Umuhanuzi Obadiya
IJAMBO RY’IBANZE
Obadiya, ni we ufite igitabo gito mu bandi bahanuzi: kigizwe n’imirongo 21 gusa. Nta kindi tumuziho uretse izina rye, n’impanuro ziri muri aka gatabo. Icya ngombwa ni ukumenya ubutumwa bwe.
Muri icyo gihe, Abayuda benshi bari bihebye bitavugwa kubera ko Ingoro yari imaze gusenywa, n’abaturage benshi barajyanywe bunyago i Babiloni (586 mb. K.). Nuko Obadiya abasobanurira icyo Imana yamubwiriye mu ibonekerwa: Uhoraho ni we wenyine ugenga amahanga yose, kandi umunsi we wo kuyahana uregereje (15). Cyane cyane azarimbura Abanyedomu, abahoye ibyo bakoreye Yeruzalemu, igihe abanyamahanga bayigaruriraga, bakayisenya. Bayishimyeho ko yagize ibyago, baza ari ibyitso byabo ngo bayisahure (10–14). Irindi kosa rya Edomu, ni uko abahanga bayo birata cyane, bakiyemera (2–9). Kubera izo mpamvu zombi, Edomu na yo izarimburwa.
Naho Israheli, Obadiya ayihanurira ko hazaza iminsi y’amahirwe, maze abazacika ku icumu bakagirwa imbohe, bazatahuke, bature mu gihugu cyabo (17 . . . 21), Uhoraho azababere umwami.
