Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

Abayisraheli batsinda Abakanahani

1Umwami wa Aradi, Umukanahani wari utuye muri Negevu, amenya ko Abayisraheli baturutse mu nzira y’ahitwa Atarimu, maze araza arabarwanya, anabafatamo imfungwa. 2Nuko Abayisraheli bakorera imbere y’Uhoraho uyu muhigo, bati «Niba wemeye kutwegurira bariya bantu, imigi yabo tuzayizimya.» 3Uhoraho yumva ijwi ry’Abayisraheli, maze abegurira Abakanahani. Abayisraheli babarimburana n’imigi yabo barabazimya. Aho hantu bahita izina rya Horima, risobanura ngo ’Irimburwa’.

Inzoka zifite ubumara butwika

4Bava hafi y’umusozi wa Hori, bafata inzira iva ku nyanja y’urufunzo, bakagenda bakikira igihugu cya Edomu. Ariko imbaga iza gucikira intege mu nzira, 5itangira kugaya Imana na Musa ivuga iti «Mwadukuriye iki mu Misiri? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi ntibubemo n’umugati! Twarambiwe guhora turya iriya ngirwamugati.» 6Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifite ubumara butwika, zirabarya, bapfamo abantu benshi cyane.

7Imbaga iza isanga Musa, iramubwira iti «Twakoze icyaha igihe twakugayaga wowe n’Uhoraho. None twingingire Uhoraho adukize ziriya nzoka!» Musa asabira imbabazi umuryango 8maze Uhoraho aramubwira ati «Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira.» 9Musa acurisha inzoka y’umuringa21.9 inzoka y’umuringa: byari ngombwa kureba iyo nzoka bicuza ubuhemu kandi basaba imbabazi z’Uhoraho., ayimanika ku giti. Iyo rero inzoka yaryaga umuntu maze akareba iyo y’umuringa, yahitaga akira.

Abayisraheli baganza abami Sihoni na Ogi21.9 Abami Sihoni na Ogi: uyu mutwe wose wa 21 urawusangamo amazina menshi cyane y’imigezi, y’ibihugu, y’imigi n’iy’abami. Ni byiza kureba ku ikarita aho umugezi wa Zeredi, wa Arunoni n’uwa Yaboki inyura; no gushakashaka aho igihugu cya Mowabu, icy’Abahemori n’icya Bashani biherereye. Ariko nta bwo twashoboye kwerekana ahavugwa hose ku ikarita.

10Abayisraheli baragenda bashinga ingando ahitwa Ovoti, 11bahavuye bajya kugandika ahitwa Iye-Avarimu mu butayu bw’iburasirazuba ahateganye na Mowabu. 12Bavuye aho bajya kugandika ku nkombe yo hakurya y’uruzi rwa Arunoni ruturuka mu butayu, rukanyura mu gihugu cy’Abahemori. 13Urwo ruzi rwa Arunoni ni rwo koko rugabanya Mowabu n’Abahemori. 14Ni yo mpamvu byanditswe mu Gitabo cy’Intambara z’Uhoraho ngo:

« . . . Uruzi rwa Wahebu yo muri Sufa, n’imigezi yarwo;

uruzi rwa Arunoni 15n’imigezi yarwo,

zitemba zigana mu ntara ya Ari,

ni zo kandi ziri mu rugabano rwa Mowabu.»

16Bavuyeyo, bagera ahitwa i Beri ari byo kuvuga ’Iriba’. Aho kandi ni ho Uhoraho yabwiriye Musa, ati «Koranya imbaga yose maze nyihe amazi.» 17Nuko Abayisraheli batera iyi ndirimbo, bati

«Amazi ari mu iriba nadudubize!

Maze muvuze impundu

18Iriba ryafukuwe n’abatware,

rigacukurwa n’abanyacyubahiro bo mu muryango,

bakoresheje inkoni zabo z’ubutegetsi, n’utubando twabo.»

. . . Bavuye mu butayu bajya i Matana; 19bavuye i Matana bajya i Nahaliyeli; bavuye i Nahaliyeli bajya i Bamoti, 20barenze Bamoti batungukira ku kibaya kiri mu nsi y’umusozi wa Mowabu. Impinga y’umusozi wa Pisiga iri ahirengeye, uyiriho abona ubutayu bwose. 21Abayisraheli bohereza intumwa kwa Sihoni, umwami w’Abahemori, kumubwira ziti 22«Duhe inzira mu gihugu cyawe. Igihe tuzaba tugeze iwawe, tuzaboneza umuhanda mugari, twoye gutandukira ngo tukugire mu mirima cyangwa mu mizabibu. Nta n’ubwo tuzanywa amazi yo mu mariba yawe.» 23Ariko Sihoni yanga ko Abayisraheli bamunyurira mu gihugu. Ndetse ahita ahuruza ingabo ze zose zijya mu butayu, maze zishinga ibirindiro imbere ya Israheli. Sihoni yigira ahitwa Yahashi, aba ariho ashoreza intambara. 24Abayisraheli babiraramo, babamarira ku bugi bw’inkota, maze igihugu cya Sihoni baracyigabiza. Icyo gihugu cyavaga ku ruzi rwa Arunoni, kikagera ku rwa Yaboki. Cyakoraga no ku rugabano rwa bene Hamoni rwari rurinzwe n’ingabo z’intwari cyane.

25Abayisraheli bigabiza iyo migi yose y’Abahemori, barayitura. Umugi wa Heshiboni n’iyindi yari hafi aho yose barayikwiza. 26Heshiboni rero yari umurwa wa Sihoni, umwami w’Abahemori; naho Sihoni akaba ari we warwanije umwami wa Mowabu wabanjirije uwategekaga icyo gihe, amunyaga igihugu cye cyose cyageraga ku ruzi rwa Arunoni. 27Aho ni ho abasizi bakurije iki gisigo ngo:

«Muze i Heshiboni! Hongere hubakwe,

umugi wa Sihoni usubirane!

28Ikibatsi cy’umuriro cyaturutse i Heshiboni,

ibishashi byawo bitwika Ari yo muri Mowabu,

bitsemba abahinza bo mu mpinga ya Arunoni.

29Wowe, Mowabu, amakuba yakugarije!

Murapfuye, bantu ba Kemoshi!

Abahungu babo bagizwe impunzi,

naho abakobwa babo bagizwe iminyago

y’umwami Sihoni w’Umuhemori!

30Twabarashe imyambi;

tuva Heshiboni dutsemba byose tugera Divoni;

intara yose igera Nofa,

turayogoza tugera Madaba.»

31Abayisraheli rero batura mu gihugu cy’Abahemori. 32Musa yohereza abantu gutata umugi wa Yazeri, baragenda bigabiza ako karere kose, maze Musa amenesha Abahemori bahabaga.

33Hanyuma, barahindukira baterera umuhanda ugana mu gihugu cya Bashani. Ogi, Umwami w’icyo gihugu, asohokana n’ingabo ze zose, agira ngo basakiranire ahitwa Edereyi. 34Uhoraho abwira Musa, ati «Ntutinye! Ndamukugabije, we n’abantu be n’igihugu cye cyose. Uzamugirira ibyo wakoreye Sihoni umwami w’Abahemori wari uganje i Heshiboni.» 35Abayisraheli baramutsinda, we n’abahungu be, n’abaturage be bose, ntihagira n’umwe ucika ku icumu; igihugu cyabo barakigabiza.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda