Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


17

Ibyotezo by’abayoboke ba Kore

1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Kuko ibyotezo ari ibintu bitagatifu, bwira umuherezabitambo Eleyazari mwene Aroni abikure mu bishashi by’umuriro, kandi na wo ajye kuwunyanyagiriza kure. 3Ibyotezo by’abo bantu bacumuye bakikururira urupfu, bazabicurishe babikuremo ibyuma byo kubambika ku rutambiro. Kuko babituye Uhoraho, ubu byabaye bitagatifu. Bizabera kandi Abayisraheli urwibutso.»

4Umuherezabitambo Eleyazari afata bya byotezo by’imiringa byatuwe n’abatwitswe n’umuriro, maze babicuramo ibyo kubambika ku rutambiro. 5Yagenjeje atyo kugira ngo bibere Abayisraheli urwibutso, kandi ngo hatagira umuntu uteguriwe Uhoraho, ni ukuvuga udakomoka kuri Aroni, uhegera ngo atwikire imibavu imbere y’Uhoraho. Ibyo bizamurinda kubona ibyago nk’ibya Kore n’abantu be; ibyo byago kandi Uhoraho yari yarabihanuye akoresheje Musa.

Umuryango uburanya Musa na Aroni

6Bukeye, ikoraniro ry’Abayisraheli ryose riburanya Musa na Aroni rivuga riti «Mwicishije umuryango w’Uhoraho!» 7Icyo gihe ikoraniro ryabivumburagaho, Musa na Aroni barahindukiye bareba ku ihema ry’ibonaniro, basanga igicu cyaritwikiriye; maze ikuzo ry’Uhoraho ririgaragaza. 8Nuko Musa na Aroni bajya ku ihema ry’ibonaniro.

9Uhoraho abwira Musa, ati 10«Nimwitandukanye na ririya koraniro, ngiye kuririmbura mu mwanya muto!» Bikubita hasi bubika umutwe ku butaka, 11Musa ni ko kubwira Aroni, ati «Fata icyotezo cyawe, urahuriremo umuriro wo ku rutambiro, ushyiremo n’imibavu. Hanyuma wihute usange ikoraniro urikorereho umuhango wo kurihanaguraho icyaha, kuko Uhoraho yarakaye cyane, none icyorezo cyatangiye kuyogoza.» 12Nk’uko Musa yari yabimubwiye, Aroni afata icyotezo, ariruka ajya mu ikoraniro. Koko rero icyorezo cyari cyatangiye kuyogoza umuryango. Ashyira umubavu mu cyotezo, maze akora umuhango wo guhanagura icyaha ku muryango. 13Ahagarara hagati y’intumbi n’abakiri bazima, icyorezo kirahosha. 14Abishwe n’icyo cyorezo bari ibihumbi cumi na bine na magana arindwi, utabariyemo n’abari baguye muri ka gakungu ka Kore. 15Aroni asubira iruhande rwa Musa ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, icyorezo cyari cyashize.

Inkoni ya Aroni17.15 inkoni ya Aroni: iyi nkuru igamije kwerekana ko Imana ubwayo ari yo yihitiyemo Aroni n’umuryango wa Levi, kugira ngo bayiyegurire. Imbuto n’indabo byo ku nkoni ya Aroni bivuga itorwa ry’abazamukomokaho.

16Uhoraho abwira Musa, ati 17«Saba Abayisraheli ko buri muryango uguha inkoni. Ni ukuvuga ko uzashyikirizwa inkoni cumi n’ebyiri z’abatware b’imiryango yose. Uzandika izina rya buri mutware ku nkoni ye. 18Ku nkoni ya Levi gusa uzandikeho izina rya Aroni. Bityo buri mutware w’umuryango azagira inkoni imuranga. 19Uzarambika izo nkoni mu ihema ry’ibonaniro, imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, hamwe njya mbasanga. 20Nyir’inkoni izatoha umumero, ni we nahisemo. Bityo nzaba nigije kure yanjye, amagambo y’imyijujuto Abayisraheli babatera.»

21Musa abwira Abayisraheli ayo magambo, maze buri mutware w’umuryango amushyikiriza inkoni ye. Zose hamwe ziba inkoni cumi n’ebyiri, kandi iya Aroni yari iziri hagati. 22Musa arambika izo nkoni imbere y’Uhoraho mu ihema ry’ibonaniro. 23Bukeye, Musa yinjira mu ihema ry’ibonaniro, asanga inkoni ya Aroni wo mu nzu ya Levi yatoshye umumero. Yari yazanye umumero, ifite ururabo, kandi yeze n’imbuto z’amandi17.23 «amandi»: ni ubwoko bw’imbuto ziryoshye zo mu bihugu bikikije inyanja ya Mediterane. zihishije. 24Musa akura inkoni zose imbere y’Uhoraho, arazisohokana kugira ngo azereke Abayisraheli bose. Barazibona maze buri mutware asubirana inkoni ye.

25Uhoraho abwira Musa, ati «Subiza inkoni ya Aroni imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, uyihagumishe, maze izabere ikimenyetso abigomeka. Uzaba unkijije imyijujuto yabo; na bo kandi ntibazadukwamo n’urupfu.» 26Musa agenza atyo, akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse.

27Abayisraheli babwira Musa, bati «Reba nawe, turapfa, tukarimbuka, ahubwo twese tugiye gushira! 28Ugiye hafi y’Ingoro y’Uhoraho wese, uyegereye wese, urupfu ruramutwara. Ubu se twese tugiye kurimbuka kugeza ku wa nyuma?»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda