Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


20

1Divayi itera ubupfu, inzoga zigakurura isindwe,

uzishinga ntaba ari umunyabwenge.

2Uburakari bw’umwami ni nk’imitontomo y’intare,

umurakaje aba yihemukiye ubwe.

3Umuntu wirinda impaka arabishimirwa,

ariko uwitwa umusazi wese arazishigukira.

4Ku muhindo, umunebwe ntahinga,

ku mwero, agashakashaka akabura icyo afata.

5Inama umutima wigira ni nk’amazi magari,

umuntu uzi ubwenge ni ho avoma.

6Abantu benshi biratana ubudahemuka,

ariko se ni nde wabona umuntu uvuga ukuri?

7Intungane irangwa n’umurava,

hahirwa abana izasiga!

8Umwami aca imanza yicaye ku ntebe ye,

ikibi cyose akagitahura n’amaso ye.

9Ni nde washobora kuvuga ngo «Nasukuye umutima wanjye,

icyaha cyanjye naragihanaguye»?

10Ingero zitareshya n’iminzani ibeshya,

byombi bitera Uhoraho ishozi.

11Ibikorwa by’umusore byerekana

niba azagira imyifatire itunganye kandi iboneye.

12Ugutwi kumva n’ijisho rireba,

byombi byaremwe n’Uhoraho.

13Ntugakunde ibitotsi kugira ngo utazakena,

kanguka ube maso uzabone ikigutunga.

14Uriho agura aravuga ati «Murampenda!»

ariko avayo yirya icyara.

15Hariho zahabu n’ibirezi byinshi,

ariko icy’ingenzi ni ururimi rwuje ubumenyi.

16Fata umwenda we kuko yishingiye uwo atazi,

umwake ingwate kuko yemarariye abavantara!

17Umugati w’ubwambuzi uryohera umuntu,

ariko nyuma yaho akanwa ke kuzura umusenyi.

18Imigambi ikomezwa no kuyigira hamwe n’abandi,

uzashoze urugamba umaze kugisha inama abanyabwenge.

19Usebanya amena amabanga,

ntukuzure n’ufite akarimi karekare!

20Uvuma se na nyina,

urumuri rwe ruzamuzimiraho mu ijoro ry’icuraburindi.

21Umurage uje huti huti

amaherezo ntubona umugisha.

22Ntuzavuge ngo «Nzitura inabi20.22 «Nzitura inabi!» igitabo cy’Imigani ntigishyigikiye umuntu ushaka kwihorera ku bwe, nyamara n’ubwo nta nama gitanga zo kubabarira muri byose mbese nk’uko bizavugwa mu Ivanjili, gihitamo ko umuntu yareka uwamugiriye nabi akazihanirwa n’Imana (reba Imig 17,13; 24,29).!»

iyumanganye, Uhoraho azagukiza.

23Uhoraho yanga ibipimo bihuguza,

iminzani yiba si myiza.

24Uhoraho ni we uyobora intambwe z’umuntu,

we yakumva ate aho ava n’aho agana?

25Byakora ku muntu wavuga akina ngo «Iki nkeguriye Uhoraho»,

kandi atabanje kuzirikana neza icyo ari busezerane.

26Umwami uzi ubwenge atahura abagome

akabahana yihanukiriye.

27Umutima w’umuntu ni itara Uhoraho yamuhaye,

ngo rimurike ibimwihishemo byose20.27 ibimwihishemo byose: Imana yahaye umuntu umutimanama, utuma ashishoza akamenya niba ibitekerezo n’ibyifuzo by’umutima we ari byiza cyangwa bibi..

28Ubudahemuka n’umurava birinda umwami,

na we ingoma ye akayishimangiza ubutabera.

29Ishema ry’abasore ni ubugangare bwabo,

naho umutako w’abasaza ni imvi zabo.

30Inguma z’amaraso zicubya ubugome,

naho imihini igakiza ingeso mbi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda