Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Abaryamira abandi2.1 Abaryamira abandi: kimwe n’abandi bahanuzi bo mu gihe cye (Amosi, Hozeya, Izayi), Mika arashinja abikungahaza ku buryo budahwitse bashikamira rubanda rugufi. Nyamara ubwo bagambirira kugira nabi, bamenye ko n’Imana izirikana igihano kibakwiye (2.1; 2,4).

1Bariyimbire abagambirira kugira nabi,

igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi,

bwacya bagahita bagikora, kuko bagifitiye ububasha!

2Bararikira imirima bakayinyaga,

amazu bakayambura bene yo;

nuko bagafata umugabo n’urugo rwe,

bagatwara umuntu n’umurage we.

3Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya:

Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora,

cyangwa ngo mugende mwemaraye,

kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.

4Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani,

batere indirimbo y’amaganya, bagira bati

«Katubayeho, turarimbutse!

Umugabane w’umuryango wanjye uranyazwe!

Bitewe n’iki se kugira ngo nywamburwe,

maze abagome bakigabanya amasambu yacu?»

5Ni cyo gituma nta n’umwe muri mwe

uzongera guhabwa umunani mu ikoraniro ry’Uhoraho.

Abahinyura inyigisho z’umuhanuzi2.5 inyigisho z’umuhanuzi: benshi mu bumvaga Mika banze kwemera inyigisho ze, bakibaza bati «Ashobora ate gutangaza ko Imana izatwoherereza ibyago? Ntishobora na gato kwanga umuryango yitoreye!» Nyamara Mika arabasubiza ati «Ni mwebwe banzi b’uwo muryango mushikamira uko mwishakiye. Ariko se muribwira ko Imana izabakundira gukomeza mutyo?»

6Bamwe baravuga bati «Rekera aho kubara izo nkuru,

kuko ari ubusazi kwemeza ko tuzakorwa n’ikimwaro.

7Ni ko se, umuryango wa Yakobo waba waravumwe?

Uhoraho yaba se atakihangana? Yabasha se gukora atyo?»

— Nyamara amagambo ye agirira neza ugendera mu butungane!

8Naho mwebwe mwafashe umuryango wanjye nk’abanzi banyu;

abavuye mu ntambara bigendera mu mahoro,

mubacuza ibishura byabo bari biteye!

9Mwirukana abagore bo mu muryango wanjye,

mubatesha ingo bakundaga;

abana babo mubambura burundu agaciro nabahaye!

10Nimuhaguruke mugende, si igihe cyo kuruhuka;

kubera ubuhemu bwanyu mwikururiye ukurimbuka,

kandi kukazaba ukurimbuka gukaze!

11Iyaba habonekaga umuntu wiruka inyuma y’umuyaga,

agakwirakwiza ibinyoma agira ati

«Nguhanuriye ko uzagwirizwa divayi n’ibindi bisindisha!»

uwo ni we waba umuhanuzi ukwiriye uyu muryango.

Imana igiye gukorakoranya udusigisigi twa Israheli

12Ngiye kugukorakoranya, wowe Yakobo, uko wakabaye;

ngiye gushyira hamwe udusigisigi twa Israheli!

Nzabakoranyiriza hamwe nk’intama mu kiraro,

cyangwa nk’ishyo riri mu rwuri,

maze bahinduke imbaga nyamwinshi y’abishimye.

13Nguwo abazamutse imbere, ubashakira inzira;

babonye inzira bagera mu irembo basohokeramo:

Umwami wabo abarangaje imbere,

Uhoraho ubwe ari imbere yabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda