Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

Ibonekerwa rya gatanu: isenywa ry’urusengero

1Nuko mbona Nyagasani ahagaze ku rutambiro, avuga ati «Kubita inkingi yo ku muryango, inkomanizo zizanyeganyega; byose bisenyukire9.1 byose bisenyukire: mu ibonekerwa rye, umuhanuzi arabona Imana itegeka umwe mu bamalayika bayo gukubita inkingi y’ingoro y’i Beteli. Nuko ihita isenyuka yose, n’abariho bayituriramo ibitambo bitemewe ibaridukiraho, bose barapfa. ku bari imbere bose, naho abasigaye nzabicisha inkota; nta n’umwe uzashobora guhunga, nta n’umwe uzacika ku icumu. 2Nibanarwanira kujya iku zimu, ikiganza cyanjye kizabavanamo; nibanazamuka mu ijuru, nzabakonkoborayo. 3Nibihisha mu bitwa bya Karumeli, nzabashakashaka mbahanantureyo; nibanyihisha hasi mu nyanja, nzabategeza Ikiyoka9.3 Ikiyoka: si inzoka nk’iyi isanzwe, ahubwo mu migani yabo, Abayisraheli bavugaga ko mu ndiba y’inyanja, haba Ikiyoka nyamunini (reba Iz 27,1). kibarye. 4Nibitegeza abanzi babo ngo babagire imbohe, nzabategeza inkota ibicire aho. Nzabagenzaho ijisho, atari icyiza mbashakira ahubwo ari ikibi.»

Uhoraho, Umutegetsi w’isi n’ijuru

5Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, agera ku isi ikanyeganyega,

n’abayituye bagacura imiborogo;

uko yakabaye iratutumba nk’uruzi,

ikika nka rwa ruzi rwo mu Misiri.

6Ni we wubaka ingazi mu ijuru,

akubaka igisenge cye hejuru y’isi.

Ni we ukorakoranya amazi yo mu nyanja, akayasuka ku isi.

Uhoraho ni ryo zina rye.

Igihano cy’abakosheje

7Ku bwanjye, mumeze nk’Abanyakushi9.7 nk’Abanyakushi: Imana yita ku bantu bose. Imbere yayo, Israheli ntisumbije indi miryango agaciro, n’aho abo bantu baba batuye mu bihugu bya kure cyane, mbese tuvuge nk’Abanyakushi (ari bo Abanyetiyopiya)., bana ba Israheli,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

Si jyewe se wazamuye Israheli nkayivana mu gihugu cya Misiri,

Abafilisiti nkabavana muri Kafutori9.7 Kafutori: ni ikirwa cya Kireta, ari na cyo Abafilisiti bakomokamo (reba ku ikarita ya 8).,

n’abo muri Aramu nkabavana i Kiri9.7 Kiri: ni umugi uri kure cyane mu gihugu cya Elamu.?»

8Dore Nyagasani Uhoraho yerekeje amaso ku gihugu cy’abanyabyaha

avuga ati «Ngiye kubavana ku isi mbatsembe,

ariko nta bwo nzarimbura buheriheri inzu ya Yakobo.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

9Ni koko, ngiye gutanga amategeko :

mu mahanga yose ngiye kujegeza inzu ya Israheli,

nk’uko bazunguza urutaro bagosora,

ntihagire imbuto nzima n’imwe igwa hasi.

10Abanyabyaha bo mu muryango wanjye bose bazicishwa inkota,

bo bavuga bati «Ntuzatwegereze ikibi, ntuzatume kidushyikira.»

Israheli izabyuka

11Muri iyo minsi9.11 iyo minsi: nyuma y’umunsi w’igihano, Uhoraho azavugururaho umuryango we kimwe n’inzu ya Dawudi bisubirane ikuzo nka mbere, n’ubwo ubu byasuzuguritse bikabije., nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa,

nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse;

nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera,

12ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu

n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye.

Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora.

13Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Uhoraho ubivuze —

maze umuhinzi n’umusaruzi bakurikirane9.13 bakurikirane: iyi mvugo irashushanya ko muri icyo gihe hazabaho uburumbuke bukabije: umusaruro uzaba mwinshi cyane, ku buryo ibyahunitswe bizageza no ku rindi biba.,

umwenzi w’imizabibu azakurikirane n’uyibiba,

divayi iryoshye izakwira ku misozi, buri murenge uyiyame.

14Nzagarura umuryango wanjye Israheli,

bazubake imigi yari yarashenywe maze bayituremo,

bazahinge imizabibu bayinywemo divayi,

bahinge imirima maze barye ibyezemo,

15nzabagarura iwabo bakomere,

ntibazongera kuvanwa ukundi mu gihugu cyabo nabahaye.

Uwo ni Uhoraho, Imana yawe, ubivuze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda