Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

Ubuhanga burahamagara abantu bundi bushya

1Mbese ubuhanga ntibutera hejuru8.1 ntibutera hejuru: ubuhanga buhagaze ku karubanda, bugahamagara abantu bose; burabararikira kuyoboka inyigisho zabwo, kuko nta kindi ku isi cyazisumba.? Mbese ubwenge ntiburangurura ijwi ? 2Buhagarara mu mpinga ndende y’imisozi iruhande rw’umuhanda, bugahamagarira mu mayira abiri, 3hafi y’imiryango binjiriramo bajya mu mugi, bugira buti 4«Bantu mwese, ni mwe mpamagara! Ijwi ryanjye rirabwira bene muntu! 5Ab’ibicucu, nimumenye kwitonda; abapfayongo, mumenye ubwenge. 6Nimutege amatwi, ibyo mbabwira ni ingirakamaro, kandi iminwa yanjye ivuga ukuri. 7Ni koko, umunwa wanjye uvuga ukuri gusa, ubugome buwutera ishozi. 8Amagambo yanjye yose araboneye, ntarangwamo igitotsi cy’uburyarya n’ubugome. 9Uzi kumva wese asanga ari amanyakuri, kandi yorohera uwajijukiwe n’ubumenyi. 10Nimufate ibyo mbatoza, aho guharanira feza; muhitemo ubumenyi aho gushaka zahabu iyunguruye.» 11Koko rero, ubuhanga busumbye amasaro y’igiciro, kandi mu byo umuntu yifuza, nta na kimwe bihwanye.

Ubuhanga burarondora icyo bumarira abantu na kamere yabwo

12Jyewe ubuhanga, indaro yanjye ni ubwitonzi, nkagira n’ubwenge bwo gushishoza. 13Kubaha Uhoraho, ni ukwanga ikibi. Nanga ubwirasi, agasuzuguro, imyifatire mibi n’umunwa wuzuye ubugome. 14Ndangwa n’inama n’ubushishozi, ndi ubwenge, mfite n’ububasha. 15Ni jye wimika abami, n’ibikomerezwa nkabiha guca amateka aboneye. 16Abategetsi ni jye bakesha gutwara, n’ibikomangoma nkabiha guca imanza zitabera. 17Jyewe nkunda abankunda, kandi abanshaka bose barambona. 18Iwanjye haba ubukire n’ikuzo, ubukungu budashira n’ubutabera. 19Imbuto yanjye iruta kure zahabu iyunguruye, kandi umusaruro wanjye usumbye kure feza y’igiciro. 20Ngendera mu nzira y’ubutabera, no mu nzira y’ubutungane, 21kugira ngo nkungahaze abankunda kandi ngo nuzuze ibigega byabo.

22Uhoraho ni jye yahereyeho arema8.22 ahereyeho arema: aha ngaha, ubuhanga buragaragaza kamere yabwo. Ntibuturuka ku bwenge bw’abantu, ahubwo bukomoka ku Mana. Koko ubuhanga nyakuri buba mu Mana, kandi ni bwo yifashishije irema ibiriho byose; cyakora kubera ubuntu bwayo, Imana yahaye n’abantu kubugiraho uruhare (8.31). Iyo usoma iyi mirongo wagira ngo ubuhanga ni nk’umuntu wari kumwe n’Imana, nyamara ariko ni ya mvugo ncamarenga, ishushanya iyobera rikomeye rizahishurirwa abantu, ari ryo rya Yezu Kristu, Umwana w’Imana (Mt 11,19; Lk 11,49; 1 Kor 1,24). Ni we Jambo wabanaga n’Imana kuva mu ntangiriro, kandi byose ni we bikesha kubaho (Yh 1,1–10)., mbanziriza ibindi yahanze byose. 23Nimitswe kuva kera na kare, kuva mu ntangiriro, mbere y’uko isi ibaho. 24Igihe amazi magari yari atarabaho, n’amasoko adudubiza atararemwa, jyewe nari naravutse. 25Igihe imisozi n’utununga byari bitarashingwa, jyewe nari naravutse. 26Nariho mbere y’uko arema isi, hamwe n’ubutaka n’ibiyigize byose. 27Igihe yahangaga ijuru agaca uruziga rw’ikirere hejuru y’amazi magari, nari mpari. 28Igihe yakoranyaga ibicu byo mu kirere, n’amasoko yo mu nsi y’isi akuzura amazi, 29igihe yategekaga inyanja kutarenga inkombe yayo, akanatera imbago z’urugabaniro rw’isi, 30ubwo nari iruhande rwe nk’umwana ukunzwe, ngahora mushimisha buri munsi, simpweme kumukina imbere, 31no kwisanzura ku isi ye, kandi nezezwa no kuba mu bantu.

Hahirwa umuntu utega amatwi ubuhanga

32None rero, bana banjye, muntege amatwi. Hahirwa abakurikira inzira zanjye! 33Nimwumve inyigisho, muce akenge, mwoye kuyirengagiza. 34Hahirwa umuntu untega amatwi, akaguma ku muryango wanjye, agahora ari maso imbere y’inzu yanjye! 35Koko rero, uwambonye aba yabonye ubuzima, aba yaronse ubutoni kuri Uhoraho. 36Naho uncumuyeho aba yibabaje ubwe, abanyanga bose baba bakunda urupfu.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda