

13bava mu gihugu bajya mu kindi,

bava mu mahanga bajya mu yandi,

14Uhoraho ntiyaretse hagira ubahuganya,

ndetse yihaniza abami,

15agira ati «Ntimugakore ku ntore zanjye,

kandi ntimukagirire nabi abahanuzi banjye!»

16Nuko ateza inzara mu gihugu,

ibyo kurya birabura;

17abanza koherezayo umuntu,

Yozefu, wari umaze kugurwa bucakara.

18Ibirenge bye babibohesha ingoyi,

ijosi rye baryambika iminyururu,

19kugeza ubwo ijambo ry’Uhoraho

rigaragaje ko ari umwere.

20Umwami ategeka kumubohora,

umutegetsi w’amahanga aramufunguza.

21Amugira umugenga w’urugo rwe,

umutegetsi w’ibintu bye byose,

22kugira ngo yigishe ibikomangoma uko ashaka,

n’abanyacyubahiro be abatoze ubuhanga.

23Nuko Israheli aza mu Misiri,

Yakobo asuhukira mu gihugu cya Kamu.

24Uhoraho aha umuryango we kororoka,

urusha amaboko abanzi bawo;

25abahindura umutima ngo bange umuryango we,

ngo bicishe amayeri abagaragu be.

26Atuma Musa, umugaragu we,

na Aroni yari yaritoreye.

27Bombi berekanira ibimenyetso mu Misiri,

n’ibitangaza by’Uhoraho mu gihugu cya Kamu.

28Yohereza umwijima, haba icuraburindi,

ariko ntibahugukira ijambo rye.

29Amazi yabo ayahindura amaraso,

yica amafi yabo.

30Igihugu cyabo kijagatamo imitubu,

ndetse no mu byumba by’abami babo.

31Avuga rimwe, maze ibibugu birabatera,

n’udukoko dutwikira igihugu cyabo cyose.

32Agusha urubura mu mwanya w’imvura,

n’imirabyo ikwiza umuriro mu gihugu cyose;

33aritagura imizabibu n’imizeti byabo,

avunagura ibiti by’igihugu cyabo.

34Yongera kuvuga, maze inzige ziratera,

n’ibihore bitagira ingano;

35birya ibyatsi byose mu gihugu cyabo,

birya n’imbuto z’ubutaka bwabo.

36Nyuma anangura icyitwa uburiza cyose mu gihugu,

n’abana b’imfura bibarutse bakiri abasore.

37Nuko ahakura abe bitwaje feza na zahabu,

nta n’umwe uhutaye mu miryango yabo.

38Misiri yishimira ko bagiye,

kuko ubuhahamuke bwari bwabajunjitse.

39Uhoraho ababambika hejuru igicu kibatwikira,

akongeza n’inkingi y’umuriro wo kubamurikira nijoro.

40Bamutakiye, aboherereza inkware,

abahaza umugati uturutse ku ijuru.

41Akingura urutare, maze amazi aravubuka;

atemba nk’uruzi mu butaka bwumiranye.

42Koko yibutse isezerano rye ritagatifu

yagiriye Abrahamu, umugaragu we!

43Nuko yimura umuryango wishimye,

intore ze zisohokana urwamo rw’impundu.

44Abaha ibihugu by’abanyamahanga,

maze bazungura ibyaruhiwe n’indi miryango,

45kugira ngo bazakurikize amatangazo ye,

kandi bazakomeze amategeko ye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda