Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


20

Amazi y’i Meriba

1Mu kwezi kwa mbere, imbaga yose y’Abayisraheli igera mu butayu bwa Sini, maze umuryango utura i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye, baramuhamba.

2Imbaga yari yabuze amazi, nuko yivumbura kuri Musa na Aroni. 3Imbaga yiyenza kuri Musa ivuga iti «Iyo natwe tuza kujyana n’abavandimwe bacu igihe bapfiraga imbere y’Uhoraho! 4Ni kuki wazanye ikoraniro ry’Uhoraho muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo dupfe twebwe n’amatungo yacu! 5Ni kuki wadukuye mu Misiri ukatuzana aha hantu h’amakuba? Nta mwaka wahahingwa, ari imitini, ari imizabibu cyangwa amakomamanga; ahantu hataba n’amazi yo kunywa!»

6Musa na Aroni bava mu mbaga baza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro; bikubita hasi bubitse umutwe ku butaka, maze ikuzo ry’Uhoraho rirababonekera. 7Uhoraho abwira Musa, ati 8«Tora inkoni yawe, wowe n’umuvandimwe wawe Aroni, mukoranye imbaga, maze mu maso yayo mubwire urutare rubahe amazi. Urwo rutare urarubyaza amazi, uyahe imbaga inywe hamwe n’amatungo yabo.»

9Nk’uko yari yabitegetswe, Musa atora inkoni yari imbere y’Uhoraho, 10maze we na Aroni bakoranyiriza imbaga hafi y’urwo rutare, barayibwira bati «Nimutege amatwi, mwa byigomeke mwe! Mbese dushobora kubavuburira amazi muri uru rutare?» 11Musa arega ukuboko, ya nkoni ayikubita ku rutare incuro ebyiri, maze amazi menshi arapfupfunuka. Nuko imbaga iranywa, buhira n’amatungo yabo.

12Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nta bwo mwanyemeye20.12 nta bwo mwanyemeye: Bibiliya ntivuga icyaha Musa na Aroni bari bari bakoze. Musa yari yakubise urutare incuro ebyiri (20.11); mbese byari ukwemera guke, cyangwa gushidikanya? ngo muhamye ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli. Kubera iyo mpamvu ntimuzageza iriya mbaga mu gihugu nayisezeranije.»

13Ayo ni yo mazi y’i Meriba, ari byo kuvuga ’Urwiyenzo’, kuko ariho Abayisraheli biyenjeje kuri Uhoraho, na we akahagaragariza ubutungane bwe.

Umwami wa Edomu yima inzira Abayisraheli

14Bageze i Kadeshi, Musa yoherereza umwami wa Edomu20.14 Umwami wa Edomu: Abakanahani babujije Abayisraheli kwinjira mu gihugu cya Kanahani baturutse i Kadeshi, bakazamuka mu misozi yo mu majyaruguru (reba 14,39–45). Musa yiyemeza rero ko bazigura bakanyura hepfo y’Inyanja y’Umunyu bagana iburasirazuba. Mbere na mbere bazagomba kwambukiranya igihugu cya Edomu, hanyuma bazamuke bagana mu majyaruguru ngo bambuke igihugu cya Mowabu n’icy’Abahemori. Bityo bazagera ku nkombe y’uruzi rwa Yorudani ari wo mupaka wa Kanahani (reba ku ikarita). intumwa kumubwira ziti «Dore icyo abavandimwe bawe b’Abayisraheli bavuze: Amakuba yose twagize urayazi. 15Abasokuruza bacu baramanutse bajya mu Misiri, maze umuryango wacu uhatura igihe cy’iminsi myinshi cyane. Abanyamisiri ariko badufashe nabi, baratuburagiza, twebwe n’abasokuruza bacu. 16Twatakiye Uhoraho yumva induru yacu, nuko atwoherereza umumalayika wo kudukura mu Misiri. None ubu rero tugeze i Kadeshi, umugi uri ku mupaka w’igihugu cyawe. 17Turagusaba ngo uduhe inzira mu gihugu cyawe! Nta bwo tuzakunyurira mu mirima no mu mizabibu, cyangwa ngo tunywe amazi mu mariba yawe. Tuzaboneza umuhanda mugari twoye gutandukira na gato ngo tujye iburyo cyangwa ibumoso, kugeza ubwo tuzamara kwambuka igihugu cyawe.»

18Ariko umwami wa Edomu arabasubiza ati «Nta bwo muzanyurira mu gihugu. Nimubigerageza, nzasohoka mbasanganize ingabo zanjye.» 19Abayisraheli baramubwira bati «Tuzikurikirira umuhanda; kandi nitunywa ku mazi yawe, jyewe cyangwa amatungo yanjye, nzakuriha ikiguzi cyayo. Ndagusaba gusa ko utureka tukitambukira.» 20Ariko umwami wa Edomu arasubiza ati «Nta bwo muzatambuka.» Nuko asohokana n’imbaga y’abantu basanganiza Abayisraheli intwaro n’ingufu nyinshi. 21Abanyedomu bima batyo Abayisraheli inzira mu gihugu cyabo. Nuko Abayisraheli na bo bishakira indi nzira.

Urupfu rwa Aroni

22Bavuye i Kadeshi, imbaga yose y’Abayisraheli igera ku musozi wa Hori. 23Bageze aho i Hori ku mupaka w’igihugu cya Edomu, Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 24«Aroni agomba gupfa agasanga ba sekuru. Nta bwo azinjira mu gihugu nahaye Abayisraheli kuko mwasuzuguye ijwi ryanjye igihe cya ya mazi ya Meriba. 25Jyana rero Aroni n’umuhungu we Eleyazari, mujye ku musozi wa Hori. 26Ufate imyambaro ye y’umuherezabitambo uyambike umuhungu we Eleyazari. Aho ni ho Aroni azagwa.»

27Musa akora nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, maze mu maso y’imbaga yose bazamuka ku musozi wa Hori. 28Musa yambura Aroni imyenda ye ayambika Eleyazari umuhungu we. Aroni arapfa, agwa aho mu mpinga y’umusozi. Birangiye, Musa na Eleyazari baramanuka bava ku musozi. 29Imbaga yose ibona ko Aroni yapfuye, nuko umuryango wa Israheli wose umara iminsi mirongo itatu umuririra.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda