Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


27

1Ntukiringire iby’ejo,

kuko utazi icyo uyu munsi uhaka.

2Aho kwirata, waratwa n’abandi;

washimwa n’umuvantara aho kwishima ubwawe!

3Ibuye riraremera, n’umucanga ni uko,

ariko umujinya w’umusazi ubirusha byombi!

4Uburakari butera urugomo, umujinya wo ugahurura nk’isuri,

ariko se ni nde wakwihanganira ishyari?

5Intonganya zeruye

ziruta ubucuti buhishe.

6Incuti y’indahemuka ntizatindiganya kuguhana,

ariko umwanzi agusoma akubeshya.

7Akanwa kahaze kinemfaguza ibinyagu by’ubuki,

ariko iyo inda ishonje, n’icyaruraga kirayiryohera.

8Umuntu uhunze igihugu cye,

aba ameze nk’igishwi gitaye icyari cyacyo.

9Amavuta n’imibavu binezeza umutima,

kandi incuti ituje irasusurutsa kurusha inama wakwigira.

10Ntuzatererane incuti yawe cyangwa incuti ya so,

ntuzirukire ku muvandimwe wawe mu gihe cy’amakuba;

umuturanyi uri bugufi aruta umuvandimwe uri iyo gihera.

11Mwana wanjye, urabe umunyabuhanga, unezeze umutima wanjye,

bityo nshobore gusubiza untuka.

12Umunyabwenge abona icyago akihisha,

naho injiji zikakiyahuraho, zikabizira.

13Fata umwenda we, kuko yishingiye uwo atazi,

umwake ingwate kuko yemarariye abavantara!

14Umuntu nazinduka arangurura ijwi aha umugisha mugenzi we,

ibyo bizitwa ko amuvumye27.14 ko amuvumye: uyu mugani usa n’ushaka kuvuga ko umuntu uzindukira gukeza abandi akenshi aba ari indyarya: bene izo ndamutso ntizishimisha uzibwirwa..

15Umugore w’ingare asa n’umutonyi

ujojoba ubutitsa imvura yaguye;

16gushaka kumutangira, ni nko gufata umuyaga,

cyangwa kuyoza amavuta intoki.

17Icyuma gityazwa n’icyuma,

n’umuntu anoza imyifatire ya mugenzi we.

18Uwita ku giti cy’umutini azarya imbuto zacyo,

kandi urinda shebuja, na we azabishimirwa.

19Nk’uko amazi agaragaza ishusho y’uyarebamo,

ni na ko umutima w’umuntu uranga nyirawo.

20Nk’uko ikuzimu no mu nyenga hadahaga,

ni na ko amaso y’umuntu adahaga kurora.

21Uruganda rutunganya feza, itanura rigatunganya zahabu,

ariko umuntu ashimirwa imyifatire ye.

22N’iyo wasekurira umupfayongo mu isekuru,

mbese nk’uko umuhini umenagura ingano,

ubusazi bwe ntibwamuvaho.

23Uzajye umenya uko amatungo yawe ameze,

wite ku mashyo yawe;

24kuko ubukire budahoraho iteka,

ndetse n’ikamba ry’abami ntirihererekanywa ubuziraherezo.

25Jya utema ubwatsi maze ubundi butohe,

wahire n’ubwo ku misozi;

26intama zawe zizakwambike ubwoya bwazo,

naho amasekurume uyaguremo akarima;

27ihene zawe zizakamwe cyane zigutunge,

hamwe n’umuryango wawe n’abaja bawe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda