Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

Umugore w’indaya ashuka umusore

1Mwana wanjye, uzite ku magambo yanjye, amategeko yanjye uzayahamane. 2Amategeko yanjye ujye uyatunganya, bizakuviramo kubaho, inyigisho zanjye zikubere nk’imboni zo mu maso. 3Uzabihambire ku ntoki zawe, ubyandike mu mutima wawe, nk’aho ari ku kabaho. 4Uzabwire ubuhanga, uti «Uri mushiki wanjye!» naho ubwenge ubwite ngo «Mugenzi wanjye.» 5Ibyo bizakurinda umugore w’indaya n’umuvantara ufite amagambo aryohereye.

6Nahagaze mu idirishya7.6 Nahagaze mu idirishya: muri iyi nkuru ngufi kandi inyuze amatwi ikurikiyeho (7.6–23), umunyabuhanga aravuga yeruye imyifatire y’indaya ishaka kureshya abapfayongo. Ariko nyuma y’iraha ry’akanya gato, ingaruka mbi zikaba zose (7.24–27)., ndebera mu myenge yaryo, 7mbona kimwe muri bya bicucu; mu bahungu narabutswemo umusore utagira ubwenge. 8Yanyuraga mu nzira, hafi y’aho uwo mugore w’indaya yari atuye, nuko akaboneza agana iwe, 9haba ku mugoroba ku gicamunsi, haba mu gicuku mu ijoro rwagati. 10Noneho uwo mugore akamusanganira, yambaye nk’indaya, uburyarya bumwuzuye umutima. 11Aba yarubiye, nta rutangira, amaguru ye ahora yirukanka, ntajya aguma iwe. 12Nguwo mu mayira, nguwo mu isoko; aho ari hose, aba afite icyo yubikiye. 13Ubwo rero, aramusingira, akamusomagura, akamubwira nta soni, ati 14«Nagombaga gutura igitambo cyo gushimira Uhoraho, none uyu munsi narangije amasezerano yanjye. 15Ni yo mpamvu naje kugusanganira kugira ngo ngushake, none nakubonye. 16Uburiri bwanjye nabushasheho ibiringiti, imyenda y’amabara menshi, na hariri yo mu Misiri. 17Nabuminjagiyeho manemane, ishangi n’umusagavu. 18Ngwino twishimishe kugeza mu gitondo; tunezerwe hamwe mu rukundo! 19Umugabo wanjye ntari imuhira, yazindukiye ahantu kure; 20yitwaje isaho ya feza, azagaruka ukwezi gutaha kwazoye.» 21Ubwo nyine yifashisha iyo mvugo y’indyarya, akamwemeza, akamushukisha amagambo ye asize umunyu. 22Nuko wa musore akamwoma mu nyuma, nk’imfizi y’inka igiye mu ibagiro, cyangwa umusazi baboshye bakamujyana mu ihaniro kugeza ubwo umwambi umuhinguranije umwijima. 23Aba ameze nk’inyoni yirukankira umutego, ntamenye ko ari ubuzima bwe agiye koreka.

24None rero, bana, nimuntege amatwi, mwumve amagambo mbabwira. 25Umutima wawe ntuzigere uboneza muri ibyo birere, ngo uyobere muri ayo mayira. 26Koko rero, bene abo bagore bishe benshi, barabagusha, ndetse muri abo bishwe, harimo abanyembaraga! 27Inzu y’indaya ni inzira iboneza ikuzimu, imanuka igana mu masenga y’umwijima n’urupfu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda