Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

1Ibonekerwa rya Obadiya.

Nyagasani Uhoraho avuze atya kuri Edomu1.1 kuri Edomu: ubundi Abayisraheli n’Abanyedomu Bibiliya itubwira ko ari abavandimwe. Bakomokaga ku mukurambere umwe, ari we Izaki, wabyaye abahungu babiri, uw’uburiza amwita Ezawu (= Edomu), undi amwita Yakobo (= Israheli). Nyamara ariko iyo miryango yombi ntiyahwemye gushyamirana (reba Intg 25,29–34; Am 1,11–12; Ezk 25,12–14; Yow 4,19; Mal 1,1–5).:

Twumvise ubutumwa buturutse kuri Uhoraho,

kandi n’intumwa yoherejwe mu mahanga kuyabwira iti

«Nimuhaguruke dutere uwo muryango!

Twese tujye ku rugamba!»

Urubanza rwaciriwe Edomu

2Dore ngiye kugucisha bugufi rwagati mu mahanga,

ngusuzuguze ndetse ibi bikabije!

3Ubwibone bwawe bwarakuyobeje,

wowe wibera mu buvumo, ukanatura ahirengeye1.3 ahirengeye: Abanyedomu bahoze batuye mu majyepfo y’inyanja y’Umunyu, mu karere k’imisozi miremire irimo n’ubuvumo bwinshi.,

wowe wibwira mu mutima wawe, uti

«Ku isi ni nde wampangara?»

4N’aho waba watumbagiye mu kirere nka kagoma,

ugashyira icyari cyawe rwagati mu nyenyeri,

naguhananturayo! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Irimbuka rya Edomu1.4 Irimbuka rya Edomu: mu ibonekerwa rye, Obadiya arabona mbere y’igihe igihano gitegereje Edomu: izasahurwa, isenywe, maze abiyitaga incuti zayo bayitererane. Koko rero, Abanyedomu bashimishijwe cyane n’ibyago byagwiririye Yeruzalemu, none umunsi urageze kugira ngo na bo bugarizwe n’ibyago nk’ibyo.

5Mbese abajura n’abasahuzi ba nijoro baje iwawe,

wagumana amahoro? Ntibatwara se ibyo babashije byose?

Ibisambo se nibigusarurira imizabibu,

aho bizagusigira n’utwo uzahumba?

6Bene Ezawu mwe, mbega ukuntu mwasatswe!

Mbega ukuntu bavumbuye ubukire bwanyu buhishe!

7Abanywanyi bawe baragushutse, bakumenesha mu gihugu cyawe!

Incuti zawe ziraguhagurukiye!

Abo mwasangiye umugati baguteze umutego,

baravuga bati «Nta bwenge akigira!»

8Koko, kuri uwo munsi nyine — uwo ni Uhoraho ubivuze —

nzatsemba abanyabuhanga bo muri Edomu,

n’umusozi wa Ezawu sinzawusigira umunyabwenge n’umwe!

9Temani1.9 Temani: ni intara yo mu majyaruguru ya Edomu, ariko akenshi ni ryo zina bakundaga kwita igihugu cyose. nawe, intwari zawe zizashya ubwoba,

ku buryo muri icyo cyorezo, icyitwa umuntu cyose

kizatsembwa ku musozi wa Ezawu.

Icyaha cya Edomu1.9 Icyaha cya Edomu: icyo Edomu ishinjwa ni imyifatire yayo igihe Yeruzalemu ifashwe n’abanzi (muri 587): Edomu ngo yaba yarafashe igice kinini cy’igihugu cy’Abayuda. Reba Ezk 25,12–14; 35; Mag 4,21–22; Zab 137,7.

10Urugomo n’ubwicanyi wagiriye umuvandimwe wawe Yakobo,

ni byo bitumye uzakorwa n’ikimwaro,

ukarimbuka ubuziraherezo!

11Umunsi wari wiheje uhagaze ahitaruye,

ubwo abanyamahanga bamusahuraga ibye ku ngufu,

abanzi bakinjira mu marembo ye,

bagafindira kuri Yeruzalemu,

nawe wari umeze nk’umwe muri bo!

12Ntukanezezwe no kubona umuvandimwe wawe,

umunsi yagwiririwe n’amakuba!

Ntukishimire kuri bene Yuda,

ku munsi w’irimbuka ryabo,

kandi ntukabavuge nabi ku munsi w’akababaro!

13Ntukinjire mu marembo y’umugi w’umuryango wanjye,

ku munsi w’amagorwa yawo!

Ntukanezezwe nawe n’amakuba awugwiririye,

ku munsi w’amagorwa yawo!

Ntukawusahure ibyiza utunze,

ku munsi w’amagorwa yawo!

14Ntugahagarare mu mayirabiri

ngo ubone uko utsemba abawo bahunga!

Ntugatange abawo bacitse ku icumu

ku munsi w’akababaro!

15Ni koko, umunsi w’Uhoraho uregereje,

umunsi wo kurimbura amahanga yose!

Uko wagenjeje nawe ni ko uzagenzerezwa,

ibikorwa byawe birakugaruke!

Israheli izihimura Edomu

16Koko rero, nk’uko mwanywereye1.16 nk’uko mwanywereye: aha Obadiya arabwira Abayuda agira ati «Nk’uko mwasogongeye ku bukare bw’uburakari bw’Uhoraho igihe cy’isenywa rya Yeruzalemu yubatse ku musozi mutagatifu, ni ko n’ababatoteza bazanywera ku nkongoro y’uburakari bw’Uhoraho.» ku musozi wanjye mutagatifu,

ni ko n’amahanga yose azanywa ubudatuza;

bazanywa bageze n’aho basinda,

bamere nk’abatigeze kubaho!

17Nyamara abacitse ku icumu bazakoranira ku musozi wa Siyoni,

wongere ube mutagatifu;

na bene Yakobo basubirane ibyabo byanyazwe!

18Nuko bene Yakobo bazahinduke nk’umuriro,

bene Yozefu babe nk’ikirimi cy’umuriro,

naho bene Ezawu bazahinduke umurama!

Iyo miriro yombi izabatwika maze bakongoke,

ku buryo nta n’umwe uzacika ku icumu wo kwa Ezawu.

Ng’uko uko Uhoraho avuze!

Israheli iziganzura ibihugu bituranye

19Ab’i Negevu bazigarurira umusozi wa Ezawu; abo mu karere k’imirambi bigarurire igihugu cy’Abafilisiti, begurirwe n’intara ya Efurayimu n’iya Samariya; naho abo kwa Benyamini bigarurire igihugu cya Gilihadi.

20Abajyanywe bunyago mu Bayisraheli bazaba baremye icyo gitero: bazanyaga igihugu cy’Abakanahani kugera i Sareputa, naho abajyanywe bunyago b’i Yeruzalemu bazature i Sefaradi, bigarurire n’imigi yo muri Negevu.

21Abazaba batsinze bazazamuka umusozi wa Siyoni, kugira ngo bacire urubanza umusozi wa Ezawu. Bityo Uhoraho azabe yimye ingoma!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda