Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

Betelehemu, umugi kavukire w’Umwami‐Mukiza

1Naho wowe, Betelehemu Efurata,

uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda,

ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli5.1 ugomba gutegeka Israheli: Mika arabona ko umwami Hezekiya, wategekaga muri icyo gihe yasuzugujwe n’Abanyashuru (2 Bami 18,13–16); aratangaza rero ko mu rubyaro rwa Dawudi w’i Betelehemu, mu bihe bizaza Imana izatoramo umwami uzongera guhesha ishema umuryango wayo. Mika arahanura Umukiza ugiye kuza, akamubonamo umwami uganje. Nyamara ariko, Umwami wacu Yezu Kristu, Umukiza wasezeranywe akavukira i Betelehemu, azanga kuba umwami kuri ubwo buryo, kuko ubwami bwe atari ubwo kuri iyi si (Yh 18,33–37; reba na Mt 2,6).;

inkomoko ye ni iyo hambere,

mu bihe bya kera cyane.

2Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana

kugeza igihe ugomba kubyara5.2 ugomba kubyara: aha ngaha Mika aravugana icyubahiro uzaba umubyeyi w’uwo mwami mukiza; (gereranya na Izayi 7,14). Naho twebwe abakristu duhita dutekereza Bikira Mariya. azabyarira,

maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli.

3We rero azemarara, aragire ubushyo bwe,

abikesheje ububasha bw’Uhoraho

n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye.

Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera,

akanategeka kugera ku mpera z’isi.

4Ni we ubwe uzazana amahoro!

Abanyashuru nibadutera bagakanagira ku butaka bwacu,

tuzabateza abashumba barindwi n’abatware umunani.

5Igihugu cya Ashuru n’icya Nemurodi bazabitegekesha inkota,

maze we ubwe azadukize Ashuru,

niramuka iteye igihugu cyacu, ikarenga umupaka wacu.

Udusigisigi twa Israheli mu banyamahanga

6Ubwo udusigisigi twa Yakobo tuzatura

rwagati mu miryango myinshi;

bamere nk’ikime cyangwa ibijojoba bigwa ku byatsi,

biturutse kuri Uhoraho, atagize icyo asaba umuntu

cyangwa se icyo amutezeho.

7Nuko udusigisigi twa Yakobo tuzabe mu mahanga,

rwagati mu miryango myinshi,

mbese nk’intare mu nyamaswa z’ishyamba,

cyangwa nk’icyana cy’intare mu mashyo y’intama;

uko itambutse igakacanga, igashwanyaguza,

kandi ntihagire uyitesha icyo ifashe.

8Nawe rero, cyamurira ikiganza cyawe ku bakurwanya,

maze abanzi bawe bose barimbuke!

Uhoraho atsemba ibyayobyaga umuryango we

9Dore uko bizagenda kuri uwo munsi, uwo ni Uhoraho ubivuze!

Nzakwambura amafarasi, ntsembe n’amagare yawe y’intambara.

10Nzasenya imigi y’igihugu cyawe,

ndimbure n’ibigo byawe bikomeye byose.

11Nzavana ibinyabapfumu mu kiganza cyawe,

n’abacunnyi ntuzongera kubagira ukundi.

12Nzatsemba iwawe amashusho n’inkingi,

uherukire aho gupfukamira ibyakozwe n’ibiganza byawe.

13Nzarimbura iwawe ibiti weguriye ibigirwamana,

n’imigi yawe nzayisenye.

14Hanyuma nzihimure no ku mahanga atanyumviye,

mbigiranye uburakari n’umujinya mwinshi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda