Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Umuhanuzi Mika

IJAMBO RY’IBANZE

1. Umuhanuzi n’inyigisho ze

Iryo zina ry’igihebureyi, Mika, kimwe na «Mika‐El» cyangwa «Mika‐Yahu», ryasobanura ngo «Ni nde umeze nk’Imana?» cyangwa «Ni nde umeze nk’Uhoraho?» Uwo muhanuzi yakomokaga i Moresheti, umugi muto uri mu birometero 35, mu majyepfo ya Yeruzalemu.

Mika yabayeho mu gihe cy’abami Yotamu (740–736), Akhazi (736–716), na Hezekiya (716–687), reba 1,1. Yamaze rero imyaka myinshi ari umuhanuzi w’Uhoraho. Muri icyo gihe kandi, ni bwo Abanyashuru bari batangiye kwigarurira ibihugu byinshi. Mika agomba kuba yariboneye ubwe isenywa rya Samariya muri 721 (1,27 na 2 Bami 17,5–6). Ashuru itera igihugu cya Yuda muri 701, maze habura gato ngo na Yeruzalemu isenyurwe (1,8–16; 2 Bami 9). Ibyo rero, biratwemeza ko Mika yabayeho mu gihe kimwe na Izayi, usibye ko umwe atavuga undi.

Mika yegukiye rwose umurimo w’ubuhanuzi Uhoraho yamushinze, bituma amerera nabi abahanuzi b’abacancuro (3,5–8). Ntahwema kandi gutangaza ibyago n’ibihano bizaza, kuko ari cyo Uhoraho yamutumye (2,6–11; 3,5–8). Koko Uhoraho araburanya umuryango we kandi akawutsinda (1,2; 6,1). Kimwe na Amosi, Mika ararega abakire bahuguza abakene; agashinja abashikamira ababarimo imyenda, abacuruzi bica iminzani bagahenda, abaherezabitambo n’abahanuzi bishakira indonke, abatware bakandamiza rubanda, n’abacamanza barya ruswa. Ibyo byose binyuranye n’ibyo Imana ishaka, ari byo «kubahiriza ubutabera, gukunda ubudahemuka, no kugendana na yo mu bwiyoroshye» 6–8). Nyamara igihano kirateganyijwe: Uhoraho azaza, isi yose ihungabane, acire urubanza umuryango kandi awuhane. Samariya izasenyuka (1,6–7), igihugu cya Yuda bazakijagajaga (1,8–15), naho Yeruzalemu izahinduke amatongo (3,12).

Cyakora Mika ntiyiheba burundu (7,7), akomeza kwizera ndetse akagaruka no kuri ka «gasigisigi» kavuzwe na Amosi. Aratangaza ko muri Efurata hazavuka umwami w’amahoro, ari na we uzaragira ubushyo bw’Uhoraho (5,1–5).

2. Uko igitabo giteye

Impanuro za Mika zagabanyijwemo ibice bine: habanza impanuro zicyaha, hagakurikiraho amasezerano y’amahirwe, maze ibyo bakabigarukaho incuro ebyiri.

1. Urubanza Uhoraho azacira Israheli (1,2—3,12). — Samariya na Yuda birashinjwa ubuhemu; hagakurikiraho amaganya atewe n’ibyago bizaza, no gutonganya abatuma Israheli izorama kubera imyifatire yabo.

2. Siyoni ari yo Yeruzalemu isezeranywa ibyiza (4,1—5,14). — Mu gihe kizaza, ariko kitaramenywa neza, Uhoraho azashinga i Siyoni ubwami bwe; amahanga yacumuye acishwe bugufi, agarukire Imana ya Yakobo, maze umuryango uzaragirwe n’ikirangirire gikomoka kuri Dawudi.

3. Uhoraho yongera kwihanangiriza Israheli (6,1—7,7). — Ni bya birego na za ntonganya zo mu gice cya mbere zisubiwemo.

4. Andi masezerano yerekeye isubirana ry’umuryango (7,8–20).

3. Agaciro ka Mika

Hari byinshi Mika ahuriyeho n’abamubanjirije. Kimwe na Amosi, aratsindagira cyane ibyerekeye ubutabera. Kimwe na Hozeya, aratangaza ubuntu bw’Imana. Kimwe na Izayi, arerekana ko ari ngombwa kwiyoroshya imbere y’ubuhangare bw’Imana (6,8). Kimwe na bo aratangaza ibihano, ariko bizakurikirwa n’imbabazi, n’ubusugire bwa ka «gasigisigi» k’abisubiyeho. Nuko umugambi w’Imana uzakomeze kandi ugere ku ntego yawo.

Ahasigaye natwe nitunyurwe n’ayo mizero akubiye mu gitabo cya Mika. N’ubwo ibyo avuga, byose tutabisobanukiweho neza, hari ibitekerezo by’iremezo twakwakira: ko Imana izashinga ubwami bwayo muri Israheli no mu mahanga yose amaze kwisubiraho (4,1–7); ko ibyo bizaba mu mahoro no mu butabera byuzuye; ko mu mudugudu muto wa Betelehemu ariho hazavuka Uzashinga iyo ngoma (5,1–3). Ivanjili ya Matayo (2,5–6) ni yo itwereka ko ayo masezerano yujurijwe mu ukuza k’Umukiza wacu Yezu Kristu.

mt1 Igitabo cy’Umuhanuzi Mika

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda