Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


30

Itegeko rigenga imihigo

1Musa abwira Abayisraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose.

2Musa abwira abatware b’amazu ya Israheli, ati «Dore itegeko Uhoraho yatanze: 3Umuntu nagirira Uhoraho umuhigo, cyangwa akagira icyo yiyemeza mu ndahiro, ntazanyuranye n’ijambo rye. Ahubwo azubahirize muri byose amasezerano yamuvuye mu kanwa.

4Igihe umukobwa w’inkumi ukiri kwa se agiriye Uhoraho umuhigo, cyangwa akagira icyo yiyemeza ku giti cye, 5iyo se amenye ko yakoze ayo masezerano cyangwa ko hari icyo yiyemeje ku giti cye, ntagire icyo amubwira, byose bizahama. 6Ariko umunsi se yabimenye akamubuza, iyo mihigo ye n’ibyo yiyemeje ku giti cye, byose bizaba bisheshwe. Uhoraho azamubabarira kuko se azaba yamubujije.

7Uwo mukobwa kandi ashobora kurongorwa akirangwaho iyo mihigo hamwe n’ibyo yiyemeje ku ijambo ryavuye mu kanwa ke. 8Umugabo we iyo abimenye ntagire icyo amubwira kuri uwo munsi, umuhigo we n’ibyo yiyemeje byose ku giti cye bikomeza guhama. 9Ariko umugabo we namubuza ku munsi yabimenyeyeho, uwo muhigo hamwe n’ibyo yiyemeje byose ku ijambo rivuye mu kanwa ke, bizaba bisheshwe. Uhoraho na we azamubabarira.

10Cyakora, umuhigo w’umupfakazi cyangwa w’umugore wirukanywe mu nzu, uzahama uko azaba yawiyemeje kose. 11Ariko uwo muhigo nawugirira mu nzu y’umugabo we, akagira icyo yiyemeza ku ndahiro, 12hanyuma umugabo yabimenya ntagire icyo avuga ngo amubuze, ayo masezerano ye yose azahama. 13Ariko umugabo we niyiyemeza kuyasesa ku munsi yayamenyeyeho, amagambo y’uwo mugore yerekeye umuhigo n’andi masezerano yose, azaba impfabusa. Kuko umugabo we azaba yayasheshe, Uhoraho azababarira uwo mugore.

14Ari umuhigo cyangwa indahiro umugore yiyemeje akanabisibirira, umugabo we ni we uzabiha ishingiro cyangwa akabisesa. 15Uwo mugabo natagira icyo avuga kugera bukeye, iyo mihigo y’umugore hamwe n’ayo masezerano ye, azaba abihaye guhama. Azaba abihaye ishingiro kuko nta cyo azaba yabivuzeho ku munsi yabimenye. 16Ariko umugabo niyiyemeza kubisesa nyuma y’umunsi yabibwiweho, ni we uzabazwa icyaha cy’umugore we.»

17Ayo ni yo mategeko Uhoraho yabwiye Musa. Yerekeye umugabo n’umugore we, kimwe n’umugabo n’umukobwa we w’inkumi ukiri iwabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda