Igitabo cya Yonasi
IJAMBO RY’IBANZE
1. Umwanditsi w’iki gitabo
Igitabo cya Yonasi cyashyizwe mu bitabo by’abahanuzi n’ubwo kitameze nka byo: si igitabo cy’ubuhanuzi, si n’inkuru yabayeho koko. Umuntu yavuga ko ari inyandiko y’ubuhanga, ndetse ikaba n’imwe muri za nkuru bahimbaga, mbese nk’iya Esitera cyangwa iya Tobi. Bene ibyo bitabo bigamije kwereka ababisoma uko babaho ku buryo bunyuze Imana; nyamara izo nyigisho, abanditsi ntibazibasobanurira nk’uko ubusanzwe abarimu babigenza, ahubwo bazibacengezamo bakoresheje udukuru tw’uduhimbano, ariko turyoheye amatwi. Bityo abantu bagahugukira kumva inyigisho zirimo, ntizibarambire.
Kuba rero iki gitabo kibarirwa mu bitabo by’abahanuzi, impamvu ni uko uwacyanditse yacyitiriye umuntu wari usanzwe uzwi mu mateka ya Israheli, «umuhanuzi Yonasi, mwene Amitayi, wari utuye i Gati‐Heferi» (reba 2 Bami 14,25), akaba yarabayeho ku ngoma ya Yerobowamu, umwami wa Israheli (783–743 mb. K.).
2. Uko igitabo giteye
Harimo ibice bine:
1. Imana itegeka Yonasi kujya guhindura abaturage ba Ninivi, ariko we akanga. Yurira ubwato, ashaka guhungira Nyagasani hakurya y’inyanja. Haza kuba umuhengeri utuma abasare bamujugunya mu mazi (1,1–16).
2. Yonasi amirwa n’igifi; ahimbira zaburi mu nda yacyo (2,1–11).
3. Yonasi i Ninivi : yigisha ab’aho ko bagomba guhinduka. Baramwumvira. Imana ibagirira imbabazi (3,1–10).
4. Yonasi ababazwa n’uko Imana igira imbabazi. Imwereka ukuntu ari we wibeshya (4,1–11).
3. Inyigisho z’ingenzi z’iki gitabo
Imana ikunda abantu bose, ikita ndetse no ku batayizi. Ntimenya Abayisraheli bonyine (1,16; 4,11), ahubwo inyurwa n’umuntu wese wihatira gukora icyiza (reba Iz 19,21–25); igitabo cya Ruta cyose n’Intu 10,35). Imana, ubwo ari imwe, ni iya bose, si iy’akarere aka n’aka. Ibyo biragaragazwa n’ukuntu abasare barushije ubusabaniramana Yonasi w’Umuyisraheli ndetse w’umuhanuzi: batakiye imana zabo mu muhengeri, we yisinziriye. Bigaragazwa kandi n’ukuntu abatuye Ninivi bahise bagarukira Imana.
Biratwumvisha kandi uko Imana ihorana imbabazi, n’iyo yavuga ko izahana abagome, ikanabateza ibyago (1,2; 3,4), iteka ibanza kubaha umwanya wo kwisubiraho, maze igakinga ukuboko ntibahane. Nguko uko Abanyaninivi babigenje (3,5–10); kandi nyuma, na Yezu yarabibashimiye (Mt 1,41; Lk 11,32).
Natwe ntitukababazwe n’imbabazi Imana igirira abanyabyaha nk’aho zipfa ubusa, ahubwo tujye tuyishimira, kuko akenshi natwe tubarimo. Na Yezu ubwe yatubwiye ukuntu mu ijuru basabagizwa n’ibyishimo, kubera buri munyabyaha ugarukiye Imana (Lk 15,7–10).
