Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


22

1Kuvugwa neza biruta ubukungu bwinshi,

kubahwa bikaruta feza na zahabu.

2Umukire n’umukene bafite icyo bahuriyeho,

bombi ni Uhoraho wabaremye.

3Umunyabwenge abona icyago kije, akihisha,

naho injiji zikiyahuramo, zikabiryora.

4Uwicisha bugufi abisaruramo gutinya Uhoraho,

ubukire, icyubahiro n’ubugingo.

5Inzira y’indyarya ibamo amahwa n’imitego,

ushaka gukiza ubuzima bwe, arayirinda.

6Nutoza umwana muto inzira agomba gukurikira,

naba n’umusaza ntazayiteshukaho.

7Umukire ategeka abakene,

kandi uguza ahinduka umugaragu w’umugurije.

8Ubiba ubuhemu asarura ibyago,

kandi azahazwa n’ingaruka z’ubugome bwe.

9Ufite ijisho rirebana impuhwe azahabwa umugisha,

kuko agabanya ku mugati we, agaha umukene.

10Niwamagana umusekanyi, intonganya zizashira,

imanza n’agasuzuguro bihoshe.

11Ukunda imitima iboneye akarangwa n’ineza ku munwa,

aba ari incuti y’umwami.

12Amaso y’Uhoraho arengera ubumenyi,

kandi agatahura amagambo y’abagambanyi.

13Umunebwe aravuga ngo «Hanze hari intare22.13 hari intare: buri gihe umunebwe ntabura impamvu ituma atajya ku murimo, n’iyo yaba idafite ishingiro.,

ninsohoka irantsinda mu mayira.»

14Akanwa k’umugore w’undi ni nk’urwobo rurerure,

uwo Uhoraho azinutswe, azagwamo.

15Ubusazi buba buziritse ku mutima w’umwana muto,

ariko inkoni ihana ibumucaho.

16Ukandamiza umukene agezaho akamukuza22.16 agezaho akamukuza: n’ubwo abantu barenganya umukene, bamwambura n’uduke yari afite bakatwihera umukire utunze ibya mirenge, umunsi umwe Imana izabisubiramo: umukene ashyirwe ejuru naho umukire acishwe bugufi (reba Lk 1,52–53; 16,25).,

kandi uha umukire aba amukenesheje.

III. IMIGANI Y’ABANYABUHANGA

17Tega amatwi, wumve amagambo y’abanyabuhanga,

umutima wawe uwuhatire ubumenyi bwanjye,

18kuko uzanezezwa no kuyabika mu mutima wawe,

no kuyahoza ku munwa wawe yose.

19Kugira ngo wiringire Uhoraho,

nawe, ubu ngiye kukwigisha.

20Ese si wowe nandikiye igitabo

kigizwe n’imitwe mirongo itatu22.20 n’imitwe mirongo itatu: ni uburyo bwo kuvuga ko uyu munyabuhanga utanga inyigisho ze, kuva kera yanditse ibintu byinshi ku byerekeye ubumenyi.,

kirimo inama n’ubumenyi,

21ngira ngo nkumenyeshe amagambo y’ukuri,

bityo nawe ukayageza yose ku wagutumye?

22Ntuzambure umukene kuko ari umukene,

ntuzahutarize ku rugi22.22 ku rugi: ni ku rugi rw’umugi aho abatware b’umuryango bateraniraga, bakajya impaka ku bireba ubutegetsi bw’igihugu kandi bakahacira n’imanza (24.7). utishoboye,

23kuko Uhoraho azababuranira, akica ababakandamiza.

24Ntugacudike n’umunyamujinya,

kandi ntukagendane n’umuntu warakaye,

25utazavaho utora inzira ze,

ubugingo bwawe bugafatirwa mu mutego.

26Ntukagenze nk’abemararira abandi,

bakishingira abarimo imyenda;

27ntuzi se ko ubuze icyo wishyura,

bagutwara n’uburiri uryamyeho22.27 n’uburiri uryamyeho: ni ukuvuga ko ibyo umuntu atunze byose bizagurishwa, kugira ngo byishyure umwenda yemeye kwishingira.?

28Ntuzimure imbago ya kera,

iyo abasokuru bawe bashinze.

29Uwo ajye yiyereka abami,

yoye kuguma muri rubanda rugufi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda