Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


29

Igitambo cyo ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi

1Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi nta murimo unaniza muzakora. Uzababera umunsi w’impundu. 2Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa, gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atarangwaho inenge. 3Icyo gitambo kizaherekezwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Ku kimasa muzatange utwibo dutatu tw’ifu, no ku isekurume y’intama mutange utwibo tubiri. 4Ba bana b’intama barindwi na bo, kuri umwe muzatanga akebo kamwe k’ifu. 5Muzongeraho kandi isekurume y’ihene iturweho igitambo cy’impongano y’icyaha, kugira ngo mukore umuhango ukibahanaguraho. 6Ibyo byose bizaza byiyongera ku maturo y’ibitambo bitwikwa, ari igihoraho, ari n’icy’uwa mbere wa buri kwezi, hamwe n’ibitambo biseswa bibiherekeza nk’uko imihango yabyo ibiteganya. Ibyo bitambo byose, bizabera Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura.

Igitambo cyo ku munsi mukuru w’imbabazi29.6 Umunsi mukuru w’imbabazi: bawuvuga muri Lev 16 ku buryo burambuye.

7Ku munsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu. Muzasibe kurya, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. 8Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa, gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe. Muzahitemo kandi amatungo atarangwaho inenge. 9Icyo gitambo kizaherekezwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Ku kimasa muzatange utwibo dutatu tw’ifu, no ku isekurume y’intama mutange utwibo tubiri. 10Ba bana b’intama barindwi na bo, kuri umwe muzatanga buri gihe akebo kamwe k’ifu. 11Muzongeraho kandi isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha yo ku munsi mukuru w’imbabazi, ku gitambo gitwikwa gihoraho n’ituro ryacyo, hamwe n’ibitambo biseswa bigiherekeza.

Igitambo cyo ku munsi mukuru w’amahema

12Ku munsi wa cumi na gatatu w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. Muzahimbaza Uhoraho, mumukorere itambagira ry’iminsi irindwi. 13Uhoraho muzamutureho igitambo gitwikwa ibi biribwa bifite impumuro yurura: ibimasa cumi na bitatu, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. 14Icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Kuri buri kimasa muzatange utwibo dutatu tw’ifu, kuri buri sekurume y’intama mutange utwibo tubiri, 15naho kuri buri mwana w’intama mutange buri gihe akebo kamwe k’ifu. 16Muzongeraho kandi isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

17Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa kabiri: ibimasa cumi na bibiri, amasekurume abiri y’intama, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. 18Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. 19Muzongeraho kandi isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

20Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatatu: ibimasa cumi na kimwe, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. 21Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. 22Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

23Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa kane: ibimasa cumi, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. 24Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. 25Muzongeraho n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

26Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatanu: ibimasa icyenda, amasekurume y’intama abiri, abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge. 27Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. 28Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

29Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatandatu: ibimasa munani, amasekurume y’intama abiri, abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo akazaba atagira inenge. 30Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama. 31Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

32Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa karindwi: ibimasa birindwi, amasekurume y’intama abiri, abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo akazaba atagira inenge. 33Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama, no kuri buri mwana w’intama. 34Muzongereho n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

35Ku munsi wa munani, ni ho muzasoza umunsi mukuru wanyu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. 36Ibiribwa bikurikira muzabitura Uhoraho ho igitambo gitwikwa gifite impumuro imwurura: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, abana barindwi b’intama b’umwaka umwe; ayo matungo yose akazaba atagira inenge. 37Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe ku kimasa, ku isekurume y’intama, no kuri buri mwana w’intama. 38Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

39Ibyo ni byo muzatura Uhoraho ku minsi yabiteganirijwe. Bizaza bisanga kandi ibitambo by’imihigo yanyu, ibyo mwituriye ku bushake bwanyu, ibitambo bitwikwa, amaturo y’ifu, ibitambo biseswa hamwe n’ibitambo by’ubuhoro.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda