Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


15

1Igisubizo cyiza gicubya uburakari,

ariko ijambo risesereza rikabyutsa umujinya.

2Ururimi rw’abanyabuhanga rutuma barata ubumenyi,

ariko umunwa w’abapfayongo ukasasa ubusazi bwabo.

3Amaso y’Uhoraho areba hose,

akagenzura ababi n’abeza.

4Ururimi rugusha neza ni nk’igiti cy’ubuzima,

naho ururimi rubi rukomeretsa umutima.

5Umusazi yanga ko se amuhana,

ariko uzi ubwenge yemera gucyahwa.

6Mu nzu y’intungane habamo ubukungu bwinshi,

ariko amahaho y’umunyabyaha atera ibyago.

7Iminwa y’abanyabuhanga ikwirakwiza ubumenyi,

ariko umutima w’abapfayongo ntugenza utyo.

8Igitambo cy’abagiranabi gitera Uhoraho ishozi,

ariko amasengesho y’intabera akamushimisha.

9Uhoraho yanga imyifatire y’abagome,

ariko agakunda abitangiye ubutungane.

10Uta inzira abishaka, azahanwa bikomeye!

kandi uwanga gucyahwa azapfa.

11Ibiri ikuzimu no mu nyenga ntibyihishe Uhoraho,

yayoberwa ate rero ibiri mu mitima y’abantu!

12Umusekanyi ntakunda guhanwa,

yirinda kwegera abanyabuhanga.

13Ufite umutima wishimye, acya mu maso,

naho umutima ushavuye utera kwiheba.

14Umutima w’umunyabwenge ushakashaka ubumenyi,

naho umunwa w’abapfayongo uhazwa n’ubusazi.

15Umutindi ahora mu minsi mibi,

naho uwishimye ku mutima agahora mu birori.

16Uduke turimo gutinya Uhoraho,

turuta ibyinshi birimo impagarara.

17Igaburo ry’imboga ririmo urukundo,

riruta iry’inyama z’ikimasa riherekejwe n’urwango.

18Ugira umujinya hafi akurura amahane,

naho utarakara vuba ahosha intonganya.

19Inzira y’umunebwe ni nk’uruzitiro rw’amahwa,

naho iy’abanyamwete ni umuhanda nyabagendwa.

20Umwana witonda ashimisha se,

naho umupfayongo asuzugura nyina.

21Ubusazi bwizihira abatagira umutima,

naho umunyabwenge aboneza inzira itunganye.

22Aho inama itari, imigambi ntihama,

abajyanama benshi batera gutsinda.

23Umuntu ashimishwa n’igisubizo cyiza kimuvuye mu kanwa,

kandi ijambo rivugiwe igihe ni ryo rinyura.

24Umunyabwenge akurikira inzira y’ubuzima imuzamura,

bityo akirinda umumanura ikuzimu.

25Uhoraho asenya urugo rw’abirasi,

ariko agakomeza urubibi rw’umupfakazi.

26Ibitekerezo by’ubugome bitera ishozi Uhoraho,

naho amagambo y’urukundo aba akeye.

27Ugabanye ibyibano ahangayikisha urugo rwe,

naho uwanga ruswa azabaho.

28Umutima w’intungane uzirikana icyo uri busubize,

naho umunwa w’abagiranabi uvundereza ubugome.

29Uhoraho yitaza abagiranabi,

ariko akumva isengesho ry’intungane.

30Indoro nziza inezeza umutima,

inkuru nziza ikongera imbaraga.

31Utega amatwi inama z’ubuzima,

akwiye kubana n’abanyabuhanga.

32Uwanga gukosorwa aba yisuzuguye ubwe,

naho uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.

33Gutinya Uhoraho ni ko kwitoza ubuhanga,

kandi mbere yo gushaka ikuzo, ni ngombwa kwiyoroshya.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda