Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Mika w’i Moresheti, mu gihe cya Yotamu, Akhazi na Hezekiya, abami ba Yuda. Dore ibyo yeretswe byerekeye Samariya na Yeruzalemu.

I. UHORAHO AGIYE GUCIRA ISRAHELI URUBANZA

Ibyo Samariya ishinjwa

2Mahanga yose, nimwumve!

Isi nawe, tega amatwi kimwe n’ibikurimo byose!

Uhoraho Imana aje kubashinja1.2 kubashinja: nta bwo ari amahanga cyangwa isi yose bishinjwa, ahubwo biratumirwa kuza kureba uko Uhoraho agiye gucira umuryango we urubanza. Iyo mpanuro yari yaravuzwe mbere y’isenywa rya Samariya muri 721.,

Nyagasani asohotse mu Ngoro ye ntagatifu.

3Koko, nguyu Uhoraho asohotse iwe,

aramanutse, akandagira ahirengeye ho ku isi.

4Aho anyuze, imisozi irashonga, ibibaya bikika,

mbese nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro,

cyangwa nk’amazi amanuka ahantu hacuramye.

5Ibyo byose biraterwa n’ubugome bwa Yakobo,

kimwe n’icyaha cy’inzu ya Israheli.

Ubwo bugome bwa Yakobo ni ubuhe?

Si Samariya se?

Icyo cyaha cya Yuda ni ikihe?

Si Yeruzalemu se?

6Samariya rero ngiye kuyihindura amatongo yo mu cyaro,

nyigire nk’umurima uhingwamo imizabibu.

Amabuye yayo nzayahirika mu kabande,

ndimbure imfatiro zayo zijye imusozi.

7Amashusho yayo yose azajanjagurwa,

amaturo bayahaga yose ajugunywe mu muriro;

ibigirwamana byayo byose nzabimenagura,

kuko byagwijwe n’inyungu ziturutse ku buhabara,

nuko bizasubire aho byavuye.

Amaganya atewe n’imigi ya Yuda1.7 imigi ya Yuda: muri iyi ngingo, Mika aravuga iby’ibyago byugarije igihugu cya Yuda. Ararondora imigi uko ari 12 yakangaranyijwe n’umwanzi uyisatira. Imigi irindwi muri iyo irazwi neza, ikikije Moresheti, ari cyo gihugu umuhanuzi avukamo, tukaba tutazi aho indi iherereye. Birashoboka ko umwanzi Mika avuga hano, ari ingabo za Senakeribu, umwami wa Ashuru, zambukiranyije Ubufilisiti na Yuda muri 701.

8Ngicyo ikinteye kuganya, nkaboroga;

ngiye kwiyambura inkweto, nambare ubusa,

moke nk’imbwebwe, mboroge nka za mbuni,

9koko icyago simusiga giteye Samariya!

Dore ngicyo kigeze muri Yuda,

cyasatiriye amarembo y’umuryango wanjye,

kugera i Yeruzalemu!

10Abantu b’i Gati mwibagaragariza ayo makuba,

mwibereka n’amarira yanyu!

I Beti‐Leyafura, nimuganye, mwigaragura mu mukungugu!

11Ngaho hunga, nawe muturage w’i Shafiri,

ugende ufite isoni kandi wambaye ubusa!

Ab’i Sanani ntibagitinyutse gusohoka ukundi!

Amaganya ni yose i Betiheseli, nta cyo igishoboye!

12Umuturage w’i Maroti yafashwe n’umushyitsi udashira,

kuko icyago giturutse kuri Uhoraho

cyasatiriye amarembo ya Yeruzalemu.

13Zirika amafarasi ku igare ry’intambara,

we muturage w’i Lakishi,

(wowe, nkomoko y’igicumuro cy’umwari w’i Siyoni,

kuko iwawe ari ho habonetse ubugome bwa Israheli.)

14Ni yo mpamvu uzaca umubano ufitanye na Moresheti‐Gati,

naho Betakizibu ikazabera umutego abami ba Israheli.

15Nzaguteza bundi bushya abakunyaga, wowe muturage w’i Maresha;

ikuzo rya Israheli rizigire i Adulamu.

16Iharanguze, wimareho umusatsi, (mwari w’i Yeruzalemu);

umutwe wawe uhinduke umwunu nk’uwa mbuni,

kubera abana bawe wakundaga,

none bakaba bajyanywe bunyago kure yawe!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda