Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


19

1Umukene urangwa n’umurava

aruta ufite ururimi rw’uburiganya akaba n’umupfayongo.

2Ahatari ubumenyi, umwete nta cyo umara,

kandi iyihuse yabyaye ibihumye.

3Ubusazi bw’umuntu ni bwo bumuyobya,

n’umutima we ukarakarira Uhoraho.

4Ubukire bukurura incuti nyinshi,

naho umukene atana n’incuti ye.

5Utangwaho umugabo akabeshya, azahanwa,

kandi n’ubunza ibinyoma ntazarokoka.

6Igikomerezwa gishagarwa n’indyarya nyinshi,

kandi abantu bose bakunda ugira ubuntu.

7Abavandimwe b’umukene bamwanga bose,

none se incuti ni zo zitazamuhungaho?

8Uwunguka ubwenge aba yikunda ubwe,

naho ukomeza ubumenyi aba agira amahirwe.

9Utangwaho umugabo akabeshya, azahanwa,

kandi n’ubunza ibinyoma azarimbuka.

10Kuba mu bukire, ntibibereye umupfayongo,

n’umugaragu ntakwiriye gutegeka abatware.

11Umuntu ushyira mu gaciro, bituma atarakara vuba,

agaheshwa ikuzo no kwihanganira inabi yagiriwe.

12Uburakari bw’umwami ni nk’imitontomo y’intare,

ariko ineza ye ikamera nk’ikime cyatonze ku byatsi.

13Umwana w’ikigoryi ashyira se mu makuba,

naho intonganya z’umugore ni nk’umutonyi udahwema kujojoba.

14Umurage uva ku babyeyi ni inzu n’umutungo,

naho umugore uzi ubwenge, Uhoraho ni we umutanga.

15Ubunebwe butera gusinzira ubuticura,

kandi umunyamwete muke ahorana inzara.

16Uwubahiriza amategeko aba arinze ubuzima bwe,

naho uhinyura inzira zayo azapfa.

17Ugiriye impuhwe umukene, aba agurije Uhoraho,

kandi iyo neza ni we uzayimwitura.

18Jya uhana umuhungu wawe bikiri mu maguru mashya19.18 mu maguru mashya: ni ukuvuga ko «Igiti kigororwa kikiri gito».,

ariko ntukarakare ngo ugeze aho kumwica.

19Umunyamujinya wa cyane yikururira ibihano,

iyo umwihoreye, arashyekerwa.

20Jya wumva inama, wemere bakwigishe,

bizatuma uhinduka umunyabuhanga.

21Umuntu yigira imigambi myinshi ku mutima,

ariko icyo Uhoraho ashaka ni cyo gikorwa.

22Icyo umuntu yifuza ku wundi, ni ubudahemuka,

kandi umukene aruta umubeshyi.

23Gutinya Uhoraho bitanga ubuzima,

uzijuta, usinzire neza, nta cyago kiguteye.

24Umunebwe ashora ikiganza ku mbehe,

ariko ntashobore kwitamika.

25Uzakubite umusekanyi, injiji izakurizaho guca akenge,

nucyaha umunyabwenge, azasobanukirwa amenye.

26Ujujubya se kandi akirukana nyina,

aba ari umwana gito kandi uteye ishozi.

27Mwana wanjye, nureka kumva inyigisho,

bizakuviramo kohoha kure y’amagambo y’ubumenyi.

28Uhamya ibinyoma aba asuzuguye ubutabera,

kandi umunwa w’abagiranabi unyurwa n’amahugu.

29Abasekanyi bateganirijwe ibihano,

kandi ibicucu bizakubitwa inkoni mu bitugu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda