Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


17

1Akamanyu k’umugati ukakaye umuntu ariye mu mahoro,

karuta inzu yuzuye inyama ariko irimo amahane.

2Umugaragu ushyira mu gaciro aruta umwana w’ikigoryi,

kandi azahabwa umunani hamwe n’abandi bana.

3Uruganda rutunganya feza, itanura rigatunganya zahabu,

ariko Uhoraho ni we ucengera mu mitima.

4Umugiranabi yita ku munwa w’umuhendanyi,

umubeshyi agahugukira akarimi k’indyarya.

5Usetse umukene aba atutse Iyamuremye,

uwishimira ibyago by’abandi azahanwa.

6Ikamba ry’abasaza ni abuzukuru babo,

naho ibyishimo by’abana ni ba se.

7Imvugo inoze ntikwiranye n’igicucu,

nkanswe amagambo y’ibinyoma ku gikomangoma.

8Umuntu uzi kugabira abandi, na we biramuhira,

aho yerekeye hose, agera ku cyo yifuza.

9Uwihanganira igicumuro aba akomeje umubano,

ariko ugitaranga atandukanya incuti.

10Ijambo rimwe uhanishije umunyabwenge rimugirira akamaro,

karuse ak’inkoni ijana ku mupfayongo.

11Umugiranabi ahora ashaka kwigomeka,

ariko bazamwoherereza intumwa y’inkazi17.11 intumwa y’inkazi: birashoboka ko ari Imana ubwayo izoherereza uwo mugome umumalayika wo kumuteza ibyago ndetse no kumwica..

12Guhura n’ikirura bambuye ibyana,

biruta guhubirana n’igicucu cyasaze.

13Uwitura ineza inabi,

ibyago ntibizava mu nzu ye.

14Gushoza amahane ni nko kugomorora amazi,

ujye wigendera intonganya zitaravuka.

15Ari ukwirengagiza icyaha cy’umugome,

ari no kukigereka ku ntungane,

byombi, Uhoraho arabyanga.

16Mbese imari y’umupfayongo yamumarira ike?

Nta n’ubwo yayigura ubuhanga, kuko nta bwenge agira.

17Incuti ntihwema gukunda,

kandi umuvandimwe avukira gutabara aho rukomeye.

18Umuntu w’igicucu yishingira abandi,

akitangaho ingwate kuri mugenzi we.

19Ukunda amahane aba akunze icyaha,

uwiterura aba ashaka kurimbuka.

20Ufite umutima wuzuye uburyarya, ntagira ihirwe,

kandi ufite ururimi rubi, agwa mu makuba.

21Ubyaye umupfayongo, bimutera agahinda,

kandi se w’igicucu ntiyigera yishima bibaho.

22Umutima ukeye ukomeza ubuzima,

naho umutima ushavuye wumisha amagufa17.22 wumisha amagufa: ni koko, rimwe na rimwe agahinda gakururira umuntu indwara..

23Umugiranabi yakira ruswa,

kugira ngo arenganye umunyamurava.

24Umunyabwenge ahora ahanze amaso ubuhanga,

ariko amaso y’igicucu kirayazerereza kugeza iyo gihera17.24 kugeza iyo gihera: igicucu kirebuza byose, kikanivanga muri byose..

25Umwana w’igicucu ababaza se,

kandi agatera agahinda nyina wamubyaye.

26Guca ibihano intungane si byiza,

ariko gukubita ibikomangoma, byo birenze urugero.

27Uwifata mu magambo ye aba afite ubumenyi,

kandi udapfa guhubuka aba ari umunyabwenge.

28N’umusazi, iyo yicecekeye, bamwita umunyabuhanga,

yafunga umunwa we, bakamwita umunyabwenge.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda