Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

1Umuntu yigira imigambi ku mutima,

ariko igisubizo gitangwa n’Uhoraho.

2Inzira za muntu zose, ahora abona zimunogeye,

ariko Uhoraho ni we ugenzura ikiri ku mutima.

3Ibikorwa byawe biragize Uhoraho,

maze imigambi yawe izatungane.

4Uhoraho yahanze byose bifite icyo bigenewe,

yewe n’umugiranabi yaremewe umunsi w’ibyago.

5Umutima wikuza utera Uhoraho ishozi,

nta kabuza uzahanwa!

6Ubudahemuka n’umurava bihanagura icyaha,

gutinya Uhoraho birinda umuntu ikibi.

7Iyo Uhoraho yashimye imyifatire y’umuntu,

ageza n’aho atuma abanzi be bigorora na we.

8Uduke turimo ubutungane,

turuta inyungu nyinshi z’amahugu.

9Umutima w’umuntu uzirikana inzira anyuramo,

ariko Uhoraho ni we uyimukomezamo.

10Umwami aba afite imvugo y’Imana mu munwa we,

iyo aca imanza, ururimi rwe ntirurenganya.

11Uhoraho ashimishwa n’iminzani iboneye,

ni we wategetse uko bagomba gupima.

12Umwami ugira nabi aba akoze ishyano,

kuko ubutabera ari bwo bushimangira ingoma.

13Iminwa itaryarya itona ku mwami,

abavuga ukuri arabakunda.

14Uburakari bw’umwami bushobora kurimbura benshi,

ariko umunyabuhanga arabuhosha.

15Iyo mu maso y’umwami hakeye, benshi bibaviramo ubuzima,

ubugwaneza bwe bunezeza nk’imvura yo ku muhindo.

16Kunguka ubuhanga biruta zahabu iyunguruye,

kandi kuronka ubwenge bisumba feza.

17Inzira y’intabera ni ukwirinda ikibi,

uwitondera aho anyura akiza amagara ye.

18Ujya kurimbuka abanza kwirata!

n’ugiye guhanuka abanza kwikuza!

19Kwicisha bugufi hamwe n’abanyabyago,

biruta gusangira iminyago n’abirasi.

20Uwita ku ijambo azatengamara,

kandi hahirwa uwisunga Uhoraho.

21Umunyabuhanga ku mutima, bamwita umunyabwenge,

kandi umunwa utuje wongera ubumenyi.

22Abashyira mu gaciro bibabera isoko y’ubuzima,

naho ubusazi ni cyo gihano cy’ubucucu.

23Umutima w’umunyabuhanga ubwiriza ururimi rwe,

kandi umwungura ubwenge mu byo avuga.

24Amagambo yuje ubwuzu ni nk’umushongi w’ubuki,

aryohera mu kanwa, kandi agakomeza amagufa.

25Hari inzira isa n’itunganiye umuntu,

amaherezo ariko, ikaba iganisha ku rupfu.

26Ipfa ry’umukozi ni ryo rimutera ubwira,

kuko akanwa ke kaba kamwaka ubutitsa.

27Umuntu w’ikigwari ateza ibyago,

ururimi rwe rwotsa nk’umuriro.

28Umuntu w’umugome akurura amahane,

kamenabanga agatanya incuti.

29Umunyarugomo ashuka mugenzi we,

akamunyuza mu nzira idakwiye.

30Uwubika ingohe aba azirikana ubugome,

naho urya iminwa aba yarangije guhemuka.

31Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’ikuzo,

umuntu arigabanira mu nzira y’ubutungane.

32Utihutira kurakara aruta intwari,

kandi umuntu witsinda aruta uganza umugi.

33Umuntu asasa igishura akakijugunyaho amabuye y’ubufindo16.33 amabuye y’ubufindo: ni ya mabuye abiri bita «Urimu» na «Tumimu» umuherezabitambo mukuru yagendanaga mu ruhago, akayakoresha igihe ashatse kumenya igisubizo cy’Uhoraho. Yakuraga ibuye rimwe mu ruhago atabanje kurireba, kuko hari iryasiba nuraga ngo «yego», irindi ngo «oya» (reba 1 Sam 2,28; 14,18.41–42; 23,9–12 n’ibisobanuro byaho). Ubwo buryo bwo kubaza Imana, Abayahudi baba bararetse kubukoresha nyuma y’ijyanwabunyago, ndetse ahari na mbere yaryo.,

nyamara Uhoraho ni we umuha igisubizo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda