Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


25

V. IGICE CYA KABIRI CY’IMIGANI YA SALOMONI

1Dore indi migani ya Salomoni, uko yakusanijwe n’abantu ba Hezekiya,

umwami wa Yuda25.1 umwami wa Yuda: Hezekiya yategetse muri 716–687 mb. K. Ibivugwa hano biratwumvisha ko ibwami habaga abakozi bashinzwe kwandika inyandiko zose z’ubutegetsi; nyamara uretse n’ibyo bashishikariraga kandi gukorakoranya inkuru za kera, hamwe n’ibitekerezo n’ibisigo rubanda rwajyaga ruhererekanya..

2Ikuzo ry’Imana ni ukugira ibanga,

naho iry’abami ni ugucengera ibintu.

3Uko nta we uzi ubujyejuru bw’ikirere n’ubujyakuzimu bw’isi,

ni na ko imitima y’abami idashobora gusesengurwa.

4Iyo feza uyikijije ibishunga,

iza iyunguruye neza;

5nukura umugome imbere y’umwami,

ingoma ye izaganzamo ubutabera.

6Ntukibonekeze imbere y’umwami,

cyangwa ngo ufate icyicaro cy’abakomeye,

7kuko byaruta ko bakubwira ngo «Tambuka uze hano25.7 Tambuka uze hano: gereranya na Lk 14,7–11.»,

aho gusuzugurirwa imbere y’igikomangoma.

8Ibyo amaso yawe yabonye,

ntukihutire kubijyana mu rubanza;

none se amaherezo wabigenza ute,

mugenzi wawe aramutse agutsinze?

9Uzajye uburana na mugenzi wawe,

ariko wirinde kugira uwo umenera ibanga,

10hato batazabimenya bakakugaya,

maze ugata agaciro burundu.

11Ijambo rivugiwe igihe,

ni nk’ikirezi cya zahabu gitakishije feza.

12Inama umunyabuhanga agira umwumva,

ni nk’impeta cyangwa umutamirizo bikoze muri zahabu.

13Nk’uko amafu yo mu mpeshyi ashimisha abasaruzi,

ni ko intumwa y’indahemuka imeze;

koko rero, isusurutsa umutima wa shebuja.

14Umuntu uhora asezerana ntagire icyo atanga,

asa n’ibicu n’umuyaga bitavamo imvura.

15Kutarambirwa bituma umuntu yigarurira umucamanza,

kandi ururimi rucisha make ruvuna igufa25.15 ruvuna igufa: ubusanzwe ururimi rw’umuntu ntirushobora kuvuna ikintu gikomeye, mbese nk’igufa, igiti cyangwa icyuma; nyamara ariko niba ruvuze amagambo yoroheje, rushobora guhosha ibirushijeho gukomera: nk’uburakari cyangwa se ishyari by’abantu..

16Ese ufite ubuki? Uryeho ubuguhagije,

nurenza urugero, uzaburuka.

17Uzajye usura mugenzi wawe rimwe na rimwe,

kuko nakurambirwa, azakwanga.

18Umuntu ushinja ibinyoma mugenzi we,

amubabaza nk’ubuhiri, inkota cyangwa umwambi utyaye.

19Kwiringira umugambanyi amakuba yaje,

ni nko kwizera iryinyo ryaboze cyangwa ikirenge gicumbagira.

20Kuririmbira umuntu wishavuriye,

ni nko gusuka siki ku gisebe,

cyangwa kwiyambura ikoti mu mbeho.

21Niba umwanzi wawe ashonje, muhe umugati wo kurya,

niba afite inyota, umuhe amazi anywe;

22ubwo uzaba usa n’umurahurira ibishirira ku mutwe25.22 ibishirira ku mutwe: iyo ugiriye neza umwanzi wawe uba umukojeje isoni n’ikimwaro, bikamwokera mu mutima nk’ubushye; bityo akaba yakwisubiraho. Gereranya na Rom 12,20. Naho ku byerekeye itegeko ryo kugirira neza abanzi, reba Iyim 23,4–5 na Mt 5,43–48.,

kandi Uhoraho azabikwitura.

23Uko umuyaga wo mu majyaruguru uzana imvura,

ni na ko akarimi kazimura gatera abantu ishavu.

24Biraruta kwinugika mu ngombe iri mu rugo,

aho kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane.

25Inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure,

isa n’amazi afutse mu muhogo wakakaye.

26Intungane idohoka kubera umugome,

ni nk’iriba ry’ibirohwa cyangwa isoko banduje.

27Si byiza kurya ubuki bwinshi,

cyangwa guharanira ikuzo rihanitse.

28Umuntu utitangira muri kamere ye,

ameze nk’umugi wasenyutse utagira inkike.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda