Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

1Ntukagirire abagome ishyari

kandi ntukifuze kubana na bo,

2kuko umutima wabo ugambiriye ubwicanyi,

iminwa yabo ikavuga ibibi.

3Inzu yubakwa n’ubuhanga,

kandi igakomezwa n’ubwenge;

4ubumenyi ni bwo butuma ibigega byuzura

ibintu byiza byose kandi by’agaciro.

5Umunyabuhanga aruta umunyembaraga,

kandi n’ufite ubumenyi akaruta umunyabigango;

6nuko rero nushoza urugamba, uzabanze urwitegure,

kandi wizeye abajyanama benshi bazaguha gutsinda.

7Ubumenyi burenze kure umupfayongo,

ntakagire icyo arevura abaturage bakoranye.

8Ugambiriye kugira nabi,

bamwita umunyamayeri.

9Igicucu nta kindi gitekereza atari icyaha,

kandi umupfayongo atera abantu ishozi.

10Nuba ikigwari amakuba yaje,

ubutwari bwawe buzaba ari nta bwo.

11Uzarokore abakatiwe urwo gupfa,

utabare n’abahutazwa bajyanywe aho bazicirwa!

12Ntuzavuge ngo «Ariko ntitwari tubizi24.12 ntitwari tubizi: uyu mugani urasa n’utsindagira cyane ku gitekerezo cyo gufasha abanyabyago bageze aharindimuka. Umuntu utabyitaho ngo aha nta byo azi cyangwa se nta byo yabonye, Imana ni yo izamucira urubanza ikurikije ukuri kwe cyangwa uburyarya bwe.!»

Upima imitima se ntabyumva?

Uwakubumbye arabizi,

kandi azitura buri muntu akurikije imyifatire ye.

13Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza,

kandi ikinyagu cyabwo kinurira akanwa kawe.

14Ubimenye, n’ubuhanga ni ko bumereye umutima wawe.

Nuburonka, uzabaho neza mu gihe kizaza,

maze icyizere cyawe cyoye gupfa ubusa.

15Wa mugome we, ntukareme igico ku rugo rw’intungane,

kandi ntuzayisenyere inzu!

16Koko rero, intungane n’iyo yagwa incuro ndwi, irongera ikabyuka,

naho abagome borama mu makuba.

17Umwanzi wawe nagwa, ntukabyinire ku rukoma,

natsikira, umutima wawe ntukishime,

18hato Uhoraho atavaho abibona akabigaya,

maze akirengagiza uburakari yari yamugiriye24.18 uburakari yari yamugiriye: uyu mugani umuntu yawumva atya: niba umugome agomba guhanwa, ibyo birebwa n’Imana (Ivug 32,35); naho uwishimira ko mugenzi we yahanwe, ashobora gutuma uburakari bw’Imana bureka umugome, bukaba ari we buhindukirana..

19Ntugahagarikwe umutima n’abagiranabi,

cyangwa ngo ugirire ishyari abagome,

20kuko umuntu mubi ataramba,

n’itara ry’abagome rirazima.

21Mwana wanjye, jya wubaha Uhoraho n’umwami,

kandi ntugacudike n’abakunda guhindagura ibintu,

22kuko ibyago bizabatungura,

ndetse nta n’uzi amakuba azabatera.

IV. INDI MIGANI Y’ABANYABUHANGA

23Izi na zo ni inama z’abanyabuhanga:

Si byiza guca urubanza ubera.

24Ubwira umugome ngo «Uri intungane»,

imbaga iramuvuma, n’amahanga akamwanga urunuka;

25ariko abamucyaha baranezerwa,

kandi bakaronka umugisha n’umukiro.

26Uguhaye igisubizo cy’ukuri,

aba aguhobeye agusoma.

27Banza ukiranuke n’imirimo y’igasozi,

utunganye imirima yawe,

hanyuma uzabone kubaka inzu yawe.

28Ntugashinje mugenzi wawe nta mpamvu,

wakwiyemeza se kubeshyeshya umunwa wawe?

29Ntuzavuge ngo «Uko yangenje, ni ko nzamugenzereza!

Buri wese nzamwitura ibyo yangiriye24.29 ibyo yangiriye: reba ibivugwa muri 20,22, ubigereranye na Mt 6,12.14–15.!»

30Nanyuze hafi y’umurima w’umunebwe,

warimo imizabibu y’uwo munyabwenge buke.

31Nasanze wararariyemo ikigunda, wuzuyemo amahwa,

n’uruzitiro rw’amabuye rwarasenyutse.

32Jyewe naritegereje, ndatekereza,

ndareba, maze nkuramo iyi nyigisho:

33«Urasinzira gato, ugahwekera,

ukipfumbata kugira ngo usinzire;

34nyamara ubwo ubukene n’ubutindi biba birekereje,

bikagutera nk’umujura w’ingufu.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda