Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Wihubuka ngo ugire uwo wishingira

1Mwana wanjye, niba warishingiye mugenzi wawe, hakaba hari n’undi mwagiranye amasezerano, 2niba rero waraguye mu mutego biturutse ku magambo y’akanwa kawe, n’imvugo yawe bwite ikaba ari yo ikuboshye, 3dore uko uzagenza, mwana wanjye, kugira ngo wigobotore. Kubera ko mugenzi wawe yakwigaruriye, genda umwinginge, umuguyaguye. 4Uramenye ntuzasinzire cyangwa ngo urushye ugoheka; 5ugomba kwibohora mu mutego, nk’uko isha cyangwa inyoni zigobotora iyo zatezwe.

Urutozi ruzabere urugero umunebwe

6Wowe w’umunebwe, sanga urutozi! Uzitegereze imigenzereze yarwo, uzahungukira ubwenge. 7Nta we urugenzura, ntirugira umukoresha cyangwa umutware. 8Mu mpeshyi rwishakira ibizarutunga, naho ku mwero rugahunika ibiryo byarwo. 9Wowe w’umunebwe, uzaryamira kugeza ryari? Uzabaduka mu bitotsi byawe ryari? 10Uti «Henga nsinzire gato, ngoheke gato, nirambike gato, mbe nipfumbase!» 11Ngaha rero ubukene bwagutungura nk’igisambo, n’ubwinazi bukakugwa gitumo nk’igisumizi.

Imyifatire y’umugome

12Umuntu w’imbunzamunwa aba ari ikiburaburyo n’inkozi y’ibibi! 13Agenda yica ijisho, akavugisha ibirenge, agaca amarenga akoresheje intoki. 14Ubutindi bumwarika ku mutima, agahorana imigambi y’ubugome, kandi aba ari gashozantambara. 15Ni yo mpamvu amakuba azamugwa gitumo, akenyagurike ibi bitagira urwungo.

Icyo Uhoraho yanga

16Hari ibintu bitandatu Uhoraho yanga, hakaba na birindwi6.16 bitandatu . . . birindwi: muri izi ngero esheshatu z’ibintu Imana yanga, zongeweho ndetse n’urwa karindwi, umwanditsi arashaka kutwumvisha ko zitarondowe zose. Umuntu yashobora no kubona izindi ngero mbi nk’izo, ariko izi zatanzwe hano ziri mu byaha bikomeye cyane kurusha ibindi. No muri 30,15–33, tuhasanga izindi ngero z’iyo «migani y’imibare». bimutera ishozi. Ni ibi:

17amaso y’agasuzuguro,

akarimi kabeshya,

ibiganza bimena amaraso

y’umwere,

18umutima wiga imigambi

y’ubugome,

intambwe zikatarije ikibi,

19uwo batanzeho umugabo,

akemeza ibinyoma,

n’uwigira gashozantambara mu bavandimwe.

Kwirinda ubusambanyi

20Mwana wanjye, uzakurikize amategeko ya so, kandi woye guhinyura inyigisho za nyoko. 21Uzabikomeze ku mutima igihe cyose, kandi uhore ubyiziritse ku ijosi. 22Aho uzajya hose bizakuyobore, bibe hafi y’uburiri bwawe bikubikire, maze abe ari byo utekereza ukangutse.

23Koko rero, itegeko ni itara, naho inyigisho ikaba urumuri. Inama z’uburere bwiza ni inzira y’ubuzima, 24ni zo zizakurinda umugore w’inkozi y’ibibi, n’akarimi gasize umunyu k’umuvantara. 25Ntuzararikire uburanga bwe mu mutima wawe, kandi ntuzemere ko akwicira ijisho, 26kuko umugore w’indaya aba yishakira igisate cy’umugati, naho uwashyingiwe, iyo musambana, ashobora kukwicira ubuzima. 27Umuntu yakwirahuriraho umuriro ate, maze imyenda ye ntishye? 28Naho se uwagenda hejuru y’amakara agurumana, ibirenge bye byareka gushya bite? 29Nguko uko bigendekera ushigukira umugore wa mugenzi we: uzamujyaho wese, ntazamuvaho amahoro. 30Igisambo kibira ko gishonje, kugira ngo cyuzuze igifu cyacyo kirimo ubusa, ibyo ntikibigayirwa. 31Nyamara ariko iyo gifashwe, gisubiza ibyo cyibye incuro ndwi, kigatanga ibyo gifite mu nzu byose. 32Naho usambanya umugore w’undi aba ari umusazi; amukomoraho intandaro y’urupfu. 33Bimukururira inkoni n’ibitutsi, kandi ikimwaro cye ntigihanagurika. 34Koko rero, gufuha bizatera umugabo umujinya mwinshi, yoye kuzagira impuhwe mu gihe cyo kwihorera. 35Nta ndishyi ibaho azemera; nta yo azakira n’iyo wamuhongera ibya mirenge.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda