Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


23

1Niwicara ugiye gusangira n’igikomerezwa,

uzitondere ibiri imbere yawe;

2uzirinde kugira umururumba,

niba uzi ko ufite inda nini.

3Ntuzararikire ibiryo bye biryoshye,

kuko ari ibishukisho.

4Ntuzirushye ngo urashaka ubukire,

uzirinde ndetse no kubutekereza;

5umara kubura amaso ubureba, ugasanga bwayoyotse,

kuko wagira ngo bumera amababa,

maze bukaboneza iy’ikirere nka kagoma.

6Ntuzarye umugati w’umuntu ukureba nabi,

kandi ntuzararikire ibiryo bye biryoshye,

7kuko icyo atekereza ku mutima ari na ko agikora;

arakubwira ati «Rya kandi unywe»,

ariko ntaba agushyizeho umutima!

8Ibyo umaze kumira uzabiruka

n’amagambo yawe meza agupfane ubusa.

9Ntuzabwire amatwi y’igicucu,

kuko cyasuzugura ukuri kw’amagambo yawe.

10Ntukimure imbago ya kera,

ngo urengere umurima w’imfubyi,

11kuko zifite umuhozi ukomeye;

ni we uzaziburanira akurwanye.

12Umutima wawe uwukangurire inyigisho,

n’amatwi yawe uyatoze amagambo y’ubumenyi.

13Ntukange guhana umwana,

numukubita umunyafu, ntazaherako ngo apfe!

14Wowe rero, numukubita umunyafu,

ubuzima bwe uzaba ubukijije inyenga23.14 ubukijije inyenga: umurezi nyawe agomba kwihatira kubuza abana gukurikiza ibyifuzo bibi by’umutima wabo, kuko byatuma «bagwa mu nyenga». Kugwa mu nyenga bisobanura «urupfu», kandi koko bibwiraga ko umugiranabi azapfa akenyutse (bitewe n’igihano cy’Imana cyangwa se urundi rupfu atewe n’abantu). Reba na 10,13 n’igisobanuro cyaho..

15Mwana wanjye, umutima wawe nurangwaho ubuhanga,

nanjye uwanjye uzishima,

16kandi nzanezerwa cyane,

umunwa wawe nuvuga amagambo aboneye.

17Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha,

ahubwo ujye uhora utinya Uhoraho,

18kuko bucyana ayandi, hakazaza igihe

uzabona ko icyizere cyawe atari imfabusa.

19Tega amatwi, mwana wanjye, ube umunyabuhanga,

kandi umutima wawe uwuyobore inzira iboneye.

20Ntuzabarirwe mu banywi ba divayi,

cyangwa mu bashimusi,

21kuko abanywi n’abashimusi batindahara,

naho kuryamira bikambika umuntu incabari.

22Uzajye wumvira so wakubyaye,

kandi ntugasuzugure nyoko namara gukecura.

23Ujye uharanira ukuri, woye kugutezukaho,

uronke ubuhanga, ubumenyi n’ubwenge.

24Se w’intungane ntazahwema kwishima,

kandi ubyaye umunyabuhanga aranyurwa.

25So na nyoko nibanezerwe,

uwakubyaye avuze impundu.

26Mwana wanjye, wite ku byo nkubwira,

kandi amaso yawe anyurwe n’inzira zanjye:

27ni koko, umugore w’indaya ameze nk’urwobo rurerure,

naho uw’umuvantara ni nk’iriba ry’imfungane;

28ng’uwo ararekereje nk’umujura,

abantu akabagwizamo abagambanyi.

29Ni nde uhora ataka? Ni nde uhora yicuza icyo yakoze?

Ni nde nyir’intonganya? Ni nde nyir’amaganya?

Ni nde nyir’inguma zitagira imvano?

Ni nde nyir’amaso yatukuye?

30Ni iby’abarara inkera kuri divayi

bagahora bashakisha inzoga z’amuki.

31Uramenye ntukarebe divayi; usanga ari intuku,

ibengerana mu nkongoro,

ikamanuka inzira imwe mu muhogo,

32ariko amaherezo ikaryana nk’inzoka,

ikadomana nk’impiri.

33Amaso yawe azabona ibintu by’amayobera,

uvuge amagambo y’urudubi;

34umere nk’umuntu uryamye mu mazi magari,

cyangwa mu bushorishori bw’ibiti!

35Uzavuga uti «Bankubise, ariko sindibwa,

bampondaguye, ariko nta cyo numva!

Mbese nzakanguka ryari?

Ay’ubusa nzongera nyivumbe!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda