Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


26

1Urubura mu mpeshyi, imvura mu isarura, byombi ntibikwiye;

nkanswe icyubahiro ku mupfayongo.

2Nk’uko igishwi gihunga, cyangwa intashya ikaguruka,

ni na ko umuvumo w’amaherere udahama.

3Ikiboko gikwiriye ifarasi, icyuma gikwiriye akanwa k’indogobe;

inkoni zo zibereye ibitugu by’umupfayongo!

4Ntugasubize umupfayongo ukurikije ubusazi bwe,

hato utazavaho umera nka we.

5Ujye usubiza26.5 Ujye usubiza: uyu mugani usa n’uvuguruza uwubanziriza: ese umuntu agomba gusubiza umupfayongo cyangwa se kumwihorera? Nabanze kubizirikana yitonze, hanyuma akore icyo asanga gikwiriye. umupfayongo ukurikije ubusazi bwe,

hato atazibeshya ko yabaye umunyabuhanga.

6Utumye umupfayongo, aba yigoreye ubusa,

ni nk’aho yakubise amaguru y’ubusa.

7Uko amaguru y’ucumbagurika aba adashinga,

ni na ko umugani uvuzwe n’igicucu uba udafashe.

8Guha umupfayongo icyubahiro,

ni nko gupfunyika26.8 gupfunyika ibuye: iyo umuntu ahambiriye ibuye yashyize mu muhumetso, ntaba agishoboye kuritera, ndetse ashobora no kwikomeretsa ubwe; no kubaha umupfayongo ni kimwe, kuko amaherezo bigukururira ibizazane. ibuye mu muhumetso.

9Umugani uvuzwe n’umupfayongo,

ni nk’ihwa rihanda mu kiganza cy’umusinzi.

10Ukoresha umupfayongo cyangwa umusinzi,

aba ari nk’umurashi w’umuheto ukomeretsa abihitira bose.

11Uko imbwa isubira ku birutsi byayo,

ni na ko umupfayongo akomera ku busazi bwe.

12Ese wabonye umuntu wirata ko ari umunyabuhanga?

Uwo nguwo we, wakwizera ko n’umupfayongo azabumutanga.

13Umunebwe aravuga ati «Mu nzira hari ikirura!

Mu mayira hari intare!»

14Uko urugi rwihindukiza ku mapata yarwo,

ni na ko umunebwe yihindukiza ku buriri bwe.

15Umunebwe ashora ikiganza ku mbehe,

bikamunanira kukigarura ku munwa.

16Umunebwe yibwira ko arusha ubuhanga

abantu barindwi basubizanya ubushishozi.

17Kwivanga mu ntonganya z’abandi,

ni nko gukurura amatwi y’imbwa yigendera.

18Hari usa n’umuntu wihindura umusazi,

akajugunya amafumba yaka, akarasa n’imyambi yica!

19Ni wa wundi ubeshya mugenzi we,

agahindukira, akavuga ngo «Nikiniraga!»

20Iyo umuriro ubuze inkwi, urazima,

kandi iyo inzimuzi zidahari, intonganya zirahosha.

21Nk’uko umuntu yongera amakara mu ziko n’inkwi mu muriro,

ni na ko umunyamahane asembura intonganya.

22Amagambo y’inzimuzi araryoha,

kandi ashyika ku nkingi z’umutima.

23Amagambo meza avuye ku mutima mubi,

ni nk’ibishunga bya feza bitatse ku rujyo.

24Uwangana ahorana amagambo areshya,

ariko mu mutima we aba abitsemo ikinyoma;

25nakuzanaho imvugo nziza, ntukamwizere,

kuko umutima we uba wuzuye amahano.

26N’aho urwango rwe rwakwikingiranya mu buryarya,

amaherezo umugome azatahurwa imbere ya bose.

27Ucukura urwobo azarugwamo,

kandi ushungura ibuye, ni we rizagarukaho.

28Ururimi rubeshya rwanga abo rwahemukiye,

kandi umunwa w’indyarya ukurura urupfu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda