Umuhanuzi Nahumu
IJAMBO RY’IBANZE
Umuhanuzi Nahumu afite izina risobanura ngo «Uwahojejwe n’Imana», uwo Imana yahumurije, bigahuza n’ubutumwa yahawe bwo guhumuriza Yuda yari ishikamiwe n’Abanyashuru. Mu mpanuro ze, nta kindi yibanze kubwira abavandimwe be, uretse kubamenyesha ko Ninivi, umurwa mukuru wa Ashuru, izasenywa vuba. Iryo senywa kandi koko ryabayeho muri 612 mb. K., igihe Abakalideya (= Abanyababiloni) n’Abamedi bifatanyije kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Ashuru yari yigometse.
Iki gitabo kigizwe n’ibice bibiri:
1. Habanza umuvugo ku burakari Imana ifitiye Ninivi, ukabamo n’amasezerano y’amahoro izasendereza muri Yuda (1,2—2,1).
2. Hagakurikiraho umuvugo uhanura isenywa rya Ninivi (2,2—3,19). Nahumu yashushe n’ubonekewe, avuga iby’iryo senywa mbere y’uko biba: inkongi y’umuriro izavuga, bazatemagurana basenye byose, maze induru zizavange n’imiborogo. Nahumu ni umusizi ukomeye, uzi kubivuga mu magambo yabigenewe kandi ateye ubwoba, mbese bikagaragaza koko icyo cyago ahanura. Nahumu arerekana ko iryo rimburwa rya Ninivi ari urubanza Imana izaba iciriye uwo mugi wirata, ukica, ukaba wuzuye n’ingeso mbi zose. Mbese Ninivi ni yo ishushanya amahanga yose agarambira Imana, akanga gukurikiza amategeko yayo.
Iyo dusoma rero aka gatabo ka Nahumu, twumviraho ko ubutegetsi bwose bw’abantu, iyo bushingiye ku rugomo no ku kurenganya abandi, ntibumara kabiri.
