Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

1Umutima w’umwami uri mu kiganza cy’Uhoraho, akawuyobora,

mbese nk’uko bayobora umugezi w’amazi aho bashatse hose.

2Inzira za muntu zose abona zimunogeye,

ariko Uhoraho ni we upima imitima.

3Ubutungane n’ubutabera binyura Uhoraho,

kuruta ibitambo21.3 kuruta ibitambo: uyu mugani w’abanyabuhanga uhuje na zimwe mu nyigisho z’ingenzi z’abahanuzi. Reba Am 5,22–24; Hoz 6,6; 8,13; Iz 1,11–17; Mt 9,13..

4Indoro y’agasuzuguro n’umutima wirata

ni byo bigaragaza icyaha cy’abagome.

5Imigambi y’umunyamwete iramukiza,

ariko uhubuka wese aba asanga ubutindi.

6Umutungo w’umwibano ni ubusa buyoyoka,

na bene wo baba bashaka urupfu.

7Ububisha bw’abagome ni bwo buboreka,

kuko banga gukurikiza ubutabera.

8Inzira y’umwicanyi iba iziguye,

naho imigenzereze y’intungane irangwa n’ubutabera.

9Biraruta kwinugika mu ngombe iri mu rugo,

aho kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane.

10Umutima w’umugiranabi uhora ushaka ikibi,

ndetse n’incuti ye ntayireba neza.

11Nibakubita umusekanyi, injiji izakurizaho guca akenge,

nibigisha umunyabuhanga, azunguka ubumenyi.

12Nyir’ubutungane yitegereza inzu y’abagiranabi,

abagome bose akabarindimurira mu makuba.

13Uwanga kumva umunyantege nke amutabaje,

na we azataka abure umutabara.

14Nta gihosha umujinya w’umuntu wafungije,

nko kumugabira mwiherereye, cyangwa kumutura mu ibanga.

15Intungane inezezwa no kubahiriza ubutabera,

naho abagiranabi bazarimbuka.

16Umuntu ubungera ntanyure inzira y’ubwitonzi,

azaruhukira mu rugaga rw’ab’ikuzimu.

17Ukunda amaraha, azatindahara,

ukunda divayi n’amavuta ntazakira.

18Umugome aba incungu y’intungane,

naho umugambanyi akagwa mu kigwi cy’intabera.

19Gutura mu gihugu cy’ubutayu,

biruta kubana n’umugore w’umushiha n’umunyamahane.

20Mu nzu y’umunyabuhanga, habamo ubukungu bwinshi n’amavuta,

ariko umunyabwenge buke atagaguza ibye.

21Ukurikirana ubutungane n’ubwitonzi,

azaronka ubugingo, umukiro n’icyubahiro.

22Umunyabuhanga afata mpiri umugi urimo ingabo z’intwari,

agasenya inkuta zarindaga abawutuye.

23Ufata ururimi rwe akabumba umunwa we,

umutima we aba awurinze amakuba.

24Uwirata agatukana, bamwita «umusekanyi»,

imigenzereze ye irangwa n’ubwirasi bukabije.

25Umunebwe apfa yifuza,

kuko amaboko ye yanga gukora.

26Umugome yiriza umunsi wose ararikiye iby’abandi,

naho intungane itanga ititangiriye itama.

27Igitambo cy’abagome gitera ishozi Uhoraho,

nkanswe iyo bagituranye ubuhemu.

28Uhamya ibinyoma azarimbuka,

ariko utega amatwi, azahabwa ijambo arihorane.

29Umuntu w’umugome yerekana ko yigize,

naho uw’intabera atsimbarara ku myifatire ye.

30Nta buhanga, nta bwenge,

nta n’inama y’umuntu yahangara Uhoraho.

31Ku munsi w’urugamba, ifarasi barayambika bakayitunganya,

ariko Uhoraho ni we utanga gutsinda.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda