Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


18

Abaherezabitambo n’Abalevi

1Uhoraho abwira Aroni, ati «Wowe n’abahungu bawe n’umuryango wawe, ni mwe muzabazwa ibyaha bizakorwa mu murimo wanyu w’ubuherezabitambo. 2Uziyegereze kandi abavandimwe bawe, bo mu nzu ya Levi, inkomoko yo kwa so. Bazakubere abafasha kandi bagukorere, ari wowe ari n’abahungu bawe, imbere y’ihema ry’Isezerano. 3Bazagutunganyirize imirimo kimwe n’iy’Ingoro. Cyakora ntibazegere urutambiro n’ibikoresho byatagatifujwe, hato batazikururira urupfu namwe mutiretse. 4Bazaba abafasha bawe, bajye batunganya imirimo yose yo mu ihema ry’ibonaniro, nta we uzifatanya namwe, utari uwo muri mwe. 5Ni mwe muzatunganya imirimo yo mu Ngoro n’iyo ku rutambiro. Bityo Abayisraheli ntibazongera kurimburwa n’umujinya wanjye. 6Urabibona ko ari jyewe ubwanjye witoreye Abalevi mu bavandimwe banyu b’Abayisraheli, ndababaha. Beguriwe Uhoraho kugira ngo batunganye imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. 7Wowe n’abahungu bawe muzakora imirimo y’ubuherezabitambo, ari iyo ku rutambiro cyangwa iy’inyuma y’umubambiko; kandi muzayitunganye neza. Mbahaye kuba abaherezabitambo, ni wo murimo mbashinze. Utari uwo muri mwe uzabyivangamo azicwe.

Ibizatunga abaherezabitambo

8Uhoraho abwira Aroni, ati «Dore nkweguriye igice cy’amaturo yose matagatifu Abayisraheli bagomba kumurikira. Ni wo mugabane nkweguriye, wowe n’abahungu bawe, ku buryo budasubirwaho. 9Dore uruhare rwawe ku maturo matagatifu azaba atatwitswe: mu byo bazamurikira byose, ni ukuvuga amaturo y’ifu, ibitambo by’impongano z’ibyaha, n’ibitambo byose byo kunyihongaho, ayo maturo yose matagatifu, ni ayawe n’abahungu bawe. 10Muzayarira ahantu hatagatifu, kandi abagabo bose bashobora kuzayaryaho. Uzamenye neza ko ayo maturo ari ibintu bitagatifu.

11Ubundi kandi n’ibi bikurikira bizaba ibyawe: ibyo bagabanya ku maturo yose Abayisraheli bamurikira; wowe ubwawe, abahungu bawe n’abakobwa bawe, ndabibahaye ku buryo budasubirwaho. Abantu bose bo mu nzu yawe bazaba basukuye bazabiryaho. 12Umugabane w’ingenzi w’amavuta mashyashya, uwa divayi nshyashya n’uw’ingano, hamwe n’imiganura iturwa Uhoraho, ndabiguhaye. 13Imiganura y’imyaka yose yera mu gihugu cyabo bakayizanira Uhoraho, na yo ndayiguhaye. Abantu bose bo mu nzu yawe bazaba basukuye, bazayiryaho. 14Uretse ibyo, ikindi cyose kizegurirwa Uhoraho burundu, na cyo kizaba icyawe. 15Icyavutse uburiza mu biremwa byose bazatura Uhoraho, ari abantu cyangwa amatungo, ndabiguhaye. Cyakora abana b’uburiza b’umuntu bazacungurwa, n’uburiza bw’amatungo ahumanye buzacungurwe. 16Ibigomba gucungurwa byose, bizaguranwe bimaze ukwezi kumwe, ku giciro wowe uzagena, ni ukuvuga ku giciro cy’amasikeli atanu ya feza apimiye kuri sikeli y’Ingoro ifite uburemere bwa gera makumyabiri. 17Ariko ibyavutse uburiza ku nka, ku ntama cyangwa ku ihene, ntuzabigurane kuko ari ibintu bitagatifu. Uzasesa amaraso yabyo ku rutambiro, urugimbu rwabyo urutwike nk’ibiribwa bifite impumuro yurura Uhoraho. 18Inyama zabyo zizaba izawe nk’uko ubusanzwe inkoro n’itako ry’iburyo byamuritswe bikugarukira. 19Amaturo yose agabanyijwe ku bintu bitagatifu, Abayisraheli bakayatura Uhoraho, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, ndayabahaye ku buryo budasubirwaho. Iryo ribe Isezerano rikoreshejwe umunyu, kandi ridakuka mu maso y’Uhoraho, kuri wowe no ku bazagukomokaho.»

Ibizatunga Abalevi

20Uhoraho abwira Aroni, ati «Ntuzabona umurage mu gihugu cyabo, nta n’ubwo uzahabwa umugabane hagati yabo. Ni jye uzaba umugabane wawe, mbe n’umurage wawe hagati y’Abayisraheli.

21Abalevi na bo, kubera imirimo bashinzwe yo mu ihema ry’ibonaniro, mbahaye kuzajya bagabana kimwe cya cumi cy’umutungo w’Abayisraheli. 22Bityo Abayisraheli ntibazongera kwegera ihema ry’ibonaniro kuko byababyarira icyaha cyabakururira urupfu. 23Abalevi bazatunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, nihagira ikidatungana, ni bo bazakibazwa. Iryo rizaba itegeko ridakuka mu bisekuruza byanyu. Nta murage Abalevi bazabona mu Bayisraheli, 24ariko nzabaha kugabana kimwe cya cumi buri Muyisraheli wese agabanya ku mutungo we akagitura Uhoraho. Ni yo mpamvu nababwiye ko nta murage bazabona hagati y’Abayisraheli.»

25Uhoraho abwira Musa, ati 26«Dore ibyo uzabwira Abalevi: Abayisraheli bazabaha icyo nabageneyeho umurage ari cyo kimwe cya cumi cy’umutungo wabo. Icyo gihe ku byo muzahabwa, muzagomba kugabanyaho kimwe cya cumi18.26 kimwe cya cumi . . . kigaturwa Uhoraho: Abayisraheli basanzwe bari bategetswe guha Abalevi igice cya cumi cy’ibyo basaruye: ingano, amavuta na divayi. Ariko Abalevi nabo bari bategetswe gutura Uhoraho igice cya cumi mu byo bahabwaga. Muri izo ngano zivanze n’amavuta bakoragamo imigati baturaga hamwe n’ibitambo bitwikwa; na ho divayi bakayisuka imbere y’urutambiro. nanone, kigaturwa Uhoraho. 27Iryo ni ryo rizaba ituro ryanyu, nk’uko abandi Bayisraheli na bo batura divayi nshyashya cyangwa ingano bayoye ku mbuga bazihuriraho. 28Bityo rero namwe, kuri kimwe cya cumi muzahabwa n’Abayisraheli ku mutungo wabo, muzagabanyaho ituro ry’Uhoraho ryose nta na gato mutubijeho. 29Ku biruta ibindi ubwiza muri ibyo bintu muzahabwa, muzagabanyeho ituro ritagatifu.

30Uzongere ubabwire aya magambo uti: Mwebwe Abalevi, nimugabanya ibiruta ibindi ubwiza kuri ibyo bintu, bizaba bihwanye na divayi nshyashya cyangwa ingano zihuriwe ku mbuga. 31Mwebwe n’ingo zanyu, mujye mubirira aho mushatse hose, kuko ari cyo gihembo cyanyu kubera imirimo mushinzwe yo mu ihema ry’ibonaniro. 32Ibyo nimubikora, nta cyaha kizababarwaho kuko muzaba mwangeneye uruhare rw’ingenzi. Ntimuzaba mwanduje amaturo matagatifu y’Abayisraheli, kandi nta n’urupfu muzaba mwikururiye.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda