Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

III. UHORAHO YONGERA KWIHANANGIRIZA ISRAHELI

Uhoraho acira urubanza umuryango we6.1 urubanza umuryango we: kimwe no muri 1,2 Uhoraho aratumira imisozi yose n’utununga kuza kureba uko acira umuryango we urubanza rutabera (6.1–2). Uhoraho abanza kuwibutsa ibyiza byose yawukoreye (6.3–5), akibaza niba hari ikindi yaba yarawugomwe. Hanyuma umwe mu bantu b’indahemuka (mu ijwi rya bose), arasobanuza umuhanuzi icyo agomba gukora kugira ngo yisubireho, kimwe n’ibitambo bishobora gushimisha Imana ibyo ari byo (6.6–7). Mika aramusubiza ko umutima wiyoroshya kandi ugororotse, ari wo wonyine ushobora gushimisha Imana (6.8).

1Nimwumve icyo Uhoraho avuze:

«Haguruka, uburanire imbere y’imisozi,

maze utununga twumve ijwi ryawe!»

2Misozi, nimwumve urubanza rw’Uhoraho,

namwe mfatiro zitajegajega z’isi, nimutege amatwi,

kuko Uhoraho afitanye urubanza n’umuryango we,

akaba aburana na Israheli:

3«Muryango wanjye, nagutwaye iki?

Mbese icyo nakuruhijeho ni ikihe? Ngaho nsubiza!

4Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri,

nkakugobotora mu nzu y’uburetwa?

Cyangwa se ko nakoherereje Musa,

Aroni na Miriyamu ho abayobozi?

5Ibuka kandi, muryango wanjye,

icyo Balaki, umwami wa Mowabu, yari agambiriye,

n’icyo Balamu, mwene Bewori, yamushubije!

Wibuke n’uko wanyuze i Shitimu ukagera i Giligali,

bityo umenye ibikorwa byiza Uhoraho yagukoreye.»

6— Nzahingukana iki imbere y’Uhoraho

kugira ngo mpfukamire Imana yo mu ijuru?

Nzamutura se ibitambo bitwikwa,

cyangwa ibimasa bimaze umwaka umwe?

7Uhoraho se yakwemera amapfizi y’intama agahumbagiza,

cyangwa se amavuta atemba nk’imivu?

Nzamutura se umwana wanjye w’uburiza,

ngo abe icyiru cy’ubugome bwanjye,

cyangwa se umwana wo mu bura bwanjye,

ngo abe impongano y’ibyaha byanjye bwite?

8— Mwana w’umuntu, bakumenyesheje ikiri cyiza,

ari cyo Uhoraho agushakaho:

nta kindi uretse kubahiriza ubutabera, gukunda ubudahemuka,

no kugendana n’Imana yawe mu bwiyoroshye.

Uhoraho ahanira ubuhendanyi n’urugomo

9Uhoraho, we ukiza abubaha izina rye,

arahamagara abatuye umugi, ati

«Nimutege amatwi, miryango n’amakoraniro byo mu mugi!

10Nashobora nte se kwihanganira igipimisho kibeshya6.10 igipimisho kibeshya: reba Amosi 8,5 na Hozeya 12,8. Kimwe n’abandi bahanuzi bamubanjirije, Mika na we aramagana cyane akarengane gakabije kagirirwa rubanda rugufi.,

n’ikigeresho gitubye kandi cyamaganywe?

11Nakwemera nte se ukoresha iminzani idatunganye,

n’umufuka urimo ibipimisho bitari byo?

12Wa mugi we, abakungu bawe buzuye urugomo,

abaturage bawe bakavuga ibinyoma,

n’ururimi rwo mu kanwa kabo rukabeshya!

13Ni yo mpamvu nanjye niyemeje kuguhana,

nkugira amatongo kubera ibicumuro byawe.

14Uzarya ariko ntuzahaga, inzara izahora iwawe.

Uzazigama ariko nta cyo uzashobora gutunga,

n’icyo watunga nakigabiza inkota.

15Uzatera imbuto ariko ntuzasarura,

uzakamura imizeti ariko ntuzisiga amavuta yayo,

uzenga imizabibu ariko ntuzanywa divayi.

16Wizirika ku mategeko ya Omari,

no ku migenzereze yose y’inzu ya Akabu6.16 Omari . . . Akabu: umuhanuzi arashinja ibikomerezwa by’i Yeruzalemu ko imigenzereze yabo mibi imeze nk’iy’Abanyasamariya bo mu gihe cy’umwami Omari (885–874) na Akabu (874–853) kimwe n’ababasimbuye. Abo bami ba Samariya biberagaho mu maraha, bityo bagashikamira rubanda rugufi.;

ugakurikiza amabwiriza yabo,

ari na yo mpamvu nzaguhindura amatongo!

Abaturage bawe nzabagira iciro ry’imigani,

ukazagerekwaho n’ikimwaro cy’umuryango wanjye!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda