Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


19

Ivu ry’inka y’ibihogo

1Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 2«Dore amabwiriza y’itegeko ry’Uhoraho: Bwira Abayisraheli bakuzanire inka y’ibihogo itarangwaho inenge iyo ari yo yose, kandi izaba ari itungo ritigeze ryikorera imizigo. 3Muzayishyikiriza umuherezabitambo Eleyazari, hanyuma muyijyane hanze y’ingando, muyicire imbere ye. 4Umuherezabitambo Eleyazari azakoza urutoki mu maraso ya ya nka, maze ayaminjagire incuro ndwi yerekeza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 5Hanyuma, iyo nka bazayitwikire mu maso ye; bakongeze uruhu, inyama, amaraso, n’amase yayo. 6Umuherezabitambo azafata inkwi z’ibiti bya sederi na hisopo hamwe n’agatambaro k’umuhemba, abirohe muri wa muriro inka izaba ikongokeramo. 7Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azamesa imyambaro ye, yiyuhagire cyane umubiri wose n’amazi, maze asubire mu ngando. Ariko ubwo, azagumana uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. 8Uzaba yatwitse ya nka na we azamesa imyenda ye, aniyuhagire cyane umubiri wose n’amazi, kandi agumane uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. 9Hazaze umuntu utahumanijwe, abe ari we uyora ivu rya ya nka, arirunde hanze y’ingando, ahantu hasukuye. Iryo vu rizabikwa, ikoraniro ry’Abayisraheli rijye ririkoresha igihe bategura amazi y’icyuhagiro. Uwo muhango uhwanye n’igitambo cy’impongano y’icyaha. 10Uzaba yayoye ivu rya ya nka na we azamesa imyambaro ye, kandi agumane uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. Ibyo bizaba itegeko ridakuka ku Bayisraheli, no ku munyamahanga utuye iwabo.

Itegeko ryerekeye umuhango wo kwisukura

11Uzakora intumbi iyo ari yo yose, azamara iminsi irindwi yarahumanye. 12Ku munsi wa gatatu azakora umuhango we wo kwisukura, akoresheje ya mazi y’icyuhagiro, maze ku munsi wa karindwi azaba asukuye. Ariko ku munsi wa gatatu nadakora umuhango we wo kwisukura, ku munsi wa karindwi nta bwo azaba asukuye. 13Uwakora intumbi y’umuntu umaze gupfa, hanyuma ntiyisukure, yakwanduza Ingoro y’Uhoraho. Uwo muntu bazamuce mu Bayisraheli. Kuko batamuteye amazi y’icyuhagiro, aba yanduye kandi agumana uguhumana kwe.

14Dore itegeko: Umuntu napfira mu ihema, uzaba aririmo cyangwa akaryinjiramo, azamara iminsi irindwi yarahumanijwe. 15Kandi igikoresho cyose kirangaye kidafite igipfundikizo, kizaba cyanduye. 16Uzajya mu mirima, agatsitara ku muntu wishwe n’inkota, ku ntumbi cyangwa ku magufa y’umuntu, cyangwa ku mva, na we azamara iminsi irindwi yarahumanijwe.

17Kugira ngo uwo muntu asukurwe, dore uko muzabigenza: Muzayora ivu rya ya nka yatuweho igitambo cyo guhongera icyaha, murishyire mu rwabya, hanyuma murivange n’amazi yo mu isoko. 18Umuntu usukuye azafata ishami ry’igiti cya hisopo, arikoze muri ya mazi, maze aminjagire ihema n’ibikoresho byose, hamwe n’abantu bazaba baririmo. Azaminjagira kandi na wa wundi uzaba yarakoze uwishwe n’inkota, intumbi cyangwa amagufa y’umuntu, cyangwa imva. 19Ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, umuntu usukuye azaminjagira amazi ku wahumanijwe; ku munsi wa karindwi, azaba yamuhanaguyeho icyaha cye. Uwahumanye azamesa imyambaro ye, yiyuhagire umubiri wose, nimugoroba azaba asukuye. 20Ariko umuntu wahumanijwe, ntakore umuhango we wo kwisukura, azacibwe mu ikoraniro, kuko yakwanduza Ingoro y’Uhoraho. Uwo muntu aba ahumanijwe, kuko ataminjagiye amazi y’icyuhagiro.

21Ibyo bizababere itegeko ridakuka. Uwaminjagiye amazi y’icyuhagiro, agomba kumesa imyambaro ye. Naho uzaba yakoze muri ayo mazi we, azagumana ubwandure bwe kugeza nimugoroba. 22Icyo umuntu uhumanijwe azakoraho cyose, kizaba cyanduye, kandi umuntu uzakora kuri icyo kintu azaba ahumanijwe kugeza nimugoroba.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda