Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

II. SIYONI ISEZERANYWA IBYIZA

Amahanga yose azakoranira i Yeruzalemu4.1 azakoranira i Yeruzalemu: ubu buhanuzi tubusanga no muri Izayi 2,2–4, ku buryo nta we ushobora kumenya muri abo bombi uwabuvuze mbere. Nk’uko dukunze kubisanga mu bitabo by’abahanuzi, impanuro nk’izi z’amahirwe akenshi zikurikira ibihano biteye ubwoba. Kuba Imana isezeranya amahirwe umuryango wayo nyuma y’icyago iki n’iki, birashaka kuvuga ko idatindiganya kuwugirira imbabazi, ariko iyo na wo wicujije. Nyamara ubwo buhanuzi buravuga cyane cyane iby’uguhinduka kw’abanyamahanga bazayoboka Imana y’ukuri; icyo gitekerezo cyagiye kigaruka kenshi mu gihe cy’ijyanwabunyago i Babiloni, na nyuma yacyo. Reba na Yer 12,15–16; 16,19–21; Sof 3,9–10; Iz 42,1–4; 45,14–16; 55,3–5; Zak 8,20–23 n’ahandi.

1Hazaba ubwo mu bihe bizaza,

umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho ushyirwa ejuru,

ukazasumba imisozi yose n’untununga twose,

maze amahanga agahurura awugana.

2Imiryango myinshi izashyira nzira, ivuga iti

«Nimuze tuzamuke ku musozi w’Uhoraho,

tugane Ingoro y’Imana ya Yakobo,

azatwereke inzira ze, maze tuzikurikire.»

Koko, kuri Siyoni ni ho haturuka amategeko,

ijambo ry’Uhoraho rigaturuka i Yeruzalemu.

3Azaca imanza z’ibihugu byinshi,

akiranure amahanga akomeye, ndetse n’aya kure.

Inkota zabo bazazicuramo amasuka,

amacumu yabo bayacuremo imihoro.

Nta hanga rizongera kubangurira irindi inkota,

kandi ntibazongera ukundi kwitoza imirwano.

4Buri muntu azatura mu nsi y’umuzabibu n’umutini we,

kandi nta n’uzongera kumutera intugunda.

Ni ko avuze Uhoraho, Umugaba w’ingabo.

5Nk’uko ibihugu byose biyoboka izina ry’Imana yabyo,

natwe tuzayoboka izina ry’Uhoraho Imana yacu, iteka ryose.

Uhoraho ni umwami i Yeruzalemu

6Uhoraho avuze atya:

Kuri uwo munsi nzakorakoranya abacumbagira,

nshyire hamwe abatannye n’abo nafashe nabi.

7Abacumbagira nzabagira udusigisigi,

abazaba bari kure mbagire ihanga rikomeye.

Uhoraho azababera umwami ku musozi wa Siyoni,

ubu n’iteka ryose.

8Naho wowe, munara w’Ubushyo, musozi w’umwari w’i Siyoni,

ubutware bwa kera bugiye kukugarukira,

ubwami busubizwe umwari w’i Yeruzalemu.

Ububabare n’igobotorwa bya Yeruzalemu

9None se ubu, ni iki gituma uvuza induru?

Ni uko se utagira umwami?

Mbese umujyanama wawe yavuyeho,

ukurizaho gufatwa n’ububabare nk’ubw’umugore uramutswe?

10Hinahinwa n’ububabare, mwari w’i Siyoni,

kandi uboroge nk’umugore uramutswe,

kuko ugiye kuva mu murwa ukajya mu gasozi,

ukazagera ndetse n’i Babiloni.

Aho ni ho Uhoraho azakugobotora,

akakuvana mu nzara z’abanzi.

11Ngaha amahanga menshi yagukoraniyeho, bagira bati

«Nibahahindanye maze tubone n’amaso yacu akaga ka Siyoni!»

12Ibyo babiterwa no kutamenya imigambi y’Uhoraho,

ntibasobanukirwe n’ibitekerezo bye:

yabakoranyirije hamwe nk’imiba y’ingano ku mbuga.

13Haguruka unyukanyuke ingano, mwari w’i Siyoni!

Amahembe yawe nzayahindura ibyuma,

ibinono byawe mbihindure umuringa,

maze uzahonyore amahanga menshi.

Ibyo uzabanyaga kimwe n’ubukungu bwabo,

ubyegurire Uhoraho, Umutegeka w’isi yose.

14None rero itegure kurwana, mwari w’indwanyi;

dore ngaha batugose4.14 ngaha batugose: birashoboka ko ari igitero Senakeribu yagabye i Yeruzalemu muri 701; nyamara ntiyashoboye kuyigarurira, ndetse aza gusubira iwe icyorezo kimaze gutsemba ingabo ze (reba 2 Bami 18,13 . . .; 19,35–36).,

kandi ucira Israheli imanza baramukoza inkoni ku itama.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda