Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

Nta ndahemuka zikirangwa mu gihugu

1Nta bwo ndagowe! Meze nk’abasaruzi bo mu cyi,

cyangwa nk’abahumbahumba mu gikorera cy’imizabibu;

nyamara nta n’iseri na rimwe ryo kurya,

cyangwa akabuto gasigaye mu two nakundaga cyane!

2Nta ndahemuka ikirangwa mu gihugu,

nta ntungane ikiboneka mu bantu!

Bose bararikiye kumena amaraso,

buri muntu arashandikira umuvandimwe we umutego.

3Ibiganza byabo bimenyereye gukora ibibi gusa:

umutware arasaba amaturo ngo abone gutunganya umurimo we,

umucamanza na we araka ruswa;

umunyacyubahiro aravuga yeruye irari ry’umubiri we.

4Uwitwa umwere muri bo7.4 umwere muri bo: bose bahindutse abagome, ku buryo n’uw’imbonera muri bo ameze nk’igihuru cy’amahwa, ahanda ucyegereye wese. ameze nk’ihwa rihanda,

uw’intungane akamera nk’uruzitiro rw’imifatangwe.

Ngaha rero, umunsi bamenyeshejwe n’abarinzi babo urageze,

maze bose bakorwe n’ikimwaro!

5Mwikwisunga bene wanyu cyangwa ngo mwiringire incuti,

ndetse n’imbere y’uwo upfumbase

uritondere ijambo rivuye mu kanwa kawe,

6kuko umuhungu yita se umusazi,

umukobwa agashira isoni nyina,

umukazana agahangana na nyirabukwe,

buri muntu akagira umwanzi mu nzu ye bwite.

7Naho jyewe, Uhoraho ni we mpanze amaso,

niringiye Imana, Umukiza wanjye;

koko rero, Imana yanjye izanyumva.

IV. UMURYANGO NUHORANE AMIZERO7.7 NUHORANE AMIZERO: igitabo cya Mika gisozwa n’impanuro z’amizero. Muri 7,8–10 umuryango urishinja icyaha cyawo, ariko ukanizera ko Imana izongera ikawubyutsa. Muri 7,11–13 Uhoraho arabasubiza ko ari ko bizagenda koko: azabyutsa Israheli, yubake kandi bundi bushya inkike zayo kandi yagure n’imipaka yayo, naho abanzi bayo bose azabarimbure. Muri 7,14–17 umuryango uratakambira Imana ngo yongere iwutoneshe nka mbere, maze abanzi bawo bakorwe n’ikimwaro. Hanyuma igitabo kikarangirira ku gisingizo kirata Imana, Yo idahemuka ikagira n’impuhwe (7.18–20).

8Sigaho kunkina ku mubyimba, mwanzi wanjye7.8 mwanzi wanjye: ni amahanga yigambaga kuri Siyoni, buri gihe cyose yaba icishijwe bugufi, ariko muri bo ababurirwa cyane, ahari baba ari Abanyedomu (reba Ezk 25,12–14; 35; Abd 10–15; Zab 137,7; Iz 34,5–8, n’ahandi.!

Niba naguye nzabyuka,

niba kandi ndi mu mwijima,

Uhoraho azambera urumuri.

9Ngomba kwihanganira uburakari bw’Uhoraho,

kuko ari we nacumuyeho,

kugeza igihe azamburanira, akansubiza uburenganzira bwanjye.

Azangarura mu rumuri, nzatangarire ubutabera bwe.

10Umwanzi wanjye azabibona akorwe n’ikimwaro,

we wambazaga ati «Uhoraho, Imana yawe, aba he?»

Amaso yanjye azamwitegereza,

ubwo azanyukanyukwa nk’icyondo mu mayira.

11Umunsi wo kubaka bundi bushya inkike zawe uregereje,

ari na wo munsi imipaka yawe izagurwa.

12Uwo munsi nyine bazaza bakugana

kuva Ashuru kugera mu Misiri,

kuva mu Misiri kugera ku Ruzi,

kuva ku nyanja kugera ku yindi,

no kuva ku musozi kugera ku wundi!

13(Ahandi ho hazahinduka ubutayu ku mpamvu y’abahatuye,

bitewe n’imyifatire mibi yabo.)

14Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe,

ari wo bushyo wahaweho umurage,

busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane,

maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi,

nk’uko byahoze kera!

15Wongere utugaragarize ibitangaza,

nk’iby’igihe utuvanye mu gihugu cya Misiri!

16Abanyamahanga bazabireba maze bakorwe n’ikimwaro,

bo biringiye ububasha bwabo bwinshi,

bazumirwe bipfuke ku munwa banazibe n’amatwi.

17Bazarigata umukungugu nk’inzoka,

cyangwa nk’ibindi bikoko byikurura ku butaka.

Bazasohoka mu bigo byabo bikomeye,

basange Uhoraho, Imana yacu, badagadwa,

bazahinde umushyitsi kandi bagire ubwoba kubera wowe!

18Mbese wagereranywa n’iyihe Mana,

wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome?

Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe

rutuma udakomeza kuwurakarira,

ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe.

19Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe,

unyukanyuke ibicumuro byacu,

kandi ibyaha byacu byose ubirohe mu nyanja!

20Yakobo uzamugaragarize ubudahemuka bwawe,

na Abrahamu umwereke ineza yawe,

nk’uko wabirahiye abasekuruza bacu

kuva mu bihe bya kera.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda